RFL
Kigali

Iburengerazuba: Hon Dr Frank Habineza yabijeje ubuvugizi ku biciro by'ingendo bibahangayikishije

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:30/03/2024 12:24
0


Umuyobozi w'Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije (DGPR Green Party), yijeje abitabiriye Inteko rusange y'iryo shyaka ko ibiciro by'ingendo byiyongereye azakomeza kubikoraho ubuvugizi.



Kuwa Gatanu tariki ya 29 Werurwe 2024, umuyobozi w'Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije  (DGPPR Green Party) Hon Dr. Frank Habineza ubwo yari mu Nteko Rusange yatorewemo abakandida bazahagararira iryo shyaka mu matora y'Abadepite azaba muri Nyakanga yabereye mu karere ka Karongi ku rwego rw'Intara y'Uburengerazuba, yavuze ko ikibazo cy'izamuka ibiciro by'ingendo bazakomeza gukora ubuvugizi kugira ngo hashyirweho  igiciro cyoroheye abagenzi.

Dr Frank Habineza yavuze ko ikibazo cy’ibiciro by’ingendo yagejejweho n'Abarwanashyaka ba DGPR Green Party, azakomeza kugikorera ubuvugizi kugira ngo ‘Nkunganire yakuweho yongere ishyirweho".

Ubwo yaganiraga n'Abarwanashyaka ba DGPR Green Party bo mu turere twa Rubavu, Karongi, Rutsiro, Nyamasheke, Ngororero, Rusizi na Nyabihu, yasabye  abarwanashyaka b’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (DGPR Green Party) kwiyumvamo ubushobozi n’imbaraga kugira ngo bazabashe guhatana mu matora bagere ku ntsinzi.

Hon Dr Frank Habineza, yavuze ko kuba hari ibibazo byinshi by’abaturage Ishyaka ayoboye ryarabashije gukorera ubuvugizi bikabonerwa umuti, ari inzira nziza n’igihamya cy’uko bashoboye kandi ko n’ibindi byose byatanzwe n’abaturage bizasesengurwa bigakorerwa ubuvugizi na byo bigahabwa umurongo.

Yasabye Abarwanashyaka ba ‘Democratic Green Party of Rwanda’ ko badakwiriye kumva ko ari abakene ngo kuko iyo umuntu yamaze kumva ko akennye n'iyo yayagira ntacyo yaba amumarira.

Ku kibazo cy’ibiciro by’ingendo biherutse kuzamurwa kubera "Nkunganire" yakuweho na Leta, Hon .Dr Frank Habineza yagize ati: ”Iki kibazo cy’ibiciro by’ingendo nari namenye mbere ko gishobora kubaho, ngaragaza ko abaturage batari babasha kugira ubushobozi mu mufuka wabo ku buryo hakurwaho nk’unganire ntibyumvikana ariko tuzakomeza kukigaragaza uko byagenda kose kizakemuka”.

Ikibazo cy’ibiciro by’ingendo cyagaragajwe n’abaturage benshi mu nteko rusange   y’Abarwanashyaka ba DGPR nk’inzitizi ishobora gutuma ababyeyi bakumbura abana babo ariko bakabura ubushobozi bwo kubageraho kubera ibiciro by'ingendo byiyongereye.

Muri iyo Nteko Rusange y'Abarwanashyaka b'ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije "DGPR Green Party" hatowe abandida 14 bazaba bahagarariye uturere turindwi tugize Intara y'Iburengerazuba.

Dushimimana Mediatrice na Ntakirutimana Jackson batorewe mu Karere ka Rutsiro. Nyabihu hatorwa Ntihanuwayo Modeste  na Uwineza Germaine, mu karere ka Ngororero hatowe  Masengesho Louis na Uzayisenga Adelphine.

Mu karere ka Karongi hatowe Bazambanza Olivier na Umwali Christine. Muri Rubavu  batora Sibomana Hussein na Akingeneye Alice, mu karere ka Nyamasheke botoye  Rugira Pascal na Dusabimana Olivier mu gihe Akarere ka Rusizi, Uwamahoro Maombe na Akimana Jean Paul aribo batowe.

Ibitekerezo byatanzwe n’Abarwanashyaka ba DGPR Green Party, mu Ntara enye n'umujyi wa Kigali, bizanozwa burundu mu Nteko Rusange yo ku rwego rw’Igihugu izaba muri Gicurasi 2024 ari nayo izemerezwamo abakandida Depite bazahagararira Ishyaka rya Democratic Green Part of Rwanda mu matora y’Umukuru w’Igihugu yahujwe n’ay'Abadepite ateganyijwe kuba muri Nyakanga uyu mwaka.


Hon Dr Frank Habineza yijeje abitabiriye Inteko rusange mu karere ka Karongi kuzakora ubuvugizi ku kibazo cy'ibiciro by'ingendo yagejejweho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND