Inama Njyanama idasanzwe yateranye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri yemeje ubwegure bw'umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu mu karere ka Rusizi.
Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Ndagijimana Louis Munyemanzi, byemejwe n'Inama Njyanama ko yeguye mu nshingano ze yari afite muri Komite nyobozi yatowe muri 2021 .
Inama idasanzwe idasanzwe y'Inama Njyanama y'aka Karere yateranye nyuma y'uko uwari Perezida wayo Uwumukiza Beatrice nawe yeguye mu kwezi gushize tariki ya 16 Werurwe 2024.
Amakuru avuga ko uretse uwari Visi Meya ,heguye abajyanama bane ndetse iyegura ryabo rikaba ryabayeho nyuma y'inama Njyanama idasanzwe yateranye tariki 16 Werurwe 2024 yeguje Perezida wa Njyanama.
TANGA IGITECYEREZO