Arkiyepiskopi wa Kigali, Cardinal Atoine Kambanda yashimye Israel Mbonyi ku bwo gukoresha impano Imana yamuhaye akageza kure ivugabutumwa binyuze mu bihangano akora, amugenera impano ya Bibiliya nk’intwaro azakomeza kwifashisha mu rugendo rwe rw’umuziki.
Cardinal Kambanda
yahaye Israel Mbonyi iyi mpano ya Bibiliya, nyuma y’uko uyu muhanzi atanze
ibyishimo bisendereye mu gitaramo gikomeye cyo kwizihiza Pasika ‘Ewengalie
Celebrations’ cyabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere
tariki 1 Mata 2024.
Cyari
igitaramo cy'amateka cyaririmbyemo: Israel Mbonyi, Zoravo wo muri Tanzania,
James na Daniella, Chrisus Regnat, Elie Bahati, Alarm Ministries, Shalom Choir
na Jehovah Jireh Choir cyateguwe n'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR) mu
gusoza ubukangurambaga bwiswe 'Shyigikira Bibiliya', bwo gushishikariza abantu
gutera inkunga Bibiliya kugira ngo itazabura burundu mu Rwanda.
Israel
Mbonyi yabwiye InyaRwanda, ko yanyuzwe n’impano yahawe na Cardinal Kambanda amushimira ku bwo gukoresha ijwi rye mu kugeza kure ivugabutumwa.
Ati “Aranshimiye
ampa impano ya Bible. Cardinal Kambanda aranejeje cyane. Ambwiye ko twahetse
ubutumwa mu ndirimbo tubugeza kure cyane.”
Muri iki
gitaramo, Cardinal Kambanda yashimye Imana ku bw’ibirori n’ibyishimo bya Pasika ‘ukaduha
impano ikomeye y’ijambo ryawe.
Yavuze ati “Jambo
wawe yigize umuntu Yezu Kristu arabitugarigariza, igihe yabwiraga umuhengeri
ati ‘tuza’. Yavuze ko Kristu ari umuremyi ushobora kurema ubundi buzima bushya ‘ari
bwo yatugarije muri Pasika azuka’.
Cardinal Kambanda yavuze ko Bibiliya ‘niyo iduhuza twese kuko mu Rwanda, Abanyarwanda tubara ko 97% cyangwa 98% ari Abakristu bivuga ngo twese duhurira kuri Bibiliya, ijambo ry’Imana bigaragarira no muri iki gitaramo cyaduhuje’.
Yashimye buri wese witabiriye iki gitaramo mu rwego rwo kwizihiza Pasika ‘ngo tunashyigikire Bibiliya’.
Yavuze ko Bibiliya ari cyo gitabo gikuru ‘dufite hano
ku Isi’ kandi nta gitabo kiriho gifite agaciro gakomeye mu mateka hano ku Isi
kiruta Bibiliya. Ati “Ibyo nabihamya nemeye, kuko nziko ariko bimeze’.
Cardinal Kambanda
yavuze ko Bibiliya imaze imyaka ibihumbi bitatu, ariko hashize imyaka 2025
‘tubonye Yezu waturokeye’. Yibukije ko Pasika ari umunsi ukomeye ku mukristu,
kuko imwumvisha uko Krsito ‘yadutsindiye urupfu akaduha ubuzima’. Ati “Urupfu
niwe mwanzi mubi w’ubuzima, ariko Yesu yaramudutsindiye.”
Yavuze ko
abantu bakiriye ijambo ry’Imana ‘Isi yagira amahoro, ingo zagira amahoro,
ibihugu byagira amahoro’. Kambanda yasabye buri wese gukora uko ashoboye
kugirango Bibiliya ikomeze kuboneka ku bakristu.
Israel Mbonyi- Uyu muhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, afatwa nka Nimero ya mbere muri iki gihe, ahanini bitewe n'ibihangano bye.
Ubwo yari ageze ku rubyiniro, yinjiriye
mu ndirimbo ye yise 'Ndashima' imaze amezi umunani igiye hanze, aho imaze
kurebwa n'abantu barenga Miliyoni 1.5.
Ku rubyiniro
yari kumwe n'abakobwa batatu ndetse n'abasore batatu bamufashije kunoza neza amajwi.
Yaserutse yambaye ipantalo y'ibara ry'umukara ndetse n'umupira w'ibara
ry'umweru.
Yakomereje
ku ndirimbo ye yise 'Tugumane', avuga ko ari imwe mu ndirimbo ze akunda mu
buryo bukomeye. Uyu munyamuziki yashyize abantu mu mwuka ubwo yaririmbaga
indirimbo ye yitiriye Album ‘Nk’umusirikare’ yafatiye amashusho mu Intare Conference
Arena.
Israel
yigeze kubwira InyaRwanda ko yahisemo kwita iyi album izi zina, ashingiye ku majwi menshi y’abafana bakunze iyi ndirimbo ubwo yayibaririmbiraga
ku nshuro ya mbere, bakanyurwa n’ubutumwa bukubiyemo.
Yavuze ko
yari afite amazina menshi yashakaga kwita iyi album, ariko atarabona izina rya
nyaryo, ahitamo kwemeranya n’abakunzi be.
Nina Siri
yabaye Nina Siri muri iki gitaramo
Iyi ndirimbo
kuva yasohoka yacengeye cyane mu mitima ya benshi, cyane cyane abakoresha
ururimi rw’Igiswahili. Umubare w’insengero n’Abakristu bayisubiramo ugenda
wiyongera umunsi ku munsi, ari na ko benshi bayisakaza ku mbuga nkoranyambaga.
Iyi ndirimbo
iherutse gukura ku mwanya wa mbere indirimbo ‘Enjoy’ ya Diamond na Jux ku
rutonde rw’indirimbo zikunzwe muri Tanzania. Yaracengeye mu buryo bukomeye,
biri mu bituma iyo Israel Mbonyi ayiteye yikirizwa n’ibihumbi by’abantu.
Israel
aherutse kubwira InyaRwanda ko akora indirimbo ‘Nina Siri’ yari afite
gushidikanya muri we yiyumvisha ko itazakundwa cyane, ahanini biturutse ku kuba
yarakunze kuririmba cyane mu rurimi rw’ikinyarwanda.
Uyu muhanzi
yavuze ko kuva yasohora iyi ndirimbo yabonye ubutumwa bw’abantu benshi bashimye
uburyo yayikozemo n’ubutumwa bukubiyemo.
Tariki 19
Werurwe 2024, yujuje Miliyoni 1 y’abamukurikira kuri Youtube, mu gihe amaze
igihe ashyize imbaraga mu gukora ibihangano by’ivugabutumwa ryubakiye mu ndimi
z’amahanga cyane cyane Igiswahili.
Yabaye uwa
gatatu mu baririmbyi bo mu Rwanda bujuje Miliyoni y'aba 'Subscribers' kuri
Youtube nyuma ya Ambassadors of Christ Choir ifite Miliyoni 1.16 na Meddy ufite
Miliyoni 1.3. Mu bahanzi ku giti cyabo, Mbonyi araza ku mwanya wa kabiri mu
bafite ka gahigo.
Cardinal Kambanda yahaye Israel Mbonyi impano ya Bibiliya,amushimira ku bw’ivugabutumwa akora
Ibyishimo ni
byose kuri Israel Mbonyi nyuma y’uko ahawe Impano ya Bibiliya na Cardinal Kambanda
Israel
Mbonyi yatanze ibyishimo bisendereye muri iki gitaramo ‘Ewangelia Celebrations’
Israel
Mbonyi yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe kuri Album ‘Nk’Umusirikare’
Israel
Mbonyi yaririmbye anezerewe nyuma y’uko imyaka 10 ishize ari mu muziki
Inkuru bifitanye isano: Abarimo Israel Mbonyi na James&Daniella basigiye ibyishimo Abakristu bizihije Pasika mu gitaramo cyambukiranyije umunsi
KANDA HANO UREBE UKO ISRAEL MBONYI YITWAYE MURI IKI GITARAMO
TANGA IGITECYEREZO