RFL
Kigali

Anitha Pendo yegukanye igihembo gikomeye muri Ghana

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:31/03/2024 16:16
3


Umunyamakuru Anitha Pendo ukorera ikigo cy'igihugu cy'itangazamakuru, RBA, yegukanye igihembo gikomeye mu gihugu cya Ghana.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30  Werurwe 2024, Anitha Pendo yaserutse gitwari mu gihugu cya Ghana akubita inshuro bagenzi be b'abagore bari bahanganye mu bihembo byiswe ‘Ladies in Media Awards 2023 (LIMA)’ byaraye bitanzwe ku nshuro yabyo ya kabiri.

Anitha Pendo na bagenzi be bagera ku 8 baturuka mu bindi bihugu bitandukanye muri Afurika, bari bahatanye mu cyiciro cyitwa ‘African Female Entertainment Show Host of the Year (Best Radio Host of the Year’).

Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, Pendo yasangije inkuru nziza Abanyarwanda aho bari hose ko ariwe wegukanye iki gihembo, ibintu byashimishije abatari bake ku bwo kuba yahesheje igihugu ishema.

Anitha Pendo mu magambo yuje amarangamutima menshi cyane, yashimiye byimazeyo Imana yamufashije gutwara iki gihembo, ndetse ashimira n'abantu bose bamutoye.

Pendo yari ahatanye mu cyiciro cyarimo abanyamakurukazi bakomeye muri Afurika baturuka mu bihugu bitandukanye nka Ghana, Afurika y’Epfo, Kenya, Zimbabwe n'ahandi.

Ubwo Anitha Pendo yageraga mu gihugu cya Ghana yitabiriye itangwa ry'ibi bihembo, yakiriwe na Ambasaderi w'u Rwanda muri Ghana, Rosemary Mbabazi.

Ibi bihembo bya 'Ladies in Media Awards' bigamije guha agaciro abari n'abategarugori babarizwa mu mwuga w'itangazamakuru bagize uruhare rukomeye mu bihugu baturukamo muri Afurika.


Anitha Pendo yegukanye igihembo gikomeye muri Ghana


Pendo akigera muri Ghana yakiriwe na Ambasaderi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • UWINEZA Marie Chantal 1 month ago
    Rwanda oyeeeee!!!!wakoze mukobwa wacu guhesha igihugu cyacu ishema.Turakwishimiye.
  • Twaminimungu jonathan1 month ago
    Bravo nukuri nibyagaciro kuriwowe bikaba ishema kugihugu komezutsinde
  • Iragena divine 1 month ago
    Wakoz Anith nanjye ndagukunda cyaneee ♥️♥️♥️





Inyarwanda BACKGROUND