RFL
Kigali

Pasika Nziza! Mbonyi, Zoravo, James na Daniella n'amakorali akunzwe barahurira mu gitaramo cy'amateka muri BK Arena

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:31/03/2024 6:15
0


Kuri iki Cyumweru tariki 31 Werurwe 2024 ubwo Isi yose iri kwizihiza Pasika - Izuka rya Yesu Kristo, abakristo bo mu Rwanda barayizihiriza mu gitaramo cy'amateka kibera muri BK Arena.



Iki gitaramo cyiswe "Ewangelia Easter Celebration Concert" kiraba kuri iki Cyumweru muri BK Arena kuva saa Kumi z'umugoroba. Ni igitaramo cy'amateka cyatumiwemo Israel Mbonyi, Zoravo wo muri Tanzania, James na Daniella, Chrisus Regnat, Alarm Ministries, Shalom Choir na Jehovah Jireh Choir.

Zoravo wongerewe mu bari buririmba muri iki gitaramo, yaje mu Rwanda bwa mbere ku butumire bwa Jado Sinza mu gitaramo cyabaye tariki 17 Werurwe 2024. Harun Laston uzwi nka Zoravo mu muziki arakunzwe cyane muri Tanzania, akaba yaramamaye mu ndirimbo nka "Majeshi Ya Malaika", "Anarejesha" na "Sina Cha Kukurudisha".

Igitaramo cya Pasika cyiswe "Ewangelia Easter Celebration Concert" kiri buririmbemo abarimo umuramyi Zoravo, cyateguwe n'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR) mu gusoza ubukangurambaga bwiswe 'Shyigikira Bibiliya', bwo gushishikariza abantu gutera inkunga Bibiliya kugira ngo itazabura burundu mu Rwanda.

Mu kiganiro aherutse kugirana na InyaRwanda, Nicodeme Nzahoyankuye [Peace Nicodeme], umwe mu bateguye iki gitaramo, yavuze ko mu baramyi batumiwe harimo na Israel Mbonyi. Yavuze ko bateguye iki gitaramo mu rwego rwo gufasha Abakristu kwizihiza Pasika. Aragira ati "Iki gitaramo kigamije gufasha abantu kwizihiza Pasika".

Mu bafite amashyushyu y'iki gitaramo harimo na Minisitiri Utumatwishima!

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Utumatwishima Abdallah, yagaragaje ko "Ewangelia Easter Celebration Concert" ari ahantu heza ho kwizihiriza Pasika. Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X kuwa 29 Werurwe 2024, Minisitir Utumatwishima yabanje gusobanura ko 'Ewangela' bisobanura 'Ubutumwa bwiza'.

Yasabye abantu bose by'umwihariko urubyiruko afite mu nshingano kutacikanwa n'iki gitaramo. Ati: ”Rubyiruko mwikwirengagiza se, dore aho muzizihiriza Pasika.” Yongeraho ati: ”Ni umwanya mwiza wo kwiyeza, gushimira Imana no gutegura imitima tukinjira mu cyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, tumeze neza.”


Israel Mbonyi aratanga ibyishimo muri BK Arena mu kwizihiza Pasika

Israel Mbonyi utegerejwe muri iki gitaramo cy'amateka kibera muri BK Arena, aherutse kwandika amateka yo kuzuza Miliyoni y'abamukurikira kuri Youtube. Ni mu gihe kandi afite indirimbo ikomeje kuza ku isonga mu Karere mu gukundwa cyane, iyo akaba ari "Nina Siri" imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 40 mu mezi 8 gusa.

Mbonyi agiye kongera gutaramira muri BK Arena afitemo amateka akomeye dore ko mu myaka ibiri yikurikiranya, yayikoreyemo ibitaramo bya Noheli, akitabwa n'abakunzi be ibihumbi n'ibihumbi kugera aho amatike yose agurwa agashira (Sold Out). Biri no mu byatumye hari abamwita 'Nyiri BK Arena' na cyane ko ari we muhazi rukumbi wayujuje.

Ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo biri mu byiciro bine (4) aho bihera ku bihumbi bitanu gusa (5000 RWF) ahasanzwe, ahisumbuyeho ni ibihumbi icumi (10000 RWF), muri VIP ni ibihumbi cumi na bitanu (15,000 RWF), muri VVIP ni ibihumbi makumyabiri (20,000 RWF) naho kumeza yicarwago n'abantu batandatu (6) ni ibihumbi magana abiri (200,000 RWF).

Abifuza kugura amatike y'iki gitaramo cy'imboneka rimwe cyo kwizihiza Pasika cyiswe 'Ewangelia Easter Celebration', bayagura banyuze ku rubuga rwa WWW.TICQET.RW, ku nsengero zitandukanye no mu bice binyuranye muri Kigali nka Camelia CHIC, Camelia- Makuza Peace Plaza, Camelia Kisimenti, La Gardienne (Kiyovu), Uncle's Resto (Kicukiro);

St Famille Parish, Regina Pacis, Omega church (Kagugu), Bethesda Holy church, Foursquare Gospel church, Restoration center (Masoro), Zion Temple (Gatenga), New Life Bible church (Kicukiro) na Eglise Vivante (Rebero). Ushobora no guhamagara izi nimero bakagufasha kubona itike byoroshye: 0788304142, 0788880901 na 0787837802.


Zoravo arataramira muri BK Arena mu gitaramo cya Pasika kiba ku mugoroba w'iyi Pasika


James na Daniella babimburiye abandi baramyi gutaramira muri BK Arena baratanga ibyishimo muri iki gitaramo cya Pasika


Zoravo wishimiwe cyane mu gitaramo cya Jado Sinza arafatanya n'abaturarwanda kwizihiza Pasika


Minisitiri Utumatwishima avuga ko mu gitaramo 'Ewangelia' ari ahantu heza ho kwizihiriza Pasika


Igitaramo "Ewangelia Easter Celebration Concert" kiraba ku mugoroba w'iki Cyumweru






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND