Ukwezi kwa Gatatu k’umwaka wa 2024, Werurwe, kwaranzwe n’ibikorwa binyuranye by’imyidagaduro mu Rwanda, byaherekejwe n’umuziki nyarwanda mwinshi kandi unogeye amatwi.
Kimwe n’andi mezi
atangira umwaka wa 2024, ukwezi kwa Werurwe kwamaze gushyirwaho akadomo
kwaranzwe no gukora cyane ku ruhande rw’abahanzi nyarwanda muri rusange, haba
abakizamuka bigaragaje cyane ndetse n’abawumazemo igihe bafatwa nk’inkingi za
mwamba.
Ibi ni ibishimangira ko
uko bwije n’uko bukeye umuziki nyarwanda urushaho kugenda utera intambwe kandi
ishimishije.
Mu ndirimbo amagana
zagiye ahagaragara mu kwezi kwa Werurwe ndetse no mu mpera za Gashyantare,
InyaRwanda yaguteguriye 10 z’intoranywa muri zo zacuranzwe, zikabyinwa,
zigasakazwa hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga bigatinda:
1. Jugumila - Dj Phil Peter ft Chriss Eazy
& Kevin Kade
Indirimbo ‘Jugumila’
yahuje abahanzi bakunzwe mu Rwanda barimo Chriss Eazy, Kevin Kade na Dj Phil
Peter, yagiye ahagaragara mu mpera za Gashyantare ariko ku bwo kuyamamaza cyane
n’ubuhanga ikoranye, iyi ndirimbo yakomeje kuba isereri mu mitwe ya benshi
cyane ko byari bigoranye kubona ahabereye ibirori nticurangwe.
2.
Imbwa Zimoka - Kinabeat & ZeoTrap
Byiringiro Francois
[Zeo Trap] uri mu bahanzwe amaso mu njyana y’umujinya [HipHop] mu Rwanda, ni
umwe mu bakoze indirimbo zanyuze imitima ya benshi mu kwezi gushize kwa
Werurwe. Imwe mu zikunzwe kugeza uyu munsi, ni iyo yakoranye na Kinabeat
bise ‘Imbwa Zimoka.’
3. Bwe Bwe Bwe - Bruce The 1st
ft Ish Kevin, BullDogg & Kenny K-Shot
Mukiza Bruce [Bruce The
1 st] ni umuraperi wihagazeho muri iki gihe, muri Werurwe, yashyize hanze ‘Bwe
Bwe Bwe’ yahurijemo abandi baraperi bakomeye mu Rwanda, barimo Ish Kevin, Bull
Dogg na Kenny K Shot, bagaruka ku buryo hari ibinyamakuru bidaha agaciro
abaraperi.
4.
Uzitabe – Butera Knowless
Nyuma ya ‘Oya Shn,’ ‘Njyenyine’
yahuriyemo na Yverry n’izindi ndirimbo zagize Butera Knowless umunyabigwi mu
muziki nyarwanda, aherutse gushyira hanze indirimbo nshya ariko abantu bishimiye iyitwa
"Uzitabe" ikaba ari indirimbo yibutsa abanyarwanda kurushaho gukunda
igihugu.
5.
Ntabya Gang - Papa Cyangwe ft Bushali
Indirimbo ‘Ntabya Gang’
ni imwe mu ndirimbo ikunzwe, igaragara kuri album ya mbere y’umuraperi Abijuru
King Lewis [Papa Cyangwe] yahuriyemo na Bushali, yise ‘Live and Die.’
6. Akanyoni – Okkama
Umuhanzi Okkama uri mu
bagezweho muri iyi minsi, aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Akanyoni,’
irakundwa ndetse iramamazwa cyane ku mbuga nkoranyambaga maze biyongerera
igikundiro. Mu bakomeje kuyikundisha benshi, harimo n’umukunzi w’uyu muhanzi,
Tracy Teta banabyaranye umwana w’umukobwa.
7.
Mirror – Fela Music
Uwavuga ko itsinda rya
Fela rigizwe
na Feikel na Labii, riri muri amwe ari kugerageza kongera gutanga ibyishimo
bikwiye, ntabwo yaba abeshye.
Iri tsinda rimaze
gushinga imizi mu muziki nyarwanda, baherutse gushyira hanze indirimbo nshya ‘
Morror,’ mu gihe bavuga ko bari kunyura mu bihe bitoroshye mu muziki wabo nubwo
bitayibujije gukundwa na benshi cyane ko ari iy’urukundo.
8.
Nzagutegereza – France Mpundu
Umuhanzikazi Gusenga
Munyampundu Marie France wamamaye mu muziki ku izina rya France Mpundu, ni umwe
mu bahanzikazi b’abanyarwanda batanga icyizere muri uyu mwaka. Binyuze mu
mikoranire ye na Juno Kizigenza, izina ry’uyu mukobwa rimaze kuzamuka, ndetse
aherutse no gushyira hanze ‘Nzagutegereza,’ ikomeje kunyura benshi.
9.
Mon Bebe – Fifi Raya
Fiona Ishimwe uzwi mu
muziki nka Fifi Raya, ni umwe mu baraperikazi b’amaraso mashya w’umuhanga kandi
ugezweho mu njyana ya Hip Hop. Nyuma yo gushyira hanze izindi ndirimbo ze
zakunzwe cyane, mu ntangiriro za Werurwe, uyu mukobwa yashyize hanze ‘Mon Bebe’
nayo ikomeje gukundwa no guhererekanwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.
10. Icyuki Gikaze – Diplomat ft Li John
Nyuma yo gushyira hanze
iyitwa ‘Kalinga,’ umuraperi Diplomat uri mu bafite igisobanuro gikomeye mu muziki nyarwanda aherutse kongera gukora mu nganzo ashyira hanze indirimbo yahuriyemo na
Ismael Mwanafunzi na Li John.
Muri iyi ndirimbo ‘Icyuki
Gikaze,’ yumvikanamo mu magambo akomeye aho agaruka ku buryo none umurwayi
asigaye yitwa umukiliya, itsinda ry’ibihunyira rikaba ryitwa ‘Parliament’.
TANGA IGITECYEREZO