Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Josiane Mukeshimana yatangaje ko yinjiye mu mubare w’abakora ‘Gospel’ ahanini biturutse ku gihe yamaze aririmba muri Korali z’abana n’umugoroba wo kuramya no guha ikuzo Imana amaze igihe ategura afatanyije na bagenzi be.
Uyu mukobwa
uvuka mu muryango w’abana babiri, yabigarutseho nyuma y’uko ashyize hanze
amashusho y’indirimbo ye ya Kabiri yise 'Dufite Ibihamya' mu gihe amezi atanu ishize ari mu
rugendo rw’umuziki, nk’imwe mu ntambwe yifuzaga gutera mu buzima bwe.
Yumvikanisha
ko gukurira muri ‘Sunday School’ y’itsinda ryahuzaga abato mu myaka bagahuza
imbaraga mu kwiga no kuririmba indirimbo, biri mu byatumye akura yumva ashaka
kuzakorera Imana binyuze mu ndirimbo zinyuranye n’ubwo atari azi neza igihe
Imana izamuhishurira.
Josiane
Mukeshimana yabwiye InyaRwanda ko uko yagenda akura, yumva muri we urukundo rw’umuziki
ruganza muri we, akumva atari ukubikunda gusa ahubwo ari n’umuhamagaro.
Ati “Numvaga
nimara gukura nzabishyira ku rundi rwego kuko numvaga atari ukubikunda gusa,
ahubwo byari umuhamagaro wanjye. Umwaka ushize rero mbona ari igihe gikwiye,
mfata icyemezo, nibwo nakoze indirimbo ya mbere nyinshyira hanze.”
Muri iki
kiganiro, yavuze ko hari abakorera Imana kubera ubushake cyangwa bagakorera
Imana kubera bo bagendana n’aho bavuka, abandi kubera amaramuko ariko ‘njye
nkora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana kubera ko aricyo nahamagariwe
gukora’. Akomeza ati “Iyo ndi kuramya Imana mba numva ndi mu mwanya wanjye.”
Nk’umuhanzi
ugitangira gukora umuziki, asobanura ko atarabona abamufasha mu bijyanye n’ubushobozi
bwo gukora ibihangano ariko ‘Imana ica inzira ibihangano byanjye bikajya hanze’.
Asobanura ko
ubuzima yakuriyemo n’ubundi bwamwerekezaga mu kuririmba kuko ‘na korali
naririmbiragamo ari njye wazihimbiraga indirimbo kenshi’. Avuga ko ibi biri mu
byatumye adashyira imbaraga mu kujya kwiga umuziki, ahubwo yafashe igihe cyo
kwihugura mu kuririmba.
Akora indirimbo ya mbere yari afite
amatsiko
Uyu mukobwa
yavuze ko akora indirimbo ya mbere yari afite amatsiko yo kumva uko izasohoka
imeze, ndetse n’uko izakirwa n’abantu batandukanye nyuma y’uko ayishyize hanze.
Asobanura ko
umunsi wa mbere bafata amashusho y’indirimbo ye, batunguwe n’imvura nyinshi
yaguye igihe kinini, bafata umwanzuro wo kwitwikira ibitenge no gukoresha
ibitenga mu mashusho y’iyi ndirimbo, ariko imvura ibabera ibamba.
Ariko
yishimira ko ‘mu bari baje kumfasha ntawigeze yivovota’. Ati “Bose bagumanye
nanjye bishimye, ntibita kubiri kubabaho byose. Muri rusange uko umuntu
atekereza indirimbo mbere yo kuyikora na nyuma biratandukanye, kuko biravunanye
kandi birahenze cyane.”
Josiane
yumvikanisha ko umuziki we atari uwa nonaho, atari uw’igihe runaka, ahubwo ni
umurage mwiza wo kuramya no guhimbaza Imana.
Biri mu
byatumye ashyiraho umugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana akora afatanyije n’inshuti
ze. Ni ibintu avuga ko bagize nk’inshingano.
Ati “Twabigize
umuco! Biba ubuzima bwa buri munsi, rero icyo nshingiyeho gikuru ni ukwamamaza
ubutumwa bwiza ku Isi yose biciye mu bihangano byo kuramya no guhimbaza Imana.
Yesu niwe shingiro rya byose.”
Akomeza ati “Umugoroba
uba buri munsi saa 22: 00’ icyo dukora turasenga, tukaramya, tugahimbaza
binyuze mu ndiirmbo, tugasoma Ijambo ry’Imana, tugasengera ibyifuzo ndetse n’abarwayi
n’Igihugu cyacu muri rusange.”
Mu bihe
bitandukanye, hakunze kumvikana amajwi y’abafite aho bahuriye n’umuziki bumvikanisha
ko harimo ruswa y’igitsina ituma bamwe mu bakobwa batabasha gutera imbere, ngo
impano y’abo igaragare, Josiane Mukeshimana asobanura ko atarahura n’ayo,
ahubwo ahura n’ibicantege birimo kubura ubushobozi bwo gukora ibihangano biri
ku rwego ashaka.
Ati “Ibicantege
byo biruzuye, ntibyabura, gusa ibikomeye ntago ari ibituruka ku bantu kuko ntaho
bitandukaniye nacya gisakuzo kigiri kiti ‘cyasamye kitaryana’, ahubwo igikomeye
ni uburyo bw’amikoro kuko bihenze cyane.”
Uyu mukobwa
mu busanzwe yize ibijyanye n’amahoteli, ndetse yihugura mu bijyanye na
Bibiliya. Avuga ko yabihisemo mu rwego rwo kugira ubumenyi ku buzima busanzwe
ndetse n’ubumenyi ku bijyanye no gukorera Imana yisunze Bibiliya.
Josiane
yavuze ko yakuriye korali, kandi ko ariwe wabandikiraga indirimbo mu bihe
bitandukanye
Mukeshimana
avuga ko ashaka gukora ivugabutumwa ryagutse yisunze impano Imana yamuhaye
Uyu mukobwa
avuga ko ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ye ya mbere ryari riruhanyije
KANDA HANO WUMVE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO 'AMASEZERANO' YA JOSIANE
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO 'DUFITE IBIHAMYA' YA JOSIANE
TANGA IGITECYEREZO