Abakobwa ba Jay Polly uko ari babiri bari baherekejwe n’umubyeyi wabo, bagiriye umugisha mu gitaramo 'Baba Xperience' cya Platini, bahabwa arenga Miliyoni 16Frw.
Rwagati mu gitaramo cyabereye muri Camp Kigali kuri uyu wa 30 Werurwe 2024, Platini P yafashe umwanya
ahamagara abana ba Jay Polly ku rubyiniro, avuga ko abahaye Miliyoni 1Frw, asaba n'undi wese ufite ubushake ko yakwitanga.
Ibi byazamuye amarangamutima ya benshi mu
bantu bari bitabiriye iki gitaramo, Forzza yemera kuzishyura umwaka w'amashuri, umubyeyi
wavuye mu Bufaransa yemera undi mwaka wo kuzabishyurira, na Alliah Cool aritanga.
Abandi nabo baje kugenda bemera ko
bageneye aba bana impano y’amafaranga, muri abo harimo kompanyi zitandukanye. Abitanze bose hamwe batanze agera muri Miliyoni 16Frw.
Nemeye Platini yavuze ko azakurikirana ko iki
gikorwa gishyirwa mu bikorwa, agenda ahamagara umwe ku wundi mu bitanze.
Urutonde rw'abitanze harimo na kompanyi zitandukanye. Uku niko bagiye bitanga;
Miliyoni 1Frw yatanzwe na Kompanyi
Miliyoni 2Frw yatanzwe na Nemeye Platini
Miliyoni 1Frw yatanzwe na Kompanyi
Miliyoni 2Frw atanzwe na Ishimwe Clement
Miliyoni 2Frw yatanzwe na Coach Gael
Miliyoni 1Frw yatanzwe na Kompanyi
Miliyoni 1Frw yatanzwe na The Choice
Miliyoni 1Frw yatanzwe na Rocky Entertainment
Miliyoni 3Frw yatanzwe na Forzza
Miliyoni 1Frw yatanzwe na Ishusho Art
Miliyoni 1Frw yatanzwe na Alliah Cool
Sharifa umwe mu babyeyi babyaranye na nyakwigendera Jay
Polly yagize ati: ”Mu izina rya Jay Polly turabashimiye cyane ndimo ndarira
sinari byiteze ndabashimiye.”
Jay Polly yakoranye indirimbo zitandukanye na Dream Boyz yahoze ibarizwamo Platini P ariko we na mugenzi we TMC bakaza kwanzura gusesa iri tsinda, umwe atangira gukora umuziki ku giti cye, undi ajya kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibyishimo byatashye umutima w'umuryango wa Jay Polly kubera umugisha baboneye muri Baba XperienceAbarimo Platini bahaye impano abana ba Jay Polly harimo amafaranga afatika ndetse n'ay'ishuriPlatini P yafashe umwanya aha icyubahiro gikwiriye Jay Polly bahuriye mu mishinga myinshiBaba Xperience ya Platini P cyabaye igitaramo kizakumburwa na benshi by'umwihariko abakunzi n'umuryango wa Jay Polly
AMAFOTO: Serge Ngabo & Freddy Rwigema
TANGA IGITECYEREZO