Abahanzi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, muri uku kwezi kwa Werurwe, bakoze iyo bwabaga mu guha abanyarwanda indirimbo nziza zabafashije kurushaho kwegerana n’Imana.
Indirimbo, ni bumwe mu
buryo abakristo bifashisha baramya, bahimbaza ndetse basuka amarangamutima n’ibyifuzo
byabo imbere y’Imana. Hamwe n’ibyo rero, abaramyi nyarwanda haba abasanzwe
bakora uyu muziki ndetse n’abakizamuka, ntabwo bigeze bahwema gushyira hanze
indirimbo nshya zikubiyemo ubutumwa bwiza cyane cyane buganisha ku mbabazi,
ubwitange n’urukundo ruhebuje Kristo yagaragaje ubwo yitangiraga abantu ku
musaraba.
Mu ndirimbo nyinshi zasohotse mu mpera za Gashyantare ndetse no mu kwezi kwa Werurwe zafashije abantu kwegerana n’Imana no kurushaho gutekereza ku rukundo yabakunze, InyaRwanda yaguhitiyemo 15 gusa zanyuze benshi.
1. Tugumane - Nice Ndatabaye ft Ben & Chance
Indirimbo ‘Tugumane’ y’umuhanzi Nice Ndatabaye yahuriyemo n’imwe muri couple z’abaramyi zikunzwe hano mu Rwanda, Ben & Chance, imaze ibyumweu bibiri igiye hanze, ariko yanyuze imitima ya benshi
2. Respect – Tonzi
Iyi ni indirimbo umuramyi Tonzi yitiriye album ye ya cyenda ‘Respect’ aherutse kumurikira imbere y’imbaga nyamwinshi ku munsi wa Pasika.
3. Wahinduye ibihe – Chryso Ndasigwa
Chryso Ndasigwa mbere yo gukora igitaramo cy’amateka muri BK Arena, yashyize hanze indirimbo ihamya imirimo itarangaje y’Imana, mu ndirimbo yise ‘Wahinduye Ibihe.’
4. Twaramugabiwe – Ben & Chance
Mbere gato y’uko hizihizwa izuka rya Kristo, Ben & Chance bakoze mu nganzo bashyira hanze indirimbo bise ‘Twaramugabiwe,’ ikubiyemo ubutumwa bw’uko Imana yatanze umwana wayo ngo apfire abanyabyaha ku musaraba.
5. Ibyiringiro – James & Daniella
Couple ya James & Daniella imaze kwandika amateka mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana haba mu Rwanda no mu mahanga, yahamije ko Yesu ariwe byiringiro by’abamwizera kandi ko batazigera bakorwa n’isoni mu ndirimbo bise ‘Ibyiringiro.’
6. Simaragido – Antoinette Rehema
Umuramyi Antoinette Rehema utuye muri Canada, yakoze mu nganzo agaruka ku buzima busharira yanyuzemo mu bihe bishize ari naho hakomotse indirimbo nshya yise "Simaragido".
7. Amenipitia – Bosco Nshuti
Ku gicamunsi cyo ku wa 13 Werurwe 2024, Bosco Nshuti yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Amenipitia” ishimira Yesu Kristo wakijije umwana w’umuntu, akamwishyurira umwenda wose yari afite. Uyu muramyi yashyize hanze amashusho y'indirimbo y'Igiswahili agamije kugeza ubutumwa n'aho atakandagiza amaguru, yagura umurimo w'ivugabutumwa.
8. Arandinda – Patient Bizimana
Umuhanzi w’indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, Patient Bizimana nawe yakoze mu nganzo mu kwezi gushira ashimangira uburinzi bw’Imana mu ndirimbo nziza yise ‘Arandinda.’
9. Jambo – Jesca Mucyowera
Mu ndirimbo yise ‘Jambo,’ umwe mu baramyi bakunzwe cyane hano mu Rwanda, Jesca Mucyowera yashimangiye Ubutatu Bwera/Butagatifu, ahamagarira abantu bose kwizera Imana.
10. Uri Imana yo Gushimagizwa – Josh Ishimwe
Umwe mu baramyi bakiri bato kandi bakunzwe n’abatari bake, Josh Ishimwe ukora umuziki wo kuramya no gihimbaza Imana mu njyana ya gakondo, yafashe umwanya asingiza Imana yaremye byose mu rurimi rw’Ikirundi mu ndirimbo yise ‘Uri Imana yo Gushimagizwa.’
11. Kwizera Yesu - Zabron & Deborah
Zabron Ndikumukiza n'umugore we, Deborah Ndikumukiza batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagize itsinda "Zabron & Deborah", basubiyemo indirimbo yabo yakunzwe cyane "Kwizera Yesu" bayiririmbana na BCC Vessels of Praise.
12. Murinzi we – Vumilia
Mfitimana Vumilia uri mu bakunzwe mu ndirimbo ziramya Imana, nawe yasoze Gashyantare akora mu nganzo, aho yaririmbye akomoza ku cyizere afite cyo kuzareba umwami Yesu ugiye kugaruka gutwara abizeye bakiranutse. Uyu muramyi usengera mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Igitondo” yanditse mu bihe byamubereye amateka nyuma yo kuganira na Mwuka Muziranenge.
13.Aba Yesu Bishimira - Papi Clever & Dorcas Ft Merci Pianist
Couple ya Papi Clever na Dorcas imenyerewe mu gusubiramo indirimbo zo mu gitabo, yatangiye ukwezi kwa Werurwe ishyira abantu mu mwuka, aho bashyize hanze indirimbo y’170 bahuriyemo na Merci Pianist yitwa ‘Aba Yesu Bishimira.’
14. Shimwa – Gisa Claudine
Gisa Claudine uri mu bahanzi bakizamuka mu ndirimbo ziramya zigahimbaza Imana, batanga icyizere cy'ejo heza, yashimye Imana mu ijwi ryeruye mu ndirimbo nshya yise "Shimwa,” ikubiyemo ubutumwa bushimira Imana ku bw’urukundo yakunze abari mu Isi cyane igatanga umwana wayo ikunda.
15. Holy Spirit – Hope Promise
Umuramyi Hope Promise ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aherutse gukora mu nganzo aririmba indirimbo "Holy Spirity" isobanura akamaro ka mwuka wera mu gukiza inyoko muntu.
TANGA IGITECYEREZO