Perezida Paul Kagame yavuze ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari ibintu bijyanye n'amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo kuva kera, ariko bigaragaza amateka y'ivanguramoko ntacyo yigishije amahanga bitewe n'ibigaragara mu karere muri iki gihe.
Yabigarutseho
mu kiganiro yagiranye na Radio 10 na Royal Fm kuri uyu wa Mbere tariki 1 Mata
2024. Ni ikiganiro cyibanze ku ngingo zinyuranye zirimo urugendo rw'imyaka 30
ishize u Rwanda rwibohoye, ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 n'ibindi.
Muri iki
kiganiro, Umukuru w'Igihugu yavuze ko Jenoside yatangiye 'kera' mbere y'iyi
myaka 30 ishize. Yavuze ko iyo usubije inyuma amaso buri myaka 30 uhereye muri
za 60 mbere yaho gato, nyuma y'aho gato, ibyabaye byatumye (...) abantu baba
impunzi, abandi bapfa, gutatana mbese kw'Abanyarwanda..."
Umukuru
w'Igihugu yavuze ko mu gihe u Rwanda rwitegura kwibuka ku nshuro ya 30, bisa
n'aho amateka y'ivunguramoko nta masomo yasize ku mahanga kuko muri iki gihe 'hari
ibintu mu karere nabyo bisa na biriya'.
Ati
"Ubu turi mu 2024, urumva ni indi myaka 30 uhereye mu 1994, 2024 icyo
tuvuga turibuka ariko hari ibintu mu Karere nabyo bisa na biriya. Iyo urebye aba
bantu bicwa muri Congo i Burasirazuba, impunzi dufite hano zirenga ibihumbi 100
by'abantu bahunze iwabo kubera ko bicwa, kubera ko batotozwa, kandi bagatotozwa
bavuga ko aba bantu ni Abatutsi. Iby’uko ari abatutsi cyangwa Abanyarwanda bo
muri Congo ntabwo ibyo bivugwa, ndetse bikajyamo no gufatanya n’interahamwe
FDLR hariya muri Congo y’Iburasirazuba…”
Perezida
Kagame yavuze ko ashingiye ku bibera mu Burasirazuba bwa Repubilika Iharanira Demokarasi
ya Congo bisa n'aho ari Jenoside iri gukorwa. Ati "Iriya ni nka Jenoside
erega bariho bakora."
Umukuru
w'Igihugu yavuze ko uretse no muri Afurika, no mu bindi bihugu byo mu mahanga
'irondakoko, ivanguramoko' naho bihaboneka.
Yavuze ko
Politiki iciciritse y'imiyoborere ikomeje gukoma mu nkokora imiyoborere
y'ibihugu byinshi, kandi ko kwimika ikibi nta nyungu bitanga ku miyoborere
n'imibereho y'abantu.
Umukuru
w'Igihugu yavuze ko kubaka ikintu bigira aho bishingira harimo imyumvire,
gusesengura, ubuyobozi bwa Politiki bujyanye n'aho abantu bagana cyangwa
ibihugu bigana.
Yavuze ko
buri wese wagize uruhare muri Jenoside nta nyungu yakuyemo. Biri no mu mpamvu
buri wese ashobora kwibaza ati 'byakongera gusubirwamo ushaka iki, kubera iki?'
Umukuru
w'Igihugu, yavuze ko muri Politiki habayeho kurwanya ikibi 'nubwo cyatwaye
abantu batabarwa' ariko 'noneho icyari gisigaye ni ukuvuga ngo tugire dute
kugirango twubake ubuzima'.
Kagame yavuze
ko abishe abantu 'ntacyo wabasaba' ahubwo icyo bakwiriye' ni ukubibazwa cyangwa
se bakabihanirwa nk'uko biteganyijwe n'amategeko.
Ariko kandi
hari abatotejwe, abishwe n'abasigaye bagombaga gufashwa mu buzima kongera
kwiyubaka, kubaho no kumva ko ntawuzabatoteza igihe icyo ari cyo cyose mu
buzima bwabo.
Umukuru
w'Igihugu yavuze ko abiciwe basabaga ubutabera kandi bagomba kubuhabwa, hanyuma
icyo wabasaba ni 'uruhare rwabo mu kongera kubaha ubuzima bw'abakiriho n'abandi
batakiriho'.
Ati
"Ndetse nta kuntu byagerwaho bitazanyemo na bariya bandi bamwe muri bo cyangwa
ababo bagize uruhare mu kubuza ubuzima abandi, niko Igihugu cyubakwa, niko
cyongera kigasubirana n'ababigizemo uruhare, abiciwe, abishwe, bose bagomba kugaruka
hamwe ku gihugu cyabo, kandi birashoboka n'ubu turabibona ko bimaze kugenda bishoboka
n'ubu turabibona ko bigenda bishoboka…”
TANGA IGITECYEREZO