RFL
Kigali

Abanyamakurukazi bakomeje kuza imbere mu budasa mu Rwanda

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:2/04/2024 14:08
0


Itangazamakuru riragenda ritera imbere ari nako umubare w’abari n’abategarugori ugenda urushaho kwiyongera ndetse ukabona ko ukuboko kwabo ari ntashidikanywaho mu bisata bitandukanye.



Kuri uyu munsi twifuje kugaruka ku banyamakurukazi bamaze kubaka izina mu byo bakora ku buryo ku rwego rw’igihugu usanga banitabazwa mu bikorwa bikomeye yaba ku biyobora, abandi ugasanga babazeweho inkuru zifatika n’ibindi.

Fiona Muthoni NaringwaYasoreje mu ishami ry’Itangazamakuru n’Itangazamakuru mu cyiciro cya Kabiri cya Kaminuza muri Kaminuza y’u Rwanda, guhera muri Mata 2018 yatangiye gukorera CNBC Africa, akaba kandi anatanga umusanzu mu biganiro bya Forbes Africa Magazine.

Ku myaka miKe, Muthoni ni bwo yatangiye kujya atangaza inkuru  byumwihariko ku bukungu, mu mwaka we wa mbere wa Kaminuza yatangiye gukorera TV10 mu gisata cy’Icyongereza aho yakoze imyaka igera kuri 2.

Uretse gukora kuri Televiziyo, afite ubumenyi mu kwandika ubwo, yigaga muri Kaminuza yaje mu banyeshuri bane bahawe Buruse yo kujya gukomereza amasomo yabo muri Sued.

Yakoreyeho kandi ikinyamakuru cya Taarifa cyandikirwa kuri murandasi aho naho ushobora kuhasanga zimwe mu nkuru yakoze, uyu mugore kandi yanyuze mu marushanwa y’ubwiza ya Miss Rwanda 2015, muri 2017 aza kuba Igisonga cya mbere cya Miss Africa.

Mutesi ScoviaYavukiye mu Burasirazuba bw’u Rwanda mu mwaka wa 1986, yasoreje ayisumbuye mu birebana na siyanse y'ubumenyamuntu, kuri ubu akaba ari Umuyobozi w’Ikinyamakuru cya Mamauwagasabo gikorera kuri murandasi.

Iki kikaba kimaze kugirirwa icyizere bigaragazwa n’uburyo abantu bagikurikira cyane kuri YouTube mu nkuru ziganjemo izigaruka kuri politike ya Karere cyane iy’u Rwanda aho hari byinshi mu bibazo bagenda bagira uruhare mu ikemukwa ryabyo.

Uyu mugore akaba ari umwe mu mpirimbanyi kandi z’uburenganzira bw’abari n’abategarugori,akaba amaze kwigwizaho igikundiro bitewe n’uburyo atarya iminwa ndetse no mu bikomeye.

Anita Pendo

Yavukiye muri Uganda mu mwaka wa 1986, akaba umwe mu bashyushyarugamba banabihuza no kuvanga umuziki bamaze kugwiza ibigwi dore ko ari muri bake b’abagore babikora.

Ibi kandi abifatanya no kuba umunyamakuru w’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, RBA byumwihariko mu kiganiro cyibanda ku myidagaduro cya Moto Moto, udushya bakorera muri iki kiganiro tukaba dukururira benshi kugikurikira.

Mu 1994 muri Kanama akaba aribwo we n’umuryango we urimo abavandimwe be bato kuko ariwe mfura bagarutse mu Rwanda, Se yitwa Cyprien Mpabuka naho Nyina Apophia Mukampabuka.

Se yitabye Imana akiri muto nk’imfura bimusunikira kugutangira gufata inshingano akiri muto ngo we na Mama we babashe kubona uko babaho n’abavandimwe babo.

Uyu mugore afite abana 2 b’abahungu ndetse mu bihe bitandukanye agaragaza ko nta cyiza cyaruta kuba umubyeyi.

Mu minsi ishize aheruka kwegukana igihembo cya African Female Entertainment Show Host muri Ladies in Media, ibihembo bitangirwa muri Ghana aho yageze akakirwa na Ambasaderi, Rosemary Mbabazi.

Sandrine IshejaAfite imyaka 35, avuka mu muryango w’abana 3, akaba ari we mukobwa wenyine na bucura, yasoreje amashuri yisumbuye muri Saint Andre.

Yasoreje Kaminuza mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri mu Itangazamakuru n’Itumanaho.

Afite kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu mu Buringanire n’Ubwuzuzanye yabonye afite imyaka 26.

Yakoreye Radiyo Salus ubwo yigaga muri Kaminuza i Butare, aza gukomereza ku Isango Star aho yavuye ajya kuri KFM muri 2013, gusa ntiyahatinda kuko muri 2014 yatangiye gukorera Kiss FM n’ubu ariyo agikorera.

Avuga ko yahisemo itangazamakuru kuko yifuzaga akazi kazajya gatuma ahora ahura n’abantu kenshi guhitamo gukorera Radiyo agaragaza ko yasanze aribyo bizatuma abasha guhanga udushya binyuranye na televiziyo ihita ikugira icyamamare rimwe rimwe bitanatewe n'uko ushoboye.

Ubu akaba ari umubyeyi w’abana babiri yabyaranye na Peter Kagame, bashyingiranwe mu mwaka wa 2016, ari mu bagore biyambazwa mu kuyobora ibikorwa bikomeye birimo inama mpuzamahanga, ibitaramo n’ibindi birori kandi bashoboye.

Aissa Cyiza

Yabonye izuba mu 1990, ubu akora ikiganiro cya AM to PM kuri Royal FM, yanyuze mu bitangazamakuru bitandukanye birimo Isango Star,  kuva yakwinjira mu itangazamakuru mu mwaka wa 2012.

Ubusanzwe akaba yarize amashuri abanza ku Muhima, yiga icyiciro rusange muri Groupe Officiel de Butare [Indatwa n’Inkesha].

Ahavuye yasoreje ayisumbuye muri St Joseph aza kwinjira muri Kaminuza muri ICK, mu mwaka wa 2023 akaba aribwo yasezeranye kubana Sraith.

Nubwo imyaka atari myinshi na we akiri muri 73% ku ijana by'abagize u Rwanda bari munsi y’imyaka 35 n’ibimubuza kugirwa icyizere kirimo no kuganiza Perezida Kagame.

Nk'uko byagenze mu kiganiro cyihariye Radio 10 na Royal FM bagiranye na we ku wa 01 Mata 20224, akaba umwe mu bakiyoboye aho yafatanije na Oswald Oswakim umaze kugwiza ibigwi mu busesenguzi ku makuru ya politiki.

Peace Tumwesigire Hillary

Uyu mubyeyi ari mu bamaze gushinga imizi mu biganiro n’amakuru ajyanye n’umuryango ndetse akaba n’impirimbanyi mu birebana n’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Mu minsi ishize aheruka kwiyambazwa mu kiganiro yahuriyemo na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Uwamariya Valentine.

Kikaba ari ikiganiro cyitsaga ku mavugurura ku itegeko ry’umuryango rikubiyemo byinshi ariko ingingo zibazweho cyane zikaba ari izigaruka ku kwemerera abafite imyaka 18 gusezerana n’ibirebana no gutandukana kubataramarana imyaka 5.

Aha Peace Tumwesigire yagaragazaga ko abana badakwiye guseranywa ku bw’impuhwe kuko ingingo ikomeye yareberwagaho ari iy’uko umukobwa ashobora kuba yatwise.

Undi akagaragaza ko hari benshi byagiye bibaho bakisuganya bakiyubaka yerekana nk'uwigeze kumugana ari mu bibazo  nk'ibyo, nyamara nyuma y’ubusobanuro yamuhaye bwamufashishije, yaragiye arabyara ubuzima bugakomeza, ubu akaba akomereje amasomo ye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika amahirwe  atarikubona iyo aba yarashatse.

Byinshi uyu mugore agenda agiramo uruhare binyuze kandi mu kinyamakuru cya Family Magazine cyibanda ku bibazo by’ihohoterwa ribera mu muryango gikora ubuvugizi n’ibindi.

Akaba kandi intyoza n’inararibonye mu gutanga amahugurwa mu byerekeranye n’uburinganire n’ubwuzuzanye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND