Umuhanzi David Tuyishime wahisemo izina rya L. Dave mu muziki, yatangaje ko yinjiye mu muziki mu buryo bw’impanuka, kuko atari inzozi yakuranye, ahubwo yashakaga kuba umuganga bizitirwa n’amagambo y’ushinzwe imyitwarire ku ishuri yizeho yamubwiye.
Uyu musore
wavukiye mu cyahoze ari Kibuye mu Burengerazuba bw’u Rwanda, aravuga ibi mu
gihe yashyize ahagaragara Album ye ya mbere y’indirimbo yise “Uko nahindutse urukundo." Amashusho y'indirimbo ziyigize yayafashe ubwo yakoraga igitaramo yise "Deep in God; Deep in Love."
Ni Album
iriho indirimbo umunani zirimo nka: Ntirugira Iherezo, Umurimo w’ Urukundo,
Warakoze ku nkunda, Indirimbo idacika, Uko nahindutse Urukundo, Ibendera ry’ubu
Mana, Indirimbo y’Urukundo ndetse na ‘Yimuye ubuturo’.
Amashuri
abanza ndetse n’icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye yize ku Kibuye,
asoreza amasomo ye mu Agahozo Shalom i Rwamagana n’aho Kaminuza yiga muri ULK
mu ishami rya ‘Finance’.
Uyu musore
anafite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu (Masters) yakuye muri Kaminuza ya
ASU yo mu gihugu cya Cameroon mu ishamir ya Arts in Teology.
Mu kiganiro
na InyaRwanda, Dave yavuze ko kwinjira mu muziki ntizari inzozi ze, kuko kuva
kera yashakaga kuba umuganga.
Ati “Mu by’ukuri
ntabwo byari inzozi zanjye gukora umuziki kuva kera ahubwo nari nzi ko nzaba
muganga uvura abantu ariko mbonye ko ntabasha kuba muganga nshaka ubundi buryo
nakiza umuntu ntakoreshe inshinge.”
Ariko kandi
avuga ko amagambo yavuzwe n’uwari ushinzwe imyitwarire n’ayo yakomye mu nkokora
inzozi ze. Ati “Nashakaga kuba muganga ariko turi ku ishuru tugiye guhitamo
amasomo buri wese azi, uwari ushinze amasomo ku ishuri aratuganirira ati “Niba
utabasha gupfuka igikomere cy’umuntu ntiwibeshye ko waba umuganga”. Iyo ngingo
ubwayo niyo yatumye nzinga utwajye njya kwiga Computer.”
Uyu musore
asobanura ko ntacyo yicuza mu kuba atarabaye muganga kuko ‘umurimo wo gufasha
ubuzima bw’abantu nawukomereje mu muziki’.
Avuga ko kureka
kwiga ibijyanye n’ubuzima, byatumye atekereza ubundi buryo bujyanye no gutanga
ubutuma yifashishije ‘Tableau’ yagiye ahanga, akanyuzemo ubutumwa bwe.
Ni ibintu yatangiye
gukora ubwo yarimo asoza amashuri yisumbuye, ariko zimwe mu nshuti ze zimubwira
ko yakora umuziki cyane kurusha ibyo gushushanya
Akomeza ati “Icyo
gihe ntangira gushushanya ama-tableau ngo nyuzemo ubutumwa bukiza ariko nyuma
inshuti zanjye twabanaga mu Agahozo Shalom zinkururira mu muziki, icyo gihe nakoraga
umuziki uwo benshi bita ‘Secular Music’.”
Yungamo ati “Ikirenze
kuri ibyo hari inshuti yanjye twabanaga mu muryango we, yari yaratangiye umuziki
ariko nanjye nkawukunda kuko nigaga gitari. Rimwe rero ari kwandika indirimbo
ansaba kumufasha kwandika abona ndabizi maze aze kunsaba ko nafatanya nawe,
ndemera maze ntwarwa ntyo.”
Dave yavuze
ko yahisemo guhindura urugendo rw’umuziki noneho atangira gukora indirimbo
zubakiye ku guhimbaza Imana, aho kwisanga mu ndirimbo zisanzwe.
Akomeza ati “Icyakora
ubu ingingo nyamukuru ndirimba uyu munsi yamvutsemo ahagana mu mwaka wa 2015
ubwo "Urukundo rw'Imana rwarashe nk’ umucyo mwishi urenze uw’ izuba mu
buzima bwanjye igihe Kristo Yesu anyihishurira binyuze mu Ijambo ry’ Ubuntu bwe
".
Avuga ko
birumvikana mu ndirimbo zose yakubiye kuri Album ye ya mbere. Ati “Zose uko
zingana ni ubuhamya bw’ ukuri muri Kristo, rero njye urukundo rwabaye nk' inyanja
imize ubwo nakomezaga kumva ubutumwa bwiza bwa Kristo Yesu.”
“Ibyo
nabonye kandi mbona muri Kristo nibyo nshyira mu manota ndetse nkabiha injyana
(melody) kugira ngo biheshe bose banyumva kwinjira no kuryoherwa ubusabane
buhoraho bw’Imana twese twinjijwemo na Kristo Yesu Umwami n’umukunzi wacu.”
Mu buryo bw’amashusho
(Video) iyi Album yakozwe na Producer Sammy Pro usanzwe ukorera abahanzi bakomeye
mu Rwanda barimo Israel Mbonyi. Uyu muhanzi avuga ko nyuma yo kumurika iyi
Album, azagenda ashyira hanze buri ndirimbo iyigize.
Asobanura ko
n’ubwo imyaka itatu ishize ‘avuga ko atangiye umuziki’ muri uyu mwaka ari bwo
agiye gushyiramo imbaraga, abantu bakumva ibyo Imana yashyize muri we.
Yumvikanishije
ko intego ye irenze kuba ku rutonde rw’abahanzi ba ‘Gospel’ mu Rwanda, ahubwo
arashaka ko ijwi ‘ry’urukundo (Imana) ryomonganira muri njye ryumvikana hose
bityo abantu bagaburirwe urukundo rw’Imana ku buryo barwumva mu buzima bwabo
nk'igifatika’.
L. Dave
yatangaje ko kwinjira mu muziki bitari inzozi ze kuko yashakaga kuba umuganga
Dave yavuze
ko kuva mu mashuri yisumbuye abanyeshuri bamubwiraga ko yavamo umuhanzi mwiza
Dave yavuze
ko yabanje no kugerageza gukora ibijyanye no gushushanya ariko aza kwisanga mu
muziki cyane
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NTUGIRA IHEREZO YA L. DAVE
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘UMUGAMBI’ IRI MU ZIGIZE ALBUM YA DAVE
TANGA IGITECYEREZO