RFL
Kigali

Sandrine Isheja yahishuye ko abantu bamwe bari bazi ko Mr Kagame ari umugabo we-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:30/03/2024 21:07
0


Eric Kagame Mabano [Mr Kagame] ni we muhanzi wageze ku rubyiniro ku nshuro ya Kabiri yongera gushimangira ubuhanga afite mu muziki by’umwihariko yerekana icyo ashoboye ku rubyiniro.



Ni mu gitaramo "Baba Xperience" cya Platini P cyabareye muri Camp Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Werurwe 2024.

Sandrine Isheja wayoboye ik gitaramo, mbere yo kwakira Mr Kagame ku rubyiniro yavuze ukuntu abantu bamwe bari bazi ko ari umugabo we.

Ubusanzwe umugabo wa Sandrine Isheja yitwa Kagame Peter, bakaba bamaze imyaka 8 biyemeje kubana. Birumvikana kuba Sandrine Isheja na Mr Kagame ari ibyamamare bamwe bibwiraga ko bihuje.

Muri iki gitaramo cya Platini, Mr Kagame yaririmbye iminota ibarirwa mu 10 aririmba indirimbo ze zirimo Tugende. Rwagati, yafashe umwanya wo gushima abaje gushyigikira Platini P muri Baba Xperience.

Mr Kagame ni we muhanzi wa Kabiri waririmbye mu gitaramo Platini P yiyambajemo abahanzi batandukanye b'ibyamamare nka Eddy Kenzo, Butera Knowless, Mr Kagame, Urban Boys n'abandi.

Mr Kagame yatanze ibyishimo mu minota micye yerekana ko asobanukiwe n'urubyiniroUyu muhanzi si kenshi aboneka ku rubyiniro ariko yagaragaje ubuhanga nubwo yaririmbye 'Playback'Mr Kagame ari m bahanzi bamaze igihe kirekire mu muziki w'u RwandaSandrine Isheja yavuze ko abantu bamwe bari bazi ko umugabo we ari Mr Kagame






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND