RFL
Kigali

Ubwambure bwa Moses bwararikoroje: Ibyaranze Werurwe 2024 mu myidagaduro

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:2/04/2024 7:02
0


Imyidagaduro y’ukwezi kwa Werurwe 2024 kwaranzwe n’inkuru nyinshi zitandukanye zirimo iz’ibitaramo bitandukanye byabaye n’amakuru adasanzwe y’ibyamamare cyane Bruce Melodie na The Ben watoboye akavuga bikaba nka gashya.



Ukwezi kwa Werurwe 2024 kwihariwe ahanini na The Ben na Bruce Melodie, abantu benshi bibaza ku buryo ibibazo by'aba bagabo bombi bizarangira ku kaba kwari kwatangijwe n’ubukwe bwa Killaman nabwo bwasize amakuru menshi.

Kwabaye ukwezi abantu binjijwemo  n’ubukwe bwa Killaman bwabaye kuwa 02 Werurwe 2024, bukaba bwararanzwe n’ubwitabire buri hejuru bwa benshi mu bari muri Sinema n’abahanzi banasusurukije ababutashye.

Killaman akaba yarakoze ubukwe na Umuhoza Shemsa bari bamaranye imyaka igera ku 8 banafitanye abana 2 ariko nyuma y'icyo gihe cyose babana biyemeza gusezerana mu mategeko,gusaba no gukwa no gusezerana imbere y’Imana.

Mu bambariye umugeni harimo Lynda Priya na Inkindi Aisha mu bafite izina riremeye naho ku ruhande rw’umukwe akaba yarambariwe n’abarimo Rocky Kimomo, Mitsutsu n’abandi.

Abahanzi bayobowe na Dany Nanone bakaba barasusurukije abitabiye ibirori by’ubu bukwe.

Diplomate yahise yinjiza abantu mu kwezi mu ndirimbo y’amateka yahuriyemo na Li John ariko akanitabazamo umunyamakuru Mwanafunzi, ibyatunguye abantu akaba ari uburyo izina ry’indirimbo, uko yakozwe mu buryo bw’amashusho n’amajwi bikaba ntaho bihuriye.

Izina rikaba ari Icyuki Gikaze ukibona iri zina wakwibwira ko ugiye kumva ibintu by’isi ya none y’imyidagaduro ubutumwa bw’ibishegu nyamara siko kuri harimo inkuru y’ubuzima bukakaye isi ikomeje kunyuramo.

Uyu mugabo akaba yarasobanuye ko yahisemo izina mu rwego rwo gukurura imitima ya benshi ngo abone uko abagezaho ubutumwa yifuzaga ko bugera kure.

Inkuru ya The Ben yahise ifata indi ntera nyuma y'uko uyu mugabo agiye gusura Bright Future Academy agatanga ubwisungane mu kwivuza ku banyeshuri 280 n’inkunga y’amafaranga Miliyoni 5Frw yo gufasha ikigo.

Nyuma ikiganiro yagiranye n’itangazamakuru, akumvikana avuga ko atigeze asuzugura Bruce Melodie ahubwo uyu muhanzi yasanze arimo akina Playstation na Zizou bikavamo kudahuza ku mushinga w’indirimbo bagomba gukorana.

Ni impamvu itarakiriwe neza na benshi mu bakunzi b’umuziki nyarwanda bagaragaza ko batumva ukuntu gukina byaba imvano yo kutabasha gukorana indirimbo.

Bruce Melodie na we mu gusubiza The Ben wanamusabye imbabazi niba ibyo yarabifashemo agasuzugura, yavuze ko amubabariye ariko akwiye kugira imbaduko mu byo akora ko imikino itakabanje mbere y’imirimo.

Ibitekerezo byahise bitangira kuba byinshi ku mbuga ku buryo hafi ya kimwe cya kabiri cy’ukwezi kwa Werurwe 2024 ubusesenguzi n’ibindi bijyana n’imyidagaduro wasangaga aribo bagarukaho.

Bamwe bagaragaza ko ubundi The Ben yakoze ikosa atakabaye yaririwe avuga kuri Bruce Melodie wamaze gutora iturufu yo gukorera amakuru ku mbuga mu gihe uyu muhanzi ari mu basubirizwaga ahanini n’abafana ko bizagorana ko bagendera ku muvuduko umwe muri ibyo.

Igitaramo cy’urwenya cyo kwizihiza imyaka 2, Fally Merci amaze atangiye urugendo rwo gutegura ibyo yise Gen Z Comedy cyasize gishimangiye ko uruganda rw’urwenya rumaze gushinga imizi aho abantu bitabiye kugera aho hari ababuze aho bicara kandi bakahagereye igihe.

Akaba yarashyigikiwe kandi na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Abdallah Utumatwishima wagiye kandi akomeza gukangurira abantu kwitabira ibikorwa by’uyu musore.

Ku rundi ruhande ariko byerekanye ko u Burundi bwafunze imipaka ariko bukanahagarika ibikorwa byose byaruhuza n’u Rwanda cyangwa Abanyarwanda kuko abanyarwenya nka Kigingi bari batumiwe muri iki gikorwa batigeze bakigeramo.

Nyuma gato hahise hinjiramo inkuru ya Moses wa Moshions wongeye gushyira hanze amafoto n’amashusho yambaye ubusa, ibi bikaba byaraje bikurikirana nuko yari yamaze gushyira ku isoko imyambaro yise Infaransa mu birori byitabiwe n’abanyamahanga bigaserukamo Kaya Byinshi, Amalon, Nillan na Mistaek.

Inyamibwa nazo zaje gukora igitaramo cy’amateka cyitabiriwe na Perezida Kagame na Madamu, kikaba  cyarabereye muri BK Arena cyiswe Inkuru ya 30, cyagarukaga ku myaka abanyarwanda bamaze mu buhunzi kimwe n’ishize u Rwanda rubohowe n’Inkotanyi zanahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Igitaramo cya Baba nacyo cyatangiye gushyuha hibazwa uko kizagenda bamwe bagaragaza ko yahisemo ahantu hatoye bitewe n’imyaka amaze mu muziki ndete n’abahanzi yiyambaje.

Ibi byakurijeho kuba uyu muhanzi yaravuze ko gahunda y’igitaramo yise Baba Xperience ishobora kuba ngarukamwaka ariko atagomba kujya ahantu hagutse atabanje kureba niba naho abantu bita hato abantu bazaza.

Mu bahanzi uyu mugabo yifuje ko bamufasha ku rubyiniro yibanze kubo bafitanye amateka yihariye arimo no kuba barakoranye indirimbo na Zeo Trap yasabwe n’abafana ko yatumira.

Mu bandi Mr Kagame, Nel Ngabo, Kenny Sol, Riderman, Butera Knowless, Eddy Kenzo na Big Fizzo yari yamutumiye uretse ko atabashije kugera i Kigali ku mpamvu zitandukanye.

Kikaba ari igitaramo cyasize amakuru menshi arimo uburyo Kina Music imaze kuba ubukombe mu gukora umuziki wa Live bishingiye kuri Butera Knowless na Nel Ngabo bitwaye neza bikomeye.

Cyerekanye ko Urban Boyz yari ikumbuwe gishimangira ubuhanga bwa Riderman, Mr Kagame, Zeo Trap na Kenny Sol nabo bariyerekanye ndetse banashima abakunzi b’umuziki nyarwanda.

Ikintu cyashimishije abantu kurushaho akaba ari uburyo Platini P yatumiye umuryango wa Jay Polly akanagenera umwanya wo kuzirikana uyu muraperi, akagenera impano abana yasize byatumye bahabwa n’abandi amafaranga y’ishuri.

Ibitaramo byashyize akadomo kuri Werurwe bikaba ari Easter Ewangelia Celebration Concert na Respect Album Launch ya Tonzi bikaba byose nubwo byabereye amasaha amwe n’itariki byitabiwe.

Imyidagaduro mu Karere

Yashyuhijwe n’inkuru ya Zari watangaje ko atazi niba koko Diamond yarabyaranye na Hamissa Mobeto kuko uyu muhanzi atajya abigarukaho avuga ko akwiye kuzabisobanura neza.

Ku rundi ruhande urukundo rwa Minisitiri Phiona Nyamutooro na Eddy Kenzo rwongeye kuzamuka byo ku rwego rwo hejuru ndetse aba bombi bakaba bikomeza kwemezwa ko baba bana ndetse banafitanye umwana.

Inkuru yo gutandukana kwa Chameleone na Daniella Atim nayo yagarutsweho hamwe uyu muhanzi yemera ko amakosa araye ahandi akavuga ko ibyo ashijwa ntabyo azi  ahubwo ko uyu mugore azi ukuri ku rukundo rwabo rumaze imyaka igera kuri 16.Ubukwe bwa Killaman na Umuhoza Shemsa bwafunguye amakuru y'imyidagaduro ya WerurweIgitaramo cy'Inkuru ya 30 cy'Inyamibwa cyagize ubwitabire bwo hejuru gitanga ibyishimo bisendereyeEddy Kenzo, Butera Knowless, Kenny Sol mu bafashishije Platini P muri Baba XperienceEaster Ewangelia Celebration Concert cyabaye igitaramo cy'amateka mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza ImanaThe Sisters bashyigikiye Tonzi mu gitaramo cyo kumurika Album, Respect






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND