Kigali

Isheja Sandrine abaye umutegarugori wa mbere winjiye mu marushanwa y’imodoka mu Rwanda - AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:30/03/2024 14:13
1


Umwe mu banyamakurukazi b’abahanga bagezweho mu itangazamakuru rya hano mu Rwanda, Butera Isheja Sandrine agiye guca agahigo ko kuba umutegarugori wa mbere ugaragaye mu marushanwa y’umukino w’imodoka uzwi nka ‘Rally.’



Mu gihe bisanzwe bimenyerewe ko amarushanwa yo gusiganwa mu modoka ahanini yitabirwa n’ab’igitsina-gabo, umunyamakurukazi Isheja Sandrine yabaye umutegarugori wa mbere ugiye kuyitabira, yiyongera ku mwari umwe rukumbi umaze kuba ubukombe muri aya marushanwa, Queen Kalimpinya wabaye Igisonga muri Miss Rwanda.

Ku myaka 35 y’amavuko, Sandrine agiye gusiganwa mu marushanwa ya ‘Spint Rally,’ aho azaba asiganwa na Ayoto Fabrice. Aya marushanwa ari kuba kuri uyu wa Gatandatu Werurwe 2024, yitabiriwe n’abarimo Queen Kalimpinya uherutse kwandika amateka yo kuba umwari wa mbere mu Rwanda witabiriye aya marushanwa ya Rally.

Yoto Fabrice, imbaraga zihishe inyuma yo kwinjira muri aya marushanwa kwa Sandrine, yahishuye ko uyu mugore amaze iminsi akora imyitozo ihagije mbere y’uko umunsi nyirizina w’amarushanwa ugera, kandi ko ishyaka n’ubwitange agaragaza muri siporo aribyo byamuteye kugerageza uyu mukino.


Umunyamakuru Isheja Sandrine yinjiye mu masiganwa y'imodoka


Sandrine Isheja na Yoto Fabrice




Isheja yiyongereye ku mukobwa umwe rukumbi usanzwe umenyerewe muri uyu mukino wa 'Rally' ariwe Queen Kalimpinya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sibomana Gilbert9 months ago
    Sandrine ndagushikiye kd ndagukunda



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND