Umyanya-Ecuador Andrea Aguilera, niwe wambaye ikamba ry’ubwiza rya Miss Supranational, azashyikiriza uzamusimbura ku ya 6 Nyakanga 2024.
Tariki 14 Nyakanga
2023, nibwo habaye irushanwa rya Miss Supranational ryabereye kuri Strzelecki
Park Amphitheater muri Pologne, aho ryabaga ku nshuro ya 14.
Ibi birori by’ishiraniro,
byasize Umyanya-Ecuador Andrea Aguilera ariwe wicaye ku ntebe ya Miss
Supranational 2023. Aguilera yaciye agahigo ko kuba umukobwa wa mbere ukomoka
muri Ecuador ndetse n’umunya-Amerika y’Epfo wa kabiri wegukanye iri kamba,
nyuma ya Stephanía Stegman wo muri Paraguay waryegukanye mu 2015.
Uyu mukobwa si ubwa
mbere yari ahesheje igihugu cye ishema mu bijyanye n’amarushanwa y’ubwiza, kuko
no ku ya 4 Ukuboza 2021, yabashije kwitwara neza agirwa igisonga cya mbere cya Miss
Grand International 2021.
Miss Andrea Aguilera
kandi, yabaye Miss Grand Ecuador mu 2021, ndetse aba igisonga cya gatatu cya
Miss Earth mu 2019. Mu buzima busanzwe, uyu mukobwa ni umunyamideli ukomeye
muri Ecuador.
Biteganijwe ko
irushanwa rya Miss Supranational 2024 rizaba iba ku nshuro ya 15, rizashyirwaho
akadomo ku ya 6 Nyakanga 2024, mu birori bizabera i Nowy Sącz,muri Pologne, bizasiga Miss Andrea yambitse ikamba uzamusimbura.
Ibihugu birimo u
Buhinde, Peru, Pakistan, Paraguay, Pologne, Sierra Leone, Ghana, Côte d’Ivoire,
Canada, Argentine, Cuba, Ecuador, Nigeria, Denmark, Brazil, u Bubiligi n’ibindi bihugu byamaze
kwemeza ko bizitabira iri rushanwa riteganijwe muri Nyakanga uyu mwaka.
Nyuma y'imyaka ibiri u
Rwanda rutitabira iri rushanwa mpuzamahanga kubera isubikwa ry'ibikorwa
by'amarushanwa y'ubwiza mu Rwanda, abategura iri rushanwa riri muri atanu (5)
ya mbere akomeye ku Isi basubiranye inshingano.
Kuri ubu hagiye
gutorwa umukobwa uzahagararira u Rwanda
ndetse Abanyarwandakazi bose yaba ari abari mu Rwanda ndetse n’ababa mu mahanga
bahawe amahirwe. Ni ibintu byaherukaga kuba mu myaka icyenda ishize.
Iri rushanwa rigiye
kuba mu gihe, Umuratwa Kate Anitha ariwe ufite ikamba rya Miss Supranational
2021, yegukanye asimbura Umunyana Shanitah ufite ikamba rya 2019.
Reba amwe mu mafoto agaragaza uburanga bwa Andrea Aguilera wambaye ikamba rya Miss Supranational 2023:
Amarushanwa ya Miss Supranational ku nshuro ya 15, ateganijwe muri Nyakanga uyu mwaka
TANGA IGITECYEREZO