RFL
Kigali

Nyuma y’igihe acecetse, Gustave Fuel yongeye gukora mu nganzo

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:2/04/2024 14:41
0


Umuhanzi Gustave Rukundo ukoresha amazina ya Gustave Fuel mu muziki, yashyize hanze indirimbo nshya yo kuramya no guhimbaza Imana nyuma y’igihe yari amaze atavugwa cyane mu myidagaduro.



Gustave Fuel washyize hanze indirimbo yise “Mbabarira’’, yabwiye InyaRwanda ko ari  indirimbo ya Gospel yagenewe abakunzi b’umuziki muri ibi bihe bikurikira umunsi mukuru wa Pasika.

Ni indirimbo yahurijemo abahanzi barimo Dayton Music ndetse na Aline. Avuga ko yitabaje aba bahanzi bombi kuko uko ari batatu basanzwe basengera mu itorero EPR ndetse bakaba bararirimbanye muri Korali mu myaka yo hambere.

Gustave Fuel aheruka  gushyira hanze album yise ‘The lion’s tears’ yakozweho n’aba-producer bakomeye mu Rwanda no hanze yarwo.

Ni album y’indirimbo 12 yakozweho n’aba-producer nka Ayo Rash, Kina beat, Bob Pro Zed Pro, Kenny Vybez, Sibon na Flyest Music bo mu Rwanda ndetse na Micky Guitarist wo muri Nigeria na Dayton Music wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yahuriyeho n’abahanzi barimo Drap T wamenyekanye ubwo yahatanaga muri The Next Pop Star, Logan Joe n’abandi.

Yavuze ko iyi album  yerekana ubwiza bw’u Rwanda kandi ikazagira uruhare mu kumugaragaza. Gustave Fuel yatangiye umuziki mu myaka irindwi ishize aririmba mu rusengero, ikintu avuga ko cyamufashije kurushaho kwiyumvamo kuririmba.

Mu 2011 yatangiye kuririmba ‘Karaoke’ afite intego yo gushaka amafaranga yamufasha kwishyura Kaminuza muri Uganda. Ubwo yagarukaga mu Rwanda, yatangiye kujya muri studio zitandukanye ariko akabifatanya n’akandi kazi yari afite.

Mu bihe bya Covid-19, akazi ke karahagaze bituma yongera gukora umuziki ndetse yinjira mu mikoranire na Mugikari Entertainment imufasha.

Uyu muhanzi afatira urugero ku bahanzi barimo Charlie Chaplin, Michael Jackson na Diamond Platnumz. Uretse iyi album ari gutegura, amaze gushyira hanze indirimbo zirimo ‘Crazy Girl’, ‘Am Good’ na ‘Passcode’.Gustave Fuel ni umwe mu bahanzi bari kuzamuka neza mu muziki nyarwanda 

REBA IYI NDIRIMBO NSHYA YA GUSTAVE FUEL UKANZE HANO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND