RFL
Kigali

Abarimo Israel Mbonyi na James&Daniella basigiye ibyishimo Abakristu bizihije Pasika mu gitaramo cyambukiranyije umunsi - AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:31/03/2024 19:15
0


Dusabe inema yo kwanga ibyaha. Pasika Nziza kuri Mwese! Ni iby'ishimo by'igisagirane ku Bakristu bizihije Umunsi Mukuru w’izuka rya Yesu Kristo ‘Pasika’ mu gitaramo cyaririmbyemo abaramyi umunani bakomeye barangajwe imbere na Israel Mbonyi.



Iki gitaramo cyiswe "Ewangelia Easter Celebration Concert [‘Ewangelia’ ni ijambo ry’Igiheburayo risobanura ‘Gospel’ cyangwa se ‘ubutumwa bwiza]” cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 31 Werurwe 2024 muri BK Arena kuva saa Kumi n’imwe z’umugoroba.

Ni igitaramo cy'amateka cyatumiwemo kandi kiririmbamo: Israel Mbonyi, Zoravo wo muri Tanzania, James na Daniella, Chrisus Regnat, Elie Bahati, Alarm Ministries, Shalom Choir na Jehovah Jireh Choir.

Cyateguwe n'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR) mu gusoza ubukangurambaga bwiswe 'Shyigikira Bibiliya', bwo gushishikariza abantu gutera inkunga Bibiliya kugira ngo itazabura burundu mu Rwanda.

Ubwo yari ayoboye igitambo cya Missa cya Pasika, kuri uyu Gatandatu, tariki ya 30 Werurwe 2024, Karidinali Kambanda yavuze ko Pasika ari umunsi wibutsa ko Yezu yatsinze urupfu.

Ati “Dushime Umwami Imana waduhaye gutsinda ku bwa Yesu Kirisitu wazutse. Kuzuka kwe kwatanze urumuri rutuma tubona Yezu Kirisitu uwo ari we.’’

Muri iki gitaramo, Kambanda yashimye Imana ku bw’ibirori n’ibyishimo bya Pasika ‘ukaduha impano ikomeye y’ijambo ryawe. Yavuze ati “Jambo wawe yigize umuntu Yezu Kristu arabitugarigariza, igihe yabwiraga umuhengeri ati ‘tuza’. Yavuze ko Kristu ari umuremyi ushobora kurema ubundi buzima bushya ‘ari bwo yatugaragarije muri Pasika azuka’

KURIKIRANA UKO IKI GITARAMO CYO KWIZIHIZA PASIKA CYAGENZE

Saa 23: 19 kugeza saa 23: 58’’: Israel Mbonyi yashyize akadomo kuri iki gitaramo cyambukiranyije, kuko cyasojwe saa 00: 5 nyuma y’ijambo rya Kambanda

Uyu muhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, afatwa nka Nimero ya mbere muri iki gihe, ahanini bitewe n'ibihangano bye. Ubwo yari ageze ku rubyiniro, yinjiriye mu ndirimbo ye yise 'Ndashima' imaze amezi umunani igiye hanze, aho imaze kurebwa n'abantu barenga Miliyoni 1.5.

Ku rubyiniro yari kumwe n'abakobwa batatu ndetse n'abasore batatu bamufashije kunoza neza amajwi. Yaserutse yambaye ipantalo y'ibara ry'umukara ndetse n'umupira w'ibara ry'umweru.

Yakomereje ku ndirimbo ye yise 'Tugumane', avuga ko ari imwe mu ndirimbo ze akunda mu buryo bukomeye. Uyu munyamuziki yashyize abantu mu mwuka ubwo yaririmbaga indirimbo ye yitiriye Album ‘Nk’umusirikare’ yakoreye mu Intare Conference Arena.

Israel yigeze kubwira InyaRwanda ko yahisemo kwita iyi album ‘Nk’umusirikare’ ashingiye ku majwi menshi y’abafana bakunze iyi ndirimbo ubwo yayibaririmbiraga ku nshuro ya mbere, bakanyurwa n’ubutumwa bukubiyemo.

Yavuze ko yari afite amazina menshi yashakaga kwita iyi album, ariko atarabona izina rya nyaryo, ahitamo kwemeranya n’abakunzi be.



Nina Siri yabaye Nina Siri muri iki gitaramo

Iyi ndirimbo kuva yasohoka yacengeye cyane mu mitima ya benshi, cyane cyane abakoresha ururimi rw’Igiswahili. Umubare w’insengero n’Abakristu bayisubiramo ugenda wiyongera umunsi ku munsi, ari na ko benshi bayisakaza ku mbuga nkoranyambaga.

Iyi ndirimbo iherutse gukura ku mwanya wa mbere indirimbo ‘Enjoy’ ya Diamond na Jux ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe muri Tanzania. Yaracengeye mu buryo bukomeye, biri mu bituma iyo Israel Mbonyi ayiteye yikirizwa n’ibihumbi by’abantu.

Israel aherutse kubwira InyaRwanda ko akora indirimbo ‘Nina Siri’ yari afite gushidikanya muri we yiyumvisha ko itazakundwa cyane, ahanini biturutse ku kuba yarakunze kuririmba cyane mu rurimi rw’ikinyarwanda.

Uyu muhanzi yavuze ko kuva yasohora iyi ndirimbo yabonye ubutumwa bw’abantu benshi bashimye uburyo yayikozemo n’ubutumwa bukubiyemo.

Tariki 19 Werurwe 2024, yujuje Miliyoni 1 y’abamukurikira kuri Youtube, mu gihe amaze igihe ashyize imbaraga mu gukora ibihangano by’ivugabutumwa ryubakiye mu ndimi z’amahanga cyane cyane Igiswahili.

Yabaye uwa gatatu mu baririmbyi bo mu Rwanda bujuje Miliyoni y'aba 'Subscribers' kuri Youtube nyuma ya Ambassadors of Christ Choir ifite Miliyoni 1.16 na Meddy ufite Miliyoni 1.3. Mu bahanzi ku giti cyabo, Mbonyi araza ku mwanya wa kabiri mu bafite ka gahigo.

Saa 22: 48’: Umuramyi Zoravo yageze ku ruhimbi asaba Abakristu kwiginga Imana

Uyu mugabo yavugaga ko izina rya Yesu ari umunara muremure, kandi ariho Abakiranutsi bahungiraho bagakira. Ati “Ndabizi ko ari muzima, yarazutse, ni muzima. Imana ishimwe cyane.”

Harun Laston [Zoravo] ukomoka mu gihugu cya Tanzania, yamamaye mu ndirimbo zirimo Neema yako, Anarejesha, Majeshi ya Malaika, "Ameniona" yakoranye na Bella Kombo ndetse n'izindi zitandukanye. Yaririmbye mu gihe cy’iminota irenga 15, ava ku rubyiniro ahagana saa 23: 18’.

Yaherukaga kuririmba mu gitaramo "Redemption Live Concert" cya Jado Sinza cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, cyabaye ku wa 17 Werurwe 2024.

Mbere yo gutaramira abanya-Kigali, uyu musore yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye ku Gisozi mu rwego rwo kumenya amateka yagejeje u Rwanda mu icuraburindi. Yasabye ko ‘Ibyabaye hano bitazongera kubaho ukundi cyangwa ngo bigire ahandi biba.


Saa 22:15’: James na Daniella, itsinda rikomeye kuva mu myaka itanu ishize

Itsinda rya James na Daniella ririmba indirimbo ziha ikuzo Imana ryakiriwe ku rubyiniro, ryinjirira mu ndirimbo ‘Mutangabungingo’ baherutse gushyira hanze.

Bakomereza ku ndirimbo bise ‘Narakijijwe’ basohoye ku wa 25 Mutarama 2020. Ubwo bashyiraga hanze iyi ndirimbo bifashishije amagambo aboneka mu ba Roma 8:38-39 hagira hati “Kuko menye neza y’uko naho rwaba urupfu cyangwa ubugingo, cyangwa abamarayika cyangwa abategeka, cyangwa ibiriho cyangwa ibizaza, cyangwa abafite ubushobozi, cyangwa uburebure bw'igihagararo, cyangwa uburebure bw'ikijyepfo, cyangwa ikindi cyaremwe cyose, bitazabasha kudutandukanyana n’urukundo rw’Imana ruri muri Kristo Yesu Umwami wacu.”

James na Daniella kandi ku rutonde rw’indirimbo baririmbye bongeyeho indirimbo ‘Umwami ni mwiza’ bakoranye n’itsinda rya True Promises- Kuva yasohoka, iyi ndirimbo yaramamaye cyane mu madini n’amatorero atandukanye, ndetse no mu bakoresha imbuga nkoranyambaga.

Banaririmbye indirimbo 'Yongeye guca akanzu' bakoranye na Israel Mbonyi, 'Yesu Agarutse' bakoranye na Serge Iyamuremye imaze imyaka itatu isohotse, bava ku rubyiniro ahagana saa 22: 46' bashima uko bakiriwe.

Iri tsinda rimaze gukorera ibitaramo bikomeye mu Rwanda, mu Burundi ku Mugabane w’u Burayi n’ahandi. Mu 2020 bakoreye muri BK Arena igitaramo cy’abo cya mbere n’aho mu 2023 bakoreye igitaramo gikomeye muri Kigali Convention Center.

Imyaka itanu irashize iri tsinda riri mu muziki w’indirimbo ziramya zigahimbaza Imana. Iherekejwe n’indirimbo zomoye imitima ya benshi, binyuze mu bihangano bagiye bakubira kuri album zitandukanye zirimo na ‘Ibyiringiro’ baherutse gusohora.

James avuga ko imyaka itanu ishize bari mu muziki irimo amasomo menshi. Yigeze kubwira InyaRwanda ati “Imyaka yo irimo amasomo menshi ku buryo twasaba ko twafata n'undi mwanya umuntu agafata n'ikaramu cyangwa se ingwa akajya ku kibahu akandika ibintu byinshi. Imana yatwigishijemo ibintu byinshi, yatwigishirijemo abantu...

Imyaka 25 irashize inkuru nziza igeze mu Rwanda:

Mu nyandiko ya Vincent Harolima, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Ruhengeri akaba na Perezida wa Komisiyo y’Abapesikopi Ishinzwe Ukwemera ashima Imana kubera “Abamisiyoneri b’Afurika bayituzaniye (inkuru nziza).”

Akomeza ati “Nyagasani Mana, dukomereze mu kwemera, mu kwizera no mu rukundo. Duhe kuba abahamya b’ukuri n’abagabuzi b’amahoro yawe. Uko bukeye dutere indi intambwe mu nzira y’amizero. Roho Mutagatifu atumurikire, adukomeze mu nzira y’umukiro. Bikira Mariya, Nyina wa Jambo, Mwamikazi wa Kibeho, udusabire. Amen.


Saa 21: 45’ Impanuro za Karidinali Kambanda

Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Karidinali Kambanda, yifurije Abitabiriye iki gitaramo ‘Pasika Nziza’. Yavuze ko ku munsi nk’uyu hazirikanwa kuzuka kwa Kristu wadutsindiye urupfu 'k'umunsi wahuriranye n’iki gitaramo kidasanzwe kugirango tubihuze n’ibyishimo bya Pasika’.

Kambanda yavuze ko Bibiliya ‘niyo iduhuza twese kuko mu Rwanda, Abanyarwanda tubara ko 97% cyangwa 98% ari Abakristu bivuga ngo twese duhurira kuri Bibiliya, ijambo ry’Imana bigaragarira no muri iki gitaramo cyaduhuje’.

Yashimye buri wese witabiriye iki gitaramo mu rwego rwo kwizihiza Pasika ‘ngo tunashyigikire Bibiliya’. Yavuze ko Bibiliya ari cyo gitabo gikuru ‘dufite hano ku Isi’ kandi nta gitabo kiriho gifite agaciro gakomeye mu mateka hano ku Isi kiruta Bibiliya. Ati “Ibyo nabihamya nemeye, kuko nziko ariko bimeze’.

Kambanda yavuze ko Bibiliya imaze imyaka ibihumbi bitatu, ariko hashize imyaka 2025 ‘tubonye Yezu waturokeye’. Yibukije ko Pasika ari umunsi ukomeye ku mukristu, kuko imwumvisha uko Krsito ‘yadutsindiye urupfu akaduha ubuzima’. Ati “Urupfu niwe mwanzi mubi w’ubuzima, ariko Yesu yaramudutsindiye.”

Yavuze ko abantu bakiriye ijambo ry’Imana ‘Isi yagira amahoro, ingo zagira amahoro, ibihugu byagira amahoro’. Kambanda yasabye buri wese gukora uko ashoboye kugirango Bibiliya ikomeze kuboneka ku bakristu.





Saa 21: 25’: Alarm Ministries yagarutse ku rubyiniro, bemeza ibihumbi by’abantu bitabiriye igitaramo

Iri tsinda ryamamaye mu ndirimbo zinyuranye, ryongeye kugaruka ku rubyiniro nyuma y’uko bafunguye ku mugaragaro iki gitaramo, binjirira mu ndirimbo bise ‘Soma Bibiliya’.

Muri iyi ndirimbo baririmba bagira bati “Mu minsi ya kera yavuganaga n’abantu binyuze mu kanwa k’abahanuzi igasohoza ibyo yavuze. Mu bihe bya none twahawe umuzingo w’igitabo ariyo bibiriya ijambo ry’Imana, soma bibiriya.”

“Hari mwene data umwe wahoze yifuza kuva mu byaha abigerageresha imbaraga ariko arananirwa. Imbaraga zibohora zihishe mu ijambo ry’Imana, soma bibiriya soma bibiriya izakubohora…”

Iri tsinda ryakomereje ku ndirimbo ‘Mesiya’ aho baririmba bagira bati “Mesiya ukuraho ibyaha by’abari mu Isi yarabonetse n’ukuri oh oh uwo niwe mwana w’Imana watambwe rimwe ku bwacu…..Atanga ubugingo mu cyimbo cy’amarira ubugingo mu cyimbo cy’urupfu oh uwo niwe utuma nkiranuka mbiheshejwe no kwizera…”

Banaririmbye ndirimbo y’abo yamamaye bise ‘Hashimwe’ yasohotse ku wa 25 Gicurasi 2018. Iyi ndirimbo yatumye bahamya ibigwi mu muziki w’abo, ndetse ifasha cyane abakristu bayiririmba basimbuka

Ubundi basoreza ku ndirimbo ‘Ijambo rye rirarema’, aho baririmba bagira bati “Ijambo rye Rirarema Jambo…ntabwo ari umuntu ngo beshye iyo ivuze irabikora oh rurema niryo zina rye. Nta gikomeye imbereye yahawe izina risumba ayandi yashyizwe hejuru iteka n’Imana irinda kwera kwayo…”


Saa 20: 47’: Rev Viateur Ruzibiza yasabye Abakristu gutunga Bibiliya

Uyu muvugabutumwa usanzwe ari Umunyamuryango wa Bibiliya mu Rwanda, yavuze ko imwe mu nshingano z’umuryango wa Bibiliya harimo kugeza ku Bakristu Bibiliya idahenze, ihinduwe mu Kinyarwanda, kandi yoroshye ku buryo ifasha buri wese kuyimenya bitewe n’igihe afata ayisoma.

Yavuze ko bakorana n’inganda zo mu Bushinwa no muri Korea mu rugendo rugeza izi Bibiliya mu Rwanda. Ati “Bisaba imbaraga, bisaba ubufatanye n’ubushobozi, ari nayo mpamvu dusaba Abakristu kugira uruhare mu kuyizana mu Rwanda...”

Kuva mu 2013 abantu bateraga inkunga umuryango wa Bibiliya mu Rwanda bagabanutseho 80%. Ubu basigaranye 20% by'abatera inkunga.

Uyu mubare urahangayikishije kandi utanga ishusho y'uko mu minsi iri imbere abaterankunga bashobora kuzaba barahagaze.

Hashyizweho uburyo bwo gutanga inkunga yawe mu gushyigikira Bibiliya. Ubwo buryo ni ubu bukurikira: World Remit: +250788304142 (Society Biblique du Rwanda); Western Union: (Society Biblique du Rwanda); Momo Code: 051766; MTN/Airtel: 051766;

Mobile Money: +250788304142; Bank of Kigali (La Societe Biblique Proj Center) 100007836044; RIA & Money Gram (Bible Society of Rwanda). Ushobora no kunyura ku rubuga www.biblesociety-rwand.org/donate, gatanga inkunga yose ufite.

Ku munsi wa Pasika hazirikanwa amasomo atandukanye harimo Isomo ryo mu Abanyakolosi 3.1-4

Hagira hati “Bavandimwe, ubwo mwazukanye na Kristu, nimuharanire ibyo mu ijuru, aho Kristu ari, yicaye iburyo bw'Imana; nimurangamire iby'ijuru, aho kurarikira iby'isi. Koko mwapfanye na Kristu, none ubugingo bwanyu bwihishe hamwe na We mu Mana. Aho Kristu azigaragariza, We bugingo bwanyu, icyo gihe namwe muzagaragara muri kumwe na We, mu ikuzo ryisesuye.”


Saa 20: 00’: Jehovah Jireh Choir- Korali yafashije Abakristu gusabana n’Imana

Korali Jehovah Jireh ya CEP ULK Post Cepiens yamamaye mu ndirimbo zinyuranye yigwijeho igikundiro cyihariye muri iki gitaramo, nyuma y’uko yinjiriye mu ndirimbo ‘Kugira Ifeza’ yamamaye mu bihe bitandukanye bitewe n’ubutumwa buyigize.

Iyi korali ikorera mu Itorero ADEPR mu Rurembo rwa Kigali, igizwe ahanini n’abarangije amasomo yabo muri Kaminuza yigenga ya ULK. Muri iki gihe, benshi muri bo ni abakozi n’abikorera ku giti cy’abo.

Imaze igihe ikataje mu bikorwa by’ivugabutumwa, ndetse yitabazwa mu bitaramo bitandukanye bibera mu gihugu n’ahandi.

Muri iki gitaramo kandi baririmbye indirimbo ‘Ayo mateka ntakibagirane’ imaze amezi abiri bayisubiyemo mu buryo bugezweho. Iri mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yumvikana cyane mu bitangazamakuru bitandukanye.

Korali Jehovah yatangiye umurimo w’Imana mu 1998 ubu imaze imyaka 26 mu ivugabutumwa. Yamamaye mu ndirimbo nka “Gumamo”, “Turakwemera”, "Umukwe araje", "Tugufitiye icyizere Mana", "Izahanagura amarira", "Imana yaraduhamagaye", "Guma muri Yesu", "Ingoma yawe", "Intsinzi" n’izindi.

Iyi korali yavutse mu 1998 ari abaririmbyi 15 itangiranye na CEP ULK (umuryango w’Apantekote biga muri za kaminuza n’amashuri makuru b’itorero ADEPR), ikora umurimo w’Imana kandi ikawukora mu gihe ubona bigoranye cyane.


Saa 19: 45’: Elie Bahati yatunguranye mu gitaramo

Elie Bahati utuye i Rubavu mu Mujyi wa Gisenyi usengera muri ADEPR Bethfage, ni impano idashidikanwaho yo kwitega mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ugendeye ku muziki we wuje ubuhanga mu ijwi n'imyandikire ndetse n'urukundo agaragarizwa.

Ntiyari ku rutonde rw’abaramyi bagombaga kuririmba muri iki gitaramo, ariko yagaragarijwe urukundo mu buryo bukomeye yisunze indirimbo ye yise ‘Uko Ngusabirana’ yakoranye na Fabrice Intare Batinya, bashyize hanze ku wa 2 Gicurasi 2022.

Ku wa 1 Werurwe 2022, uyu mugabo yashyize hanze Album yise ‘Uko Ngusabira’ yanaririmbye muri iki gitaramo. Yigeze kubwira InyaRwanda, ko iyi ndirimbo yayanditse ubwo icyorezo cya Covid-19 cyadukaga, ayikomora ku kibazo yahoraga yibaza.

Ati "'Uko Ngusabira' nayanditse muri Guma mu Rugo mu 2020, inspiration (inganzo) yavuye ku kibazo nakundaga kwibaza cyane; 'Uvuze ngo wisengere, wakwifuza kwisengera gute? (Uvuze ngo usengere inshuti/umubyeyi/umwana/umuntu wawe wa hafi wamusengera gute?)”, aho niho indirimbo yose yavuye".

Album ye iriho indirimbo 15 zirimo: "Ujye imbere", "You Love Me", "Niseme Nini Baba", "Siryo Herezo", "Uko Ngusabira" Ft Fabrice Intare Batinya, "Twabonye Imana" (Solo Version), "Nzakomeza kwizere" (Extended version), "Ku mavi" Ft Rene Patrick, "Nturambirwa" Ft Ikirezi, "Mungu tu", "Dufitanye amateka", "Ushimwe", "Uwambuza", "Twabonye Imana" (Zulu Version) na "Nturambirwa" (Afrobeat).

Intumwa y'Imana Dr Paul Gitwaza umushumba mukuru w' itorero rya Zion Temple Celebration Center akaba n'umuyobozi wa Authentic World Ministries, yavuze ko “Mu gihe twibuka urupfu n’izuka by’Umucunguzi wacu Yesu Kristo, ndakwifuriza wowe n’abawe ko ibyari byarapfuye m’ubuzima bwanyu byose byagerwaho n’umuzuko wa Kristo kugira ngo mubashe kugira umunezero wuzuye ndetse n’imitima y’amashimwe.

“Ariko jye ubwanjye nzi yuko Umucunguzi wanjye ariho, Kandi ko amaherezo azahagarara mu isi.” Soma muri Yobu 19:25.



Saa 19: 20: Chorale Christus Regnat yishimiwe mu buryo bukomeye muri iki gitaramo

Iyi korali iri mu zikomeye muri Kiliziya Gatolika yinjiriye mu ndirimbo yamamaye yitwa ‘Allellua du Messie’ ya Pasika yashyizwe mu Kinyarwanda na Bahati Wellars. Bakomereza ku ndirimbo ‘Umunsi w’Uhoraho’ ya Bahati Wellars, ndetse na 'Uhoraho Nyirimpuhwe aragukunda' ya Mugabe Jean Jacques Bertrand. Iyi ndirimbo yahimbwe mu rwego rwo kwiyambaza impuhwe z'Imana.

Hari aho bagira bati “Uhoraho nyirimpuhwe aragukunda wowe mwemerere agusange umukingurire umutima wawe umwubakire icumbi mukebe z'umutima azagukiza byose kuko agukunda.”

Bakomereje ku ndirimbo ‘Nibutse ko udukunda’ ya Rugamba Cyprien, ndetse na ‘Ni muzima’ ya Ntungiyehe André basoreza ku ndirimbo ‘Mana Idukunda Byahebuje’ yamamaye muri Kiliziya Gatolika. Iyi ndirimbo yagiye isubirwamo n’abahanga mu muziki mu bihe bitandukanye, ahanini bitewe n’ubutumwa buyigize.

Inyikirizo y’iyi ndirimbo igira iti “Mana idukunda byahebuje, shimirwa ibitangaza udukorera. Aya majwi yacu ni akunyure Mubyeyi uturinze, tugutaramiye tugutetera Mubyeyi utaduhana.

Chorale Christus Regnat imaze kuba ubukombe mu makorali ya Kiliziya Gatolika ikaba ibarizwa muri Paruwasi Regina Pacis/Remera.

Ni korali igizwe n’abaririmbyi bari mu byiciro bitandukanye by’imyaka, aho usangamo urubyiruko rw’abasore n’inkumi, abagore n’abagabo, amajigija n’ibikwerere ndetse n’abegeye hejuru ho gato mu myaka.

Abo bose rero intego nyamukuru yabo ni uguhanika amajwi basingiza iyabahanze, rugira, rugaba rumeza-buzima, rudasumbwa, Imana musumbabihe n’andi mazina menshi abantu bita Imana.

Usibye kandi gusingiza Rurema bananyuzamo bakidagadura mu zindi ndirimbo zifasha umuryango Nyarwanda bishimira impano y’ubuzima rugaba yabagabiye bityo ntibibabere imipaka kuko umuziki utagira imbibi kandi ntugire n’ururimi.

Iki gitaramo "Ewangelia Celebration" Cyahuje ibihumbi by'abantu ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 31 Werurwe 2024 mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena. Ni ubwa mbere kigiye kuba mu rwego rwo gufasha Abakristu mu kwizihiza Umunsi wa Pasika mu buryo byihariye.

Mu bihe bitandukanye ibitaramo byubakiye ku kwizihiza uyu munsi, byari byararumbutse ariko byongeye kugaruka muri uyu mwaka.


Saa 18:29’: Shalom Choir yakuriwe ingofero

Iyi korali ibarizwa mu itorero rya ADEPR Nyarugenge aho abayishinze bisanishije n'ijambo ry'Imana rivuga ngo "Ariko njyeweho nzaririmba imbaraga zawe, Kuko wambereye igihome kirekire kinkingira. Mu gitondo nzaririmbisha imbabazi zawe ijwi rirenga, n'ubuhungiro ku munsi w'amakuba yanjye". Soma muri Zaburi 59:17.

Yashinzwe mu 1986, itangira ari korali y’abana bato. Icyo gihe muri ADEPR Nyarugenge hari korali nkuru imwe ariyo Hoziyana.

Mu 1986, abari bayigize bari bafite imyaka iri hagati ya 15-17 y'amavuko. Yaje kuba korali y’urubyiruko, icyo gihe mu Gakinjiro haza indi korali yitwaga korali Cyahafi kuri ubu yitwa Baraka ari nayo yahise iba iya kabiri.

Mu 1990, ni bwo Shalom choir yaje kwemererwa n'itorero ryabo kwitwa izina dore ko yari imaze igihe kirekire ari iy'abana yitwa Korali Umunezero hanyuma bahita bitwa Shalom Choir.

Ku wa 17 Nzeri 2023, iyi korali yakoreye igitaramo gikomeye muri BK Arena, icyo gihe bari bashyigikiwe na Israel Mbonyi. Muri iki gitaramo baririmbyemo mu kwizihiza Pasika, bisunze indirimbo z'abo zakunzwe mu buryo nka 'Yasannye Umutima' ubundi bafasha benshi kwizihiza.

Iyi korali muri ADEPR, yanaririmbye indirimbo yitwa ‘Nzirata Umusaraba’ imaze imyaka itanu isohotse, ndetse na ‘Muri iyisi’. Ifite abaririmbyi b’abahanga babasha kumvikanisha ijwi ry’abo, bikanyura benshi. Igizwe n'abagore, abagabo, abasore n'abakobwa bahuriza hamwe mu murimo wo gukorera Imana n'ivugabutumwa ryagutse.

Ubukangurambaga bwo gutunga Bibiliya burakomeje........

Ku bo muri Kiliziya Gatolika, Bibiliya igizwe n’ibitabo 73. Ku baporoti hari 66, naho aba-orthodoxe bavuga ko hari 78. Ni mu gihe Abayahudi bemera ibitabo 39 gusa.

Ku wa 22 Kanama 2023, Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (Bible Society Of Rwanda), watangije ubukangurambaga bwiswe 'Shyigikira Bibiliya' mu rwego rwo kwirinda ko yabura burundu bitewe n'uko watakaje abaterankunga bagera kuri 80%, bigatuma igiciro cya Bibiliya kiyongera cyane.

Ubu bukangurambaga bugamije kwibutsa buri wese ko afite ishingano zo guharanira ko Bibiliya ikomeza kuboneka mu Rwanda kuko bidakozwe ishobora kubura burundu. Ni amahirwe kandi n'umugisha abanyarwanda bafite, kuko Bibiliya iri mu rurimi rw'Ikinyarwanda.

Imyaka 50 irashize Umuryango wa Bibiliya ukorera mu Rwanda. Kandi muri iyi myaka yose wakoze uko ushoboye kugira ngo Bibiliya iboneke. Abaterankunga bawo, baragabanutse ku kigero cya 80%, bigira ingaruka ku giciro cya Bibiliya kuko cyahise gitumbagira.

Umuryango wa Bibiliya ni uw'abemeramana, ukaba uhuje amatorero ya Gikristo na Kiliziya Gatolika, bakoresha Bibiliya kandi bemera Bibiliya nk'ijambo ry'Imana. Ufite intego yo gutuma Bibiliya iboneka mu Rwanda, ikaboneka mu ngano ishoboka gutwarika, kandi ikaboneka mu kinyarwanda.

Ikaboneka kandi ku giciro cyoroheye buri wese. Uyu muryango ufatanya n'amatorero mu kuyisakaza mu bakristu mu bihe bitandukanye. Uyu muryango ukorera Kacyiru, kandi ufite inzego eshatu z'ubuyobozi.

Saa 18: 20’: Rev. Julie Kandema yakiriye abashyitsi bitabiriye iki gitaramo

Yavuze ko iki gitaramo ari umwanya mwiza wo kubana n’abaturutse mu matorero atandukanye n’abo muri Kiliziya Gatolika n’abandi ‘baje kwifatanya natwe’.

Kandema yabanje gushima abamaze kugira uruhare bitanga uko bifite kugirango Bibiliya zikomeze kuboneka’. Yakiriye abarimo Karidinari Antoine Kambanda witabiriye iki gitraramo, usanzwe ari Umuvugizi w’Umuryango wa Bibiliya mu Muryango; yakiriye kandi abayobozi bakuriye amatorero atandukanye ya Gikristu n’abandi.

Saa 18: 15’: Nyiricyubahiro Bishop Samuel Kayinamura yavuze isengesho

Kayinamura usanzwe Umuvugizi Wungirije w’Umuryango wa Bibiliya mu muryango, yisunze amagambo aboneka muri 1 Petero 3-4, yasabye abakristu gukomeza kuzirikana ‘agaciro gakomeye ku muzuko’. Mu isengesho rye, yashimye Imana ku bwo ‘kwikorera uburemere bw’ibyaha byacu… Urukundo rwawe rwagaragaej ku musozi wa Kaluvari ni rwo rufatiro rwo kwizera kwacu n’ibyiringo byacu… Imbaraga zawe zihindura ubuzima, zizazana ibyiringiro no kugarura ibyiringiro ku bizera bose…”


Saa 17: 57’: Alarm Ministries yakiriwe ku rubyiniro

Iri tsinda niryo ryafunguye iki gitaramo kigamije kwizihiza Pasika. Binjiriye mu ndirimbo yamamaye yitwa ‘Yanyishyuriye’. Iri ku rutonde rwa 88 ku ndirimbo zo guhimisha, igira iti “Yanyishyuriye. Ya myenda yose. Yambabariy' ibyaha, Atuma nera de! Niwe ufite imbaraga. Zihagije rwose. Zo gukiza babembe, Zigakiz'umutima….”

Bakomereje ku ndirimbo ya 91 mu gushimisha yitwa ‘Ayi Gitare cy’Imana’. Igira iti “Ai Gitare Cy’ImanaReka nguhungirehoKubg’imbabazi zaweKera Waramenewe; non’ubu nkwihishemo umujinya w’Imana…. Amazi n’amarasoByo mu rubavu rwaweBinkiz’uburyo bgombiUrubanza rw’ibyahaN’imbaraga mbi zabyo: Bye Kuzansind’ukundi.”

Mu Rwanda hari amatsinda atandukanye akunzwe mu muziki usingiza Imana nka Healing Worship team, Gisubizo Ministries, Kingdom of God Ministries, True Promises Ministry n'andi, gusa iyo uvuze Alarm Ministries, benshi babyumva kabiri dore ko yaboneye izuba amatsinda atari make ya hano mu Rwanda.

Wongeraho kuba yarakoze indirimbo zinyuranye zahembuye benshi. Ikindi ni uko abaririmbyi ba Alarm Ministries batanze umusanzu ukomeye mu yandi matsinda yaba mu kubagira inama no mu kubabera urugero rwiza mu miririmbire.

Alarm Ministries batumbagirijwe izina binanyuze mu ndirimbo zitandukanye zirimo nka Songa Mbele, Hariho impamvu n'izindi zitandukanye.  


Israel Mbonyi yashimye buri wese wamushyigikiye mu rugendo rw'imyaka 10 ishize ari mu ivugabutumwa


Israel Mbonyi yaririmbye muri iki gitaramo yizihiza imyaka 10 ishize ari mu muziki









Umuramyi Zoravo wo muri Tanzania, yagaragaje ko yanyuzwe n'uburyo yakiriwe muri iki gitaramo


Alex Muyoboke wabaye umujyanama w'abahanzi banyuranye ari mu bitabiriye iki gitaramo cyo kwi





James Rugarama, umunyamuziki ufatanya n'umugore we gukorera Imana binyuze mu ndirimbo




Daniella yagaragaje imbaraga zidasanzwe muri iki gitaramo, ubwo yaririmbaga zimwe mu ndirimbo zirimo nka 'Mutangabugingo' ndetse na 'Yesu Agarutse'









Alarm Ministries bakuriwe ingofero muri iki gitaramo, nyuma yo kuririmba mu bice bitandukanye bisunze indirimbo z'abo zamamaye




Elie Bahati yagaragarijwe urukundo rudasanzwe ubwo yaririmbaga muri iki gitaramo cyabereye muri BK Arena




Ibihumbi by'Abakristu mu matorero atandukanye bitabiriye iki gitaramo kibaye ku nshuro ya mbere


Umuhanzi w'Umurundi ubarizwa mu Bufaransa, Fortran Bigirimana yitabiriye iki gitaramo



Abaririmbyi bafashijwe umuhanzi Elie Bahati ubwo yaririmbaga zimwe mu ndirimbo ziri kuri Album ye



Bishop Gafaranga n'umugore we Annette Murava wamamaye mu ndirimbo 'Niho Nkiri' bitabiriye iki gitaramo




Itsinda rya Vestine na Dorcas bari kumwe n'umujyanama w'abo Irene Murindahabi bitabiriye kwizihiza Pasika mu buryo bwihariye






Jehovah Jireh yavuye ku rubyiniro ikomerwa amashyi nyuma y'uko iririmbye indirimbo z'ayo zamamaye mu buryo bukomeye




Abakunzi ba Jehovah Jireh bongeye gusabana nyuma y'igihe kinini


Jehovah Jireh yamamaye mu ndirimbo 'Gumamo' yari ukumbuwe mu buryo bukomeye



Chorale Christus Regnat yavuye ku rubyiniro abantu bakinyotewe no gutaramirwa n'abo- Yaririmbye indirimbo zishingiye ku kwizihiza Pasika


Chorale Christus Regnat iri mu zikomeye muri Kiliziya Gatolika yanyuze benshi muri iki gitaramo yisunze indirimbo z'abo zakunzwe


Shalom Choir yatanze ibyishimo bisendereye muri iki gitaramo

Saa 17:52’: Umushyushyarugamba (MC) yatangije iki gitaramo

Yavuze ko ari igitaramo cyihariye yaba mu buryo bwo mu mwuka no gushyigikira urugendo rwo kugez Bibiliya ku Banyarwanda benshi. Ati “Imana ishimwe yakugejejeho. Iki ni igitaramo cy’umugisha, ni igitaramo cy’ivugabutumwa, ni igitaramo kigamije gushyigikira Bibiliya.”



Papi Clever yitabiriye igitaramo cy'abaramyi bagenzi be mu rwego rwo kwizihiza Pasika








Umuhungu Mukuru wa Pasiteri Ezra Mpyisi, Gerald Mpyisi ari mu bitabiriye iki gitaramo cyo kwizihiza Pasika


Perezida w'Inama y'Ubuyobozi y'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda,Rev. Julien Kandema yashimye abakomeje kugira uruhare mu guteza imbere Bibilya


Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Karidinali Kambanda akaba n'Umuvugizi w'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda yitabiriye iki gitaramo cyo kwizihiza Pasika


Chorale Shalom yashyize abantu mu mwuka ubwo yaririmbaga indirimbo yabo yamamaye bise 'Yaranguraniye'

Shalom Choir yishimiwe mu buryo bukomeye mu ndirimbo zirimo 'Yasannye Umutima' imaze amezi arindwi igiye hanze


JEHOVA JIREH YONGEYE KWEREKWA URUKUNDO MU GITARAMO CY'IVUGABUTUMWA

">

KARIDINALI KAMBANDA YATANZE IGISOBANURO CYIHARIYE CYA PASIKA

">

SHALOM CHOIR YONGEYE GUTARAMIRA MURI BK ARENA NYUMA YO KWANDIKA AMATEKA MU 2023

">

CHORALE CHRISTUS REGNAT YATANZE IBYISHIMO BISENDEREYE MURI IKI GITARAMO

">


Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igitaramo 'Ewangelia Celebrations' cyabereye muri BK Arena

AMAFOTO: Ngabo Serge &Dox Visual-InyaRwanda.com

VIDEO: Murenzi Dieudonne- InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND