Mu ijoro ryakeye ryo ku wa 31 Werurwe 2024, nibwo Umuhanzikazi Clementine Uwitonze wamenyekanye nka Tonzi uri mu bagwije ibigwi mu muziki nyarwanda yakoze igitaramo cyo kumurika album ye ya Cyenda yise 'Respect'
Igitaramo cyo kumurika album 'Respect' cyabereye muri Crown Conference Hall iherereye Nyarutarama.
Ni album yari yashyize hanze ku wa 04 Mutarama 2024 iriho indirimbo 15 zirimo 'Respect’ yayitiriye, ’Nshobozwa’ yakoranye na Gerald, ’Merci’, ’Warabikoze’, ’Umbeshejeho’, ’Uwirata’, ’Nimeonja’, ’Ndashima’ na Muyango Jean Marie, ’Niyo’, ’Unyitaho’ na Joshua, ’Ubwami’, ’Ndakwizera’, ’Nahisemo’, ’Kora’ ndetse na ’Wageze’.
Iki gitaramo cyatangiye ku isaha ya Saa Moya n'iminota 20, mu gihe abantu batangiye kwinjira ku isaha ya Saa Kumi n'Imwe z'umugoroba. Ni igitaramo cyari kiyobowe na Mpazimaka Kennedy, umubyeyi wa Arthur Nkusi na Sintex.
Umuhanzikazi Tonzi umaze imyaka isaga 20 mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, niwe wabanje ku rubyiniro mu ndirimbo ye yise 'Respect', uyu muhanzikazi yashimishije abitabiriye igitaramo gusa aza kubisikana n'abandi baramyi bari bitabiriye iki gitaramo barimo Liliane Kabaganza weretswe urukundo rudasanzwe.
Umunyabigwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda no muri DRC-Congo, Liliane Kabaganza yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane zirimo 'Abiringiye Uwiteka, Yesu Ndakwihaye, Yakoze imirimo' n'izindi zashyize abantu mu bicu.
Liliane Kabaganza yeretswe urukundo rudasanzwe kuko kuva yajya ku rubyiniro, abantu baririmbanye nawe kugeza avuyeho. Yaje guha umwanya Tonzi agaruka ku rubyiniro arongera atanga ibyishimo.
Tonzi yavuze ko iyi album idasanzwe kuko yayikoze atari mu bihe bimworoheye.Ko yayikoze atwite akaza no guhura n’ibibazo birimo uburwayi bwamufashe ayigezemo hagati, ariko agahatana kugeza irangiye.
Muri iki gitaramo kandi Tonzi yazamuye abana be batatu ku rubyiniro, bagaragaza ubuhanga budasanzwe mu kuririmba dore ko baririmbiye abitabiriye iki gitaramo.
Si abana ba Tonzi gusa baririmbye ahubwo na Maranatha Family Choir nabo batanze ibyishimo bisendereye binyuze mu indirimbo zabo zirimo 'Uri Uwera'.
Itsinda 'The Sisters' ryagiye ku rubyiniro rigishyiraho akadomo. Abantu bashimishijwe no kubona Gabby Kamanzi, Aline Gahongayire, Phanny Wibababara ndetse na Tonzi bongeye guhurira ku rubyiniro nyuma y'igihe kinini iri tsinda ritandukanye ku mpamvu wabereye urusobe benshi.
Aba baramyi bagiye bafatanya kuririmba indirimbo za buri umwe mu bagize itsinda.
Aba banyuze abantu mu majwi meza ya live ndetse banasa neza mu myambaro idasanzwe. Zimwe mu ndirimbo bafatanyije kuririmba harimo 'Ndanyuzwe' ya Aline Gahongayire, Humura' ya Tonzi, Nzahora Nshima' ya Tonzi n'izindi.
Muri rusange ni igitaramo cyaranzwe no kugaragaza amarangamutima cyane aho bamwe mu baririmbye bagiye bibuka ibyo Imana yabakoreye bakarira. Ni igitaramo cyari cyitabiriwe mu buryo butari bunini ariko na none butari buke kuko Crown Conference Hall cyabereye, nubwo hari hato ugereranyije n'amazina y'abari bari mu gitaramo habashije kuzura.
Tonzi yakoze igitaramo cyo kumurika album 'Respect' ya Cyenda ashyize hanze kuva yakwinjira mu muziki
Liliane Kabaganza yeretswe urukundo rudasanzwe
Itsinda 'The Sisters' ryongeye gutaramana
Mu gitaramo cya Tonzi hakaswe umutsima
Abana ba Tonzi baririmbye
Ubwitabire bwari bihagije
Papa wa Arthur Nkusi niwe wayoboye iki gitaramo
TANGA IGITECYEREZO