Ibyamamare mu ngeri zinyuranye cyane cyane abo mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, bari mu bihumbi by’abantu babashije kwitabira igitaramo “Ewangelia Celebrations” cyari kigamije kwizihiza Umunsi Mukuru wa Pasika.
Cyabaye mu
ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 31 Werurwe 2024, mu nyubako y’imyidagaduro
ya BK Arena, aho cyahuje Abakristu mu matorero n’amadini anyuranye.
Ni kimwe mu
bitaramo cyari kimaze igihe cyamamazwa, abantu banyuranye bakangurirwa
kuzakitabira ahanini bitewe n’abaramyi n’amakorali yatumiwe.
Cyaririmbyemo
abaramyi b’amazina akomeye nka Israel Mbonyi, Zoravo wo muri Tanzania, James na
Daniella, Chrisus Regnat, Elie Bahati, Alarm Ministries, Shalom Choir ndetse na
Jehovah Jireh Choir.
Cyateguwe
n'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR) mu gusoza ubukangurambaga bwiswe
'Shyigikira Bibiliya', bwo gushishikariza abantu gutera inkunga Bibiliya kugira
ngo itazabura burundu mu Rwanda.
Ubwo yari
ayoboye igitambo cya Missa cya Pasika, ku wa Gatandatu, tariki ya 30 Werurwe
2024, Karidinali Kambanda yavuze ko Pasika ari umunsi wibutsa ko Yezu yatsinze
urupfu.
Ati “Dushime
Umwami Imana waduhaye gutsinda ku bwa Yesu Kirisitu wazutse. Kuzuka kwe
kwatanze urumuri rutuma tubona Yezu Kirisitu uwo ari we.’’
Mu gitaramo 'Ewangelia Celebrations', Kambanda yashimye Imana ku bw’ibirori n’ibyishimo bya Pasika ‘ukaduha impano ikomeye y’ijambo ryawe.
Yavuze ati “Jambo wawe yigize umuntu Yezu Kristu
arabitugarigariza, igihe yabwiraga umuhengeri ati ‘tuza’. Yavuze ko Kristu ari
umuremyi ushobora kurema ubundi buzima bushya ‘ari bwo yatugaragarije muri
Pasika azuka’.
Ku munsi wa Pasika hazirikanwa amasomo atandukanye harimo Isomo ryo mu Abanyakolosi 3.1-4.
Hagira
hati “Bavandimwe, ubwo mwazukanye na Kristu, nimuharanire ibyo mu ijuru, aho
Kristu ari, yicaye iburyo bw'Imana; nimurangamire iby'ijuru, aho kurarikira
iby'isi. Koko mwapfanye na Kristu, none ubugingo bwanyu bwihishe hamwe na We mu
Mana. Aho Kristu azigaragariza, We bugingo bwanyu, icyo gihe namwe muzagaragara
muri kumwe na We, mu ikuzo ryisesuye.”
Imyaka 25 irashize inkuru nziza
igeze mu Rwanda:
Mu nyandiko
ya Vincent Harolima, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Ruhengeri akaba na Perezida wa
Komisiyo y’Abapesikopi Ishinzwe Ukwemera ashima Imana kubera “Abamisiyoneri
b’Afurika bayituzaniye (inkuru nziza).”
Akomeza ati “Nyagasani Mana, dukomereze mu kwemera, mu kwizera no mu rukundo. Duhe kuba abahamya b’ukuri n’abagabuzi b’amahoro yawe. Uko bukeye dutere indi intambwe mu nzira y’amizero. Roho Mutagatifu atumurikire, adukomeze mu nzira y’umukiro. Bikira Mariya, Nyina wa Jambo, Mwamikazi wa Kibeho, udusabire. Amen."
Vestine na Dorcas bafashijwe muri iki gitaramo nyuma yo gutaramirwa n'abahanzi b'amazina akomeye
Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Christian Irimbere uherutse gukora igitaramo cye bwite
Itsinda rya James na Daniella ryahembuye imitima ya benshi muri iki gitaramo cyari kigamije gushyigikira umuryango wa Bibiliya
Byari ibihe byo kuramya no kwegerana n'Imana muri iki gitaramo cyo kwizihiza Pasika
Christian Irimbere asuhuzanya na Fortran Bigirimana baherutse guhurira mu gitaramo
Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Papi Clever ufatanya n'umugore we Dorcas
Itsinda rya Alarm Ministries ryakoresheje imbaraga zikomeye muri iki gitaramo rinyura benshi
Ibihumbi by'abantu bahuriye muri iki gitaramo cyabereye muri BK Arena kuri iki Cyumweru
Abo mu
miryango inyuranye bahuriye muri iki gitaramo mu gushima Imana yabarinze kuva mu
myaka ishize
Itsinda rya
Vestine na Dorcas ryitabiriye iki gitaramo bari kumwe n'umujyanama wabo
Murindahabi Irene
Umuramyi
Annette Murava wamamaye mu ndirimbo 'Niho Nkiri' ari kumwe n'umugore we Bishop
Gafaranga bitabiriye iki gitaramo
Umunyamuziki
wo mu Bufaransa, Fortran Bigirimana yagaragaye muri iki gitaramo nyuma yo
gushyira hanze Album ye
Alex
Muyoboke wabaye umujyanama w'abahanzi yashyigikiye abarimo Israel Mbonyi muri
iki gitaramo cyo kwizihiza Pasika
Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Bosco Nshuti ari mu bitabiriye iki gitaramo
Umunyamakuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Igitangazamakuru (RBA), Rugaju Reagan (Uri ibumoso) ari kumwe n'umunyarwenya Samu wo mu itsinda Zuby Comedy
Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Prosper Nkomezi witegura gukora igitaramo tariki 12 Gicurasi 2024
Israel Mbonyi niwe washyize akadomo kuri iki gitaramo cyambukiranyije umunsi
Itsinda rya Ben na Chance bitegura gukorera ibitaramo muri Canada bari mu bitabiriye iki gitaramo
JEHOVAHI JIREH YATANZE IBYISHIMO BISENDEREYE MURI IKI GITARAMO CYO KWIZHIZA PASIKA
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igitaramo 'Ewangelia Celebrations' cyabereye muri BK Arena
AMAFOTO: Serge Ngabo- InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO