RFL
Kigali

Nyuma yo kwiba umukobwa w'abandi, Davis D ari kujyendana umupfumu aho ari kujya hose kubera ubwoba- AMAFOTO

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:1/04/2024 6:19
0


Umuhanzi Icyishaka Davis wamenyekanye nka Davis D mu muziki nyarwanda no mu karere, ari kujyendana umupfumu aho ari kujya hose nyuma yo gutwara umukobwa w'abandi.



Mu ntangiriro za Werurwe nibwo umuhanzi Davis D yashyize amashusho ku mbuga ze nkoranyambaga agaragaza umukobwa mwiza umeze nk'uwibereye mu rukundo n'undi musore bari kwitambukira.

Ni umukobwa urebeye inyuma ubona ko ari mwiza ndetse ufite n'imiterere rwose cyane ko ari nabyo biri mu bintu byatumye uyu muhanzi ahita ahigira kumutsindira akamutwara uwo musore bari kumwe.

Muri ayo mashusho Davis D yavugaga ko uwo mukobwa ari mwiza cyane, afite imiterere idasanzwe, bityo ko agomba kumwegukana bidatinze.

Nyuma y'amasaaha make cyane uyu muhanzi yaje gushyiraho amafaranga atari make ku muntu uri bumushakire nimero z'uwo mukobwa.

Bidatinze uyu muhanzi yaje gutangaza ko nimero yazitsindiye, ndetse anahita atangaza ko ari urugendo rushya rw'urukundo agiye kwinjiramo hamwe n'uwo mukobwa.

Bukeye bwaho uyu muhanzi yaje guhita ashyira hanze amashusho ari kumwe n'uwo mukobwa baryohewe n'ubuzima, ibintu byahise bihamiriza abantu uburyo Davis D akunda abakobwa dore ko anakunze kwitazira akazina ka 'umwami w'abana'.

Nyuma y'igihe gito ashyize hanze ayo mashusho, haje kumvikana amajwi y'umusore w'umurundi uvuga ko adashobora kwihanganira na gato ibintu Davis D yamukoreye byo kumutwara umukobwa bari bibereye mu rukundo, ibintu yafashe nk'agasuzuguro k'indengakamere.

Uyu musore yavugaga ko atakwihanganira kubona Davis D amusuzugura bene ako kageni ahubwo ko agiye gukora igishoboka cyose akihorera. Yagiraga ati" Nimwumva Davis D hari ikintu abaye ntimuzagire ngo ni ikindi azize, ni ubugome yankoreye, niba imiziki yaramunaniye nayireke ariko areke gukomeza gukina n'abantu. Namubwira ko yakinishije udakinishwa".

Nyuma yo kumva ayo magambo, kuri ubu uyu muhanzi aho ari kujya hose ari kujyendana n'umupfumu. 

Uyu muhanzi yaraye agaragarye mu gitaramo Platini yise 'Baba Xperience', aho yari yicaye hanyuma inyuma ye hahagaze umupfumu ufite n'hembe.

Davis D avuga ko ari mu buryo bwo kwirinda umwanzi kuko yumvise ko hari abantu bamufitiye imipangu itari myiza, bityo ko nawe agomba kubereka ko hari ikintu ashoboye.

Gusa ariko na none hari abantu bari kuvuga ko uyu muhanzi yaba yibereye mu dutwiko two gukora inkuru kugira ngo akomeze agarukweho ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru.

Reba amafoto agaragaza Davis D ari kumwe n'umupfumu mu gitaramo cy Platini






Reba amafoto agaragaza ibihe byiza Davis D yahise agirana n'umukobwa bari bamaze kumenyana mu masaaha make







Reba indirimbo 'My Dreams' ya Davis D na Melissa

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND