Kigali

Minisitiri Abdallah yagaragaje igitaramo 'Ewangelia' kizabera muri BK Arena nk'ahantu heza ho kwizihiriza Pasika

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:29/03/2024 20:01
0


Minisitiri Dr Abdallah Utamatwishima yashimangiye ko igitaramo cya 'Ewangelia Easter Celebration Concert', ari ho hantu heza abantu bakwiriye kwizihiriza Pasika, asaba abantu kutazacikanwa.



Abahanzi bakomeye mu bihangano byo kuramya no guhimbaza Imana bahurijwe mu gitaramo cyateguwe n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, BSR.

Iki gitaramo kizaba kuri Pasika umunsi isi yose iba yizihiza izuka rya Yesu Kristo. Kizaba tariki 31 Werurwe 2024 muri BK Arena.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Utumatwishima Abdallah, yabanje gusobanura ko 'Ewangela' bisobanura 'Ubutumwa bwiza', asaba abantu kutacikanwa n'iki gitaramo.

Yagize ati: ”Rubyiruko mwikwirengagiza se, dore aho muzizihiriza Pasika.” Yavugaga muri iki gitaramo cya Pasika gitegerejwe na benshi bakunda kuramya no guhimbaza Imana.

Yongeraho ati: ”Ni umwanya mwiza wo kwiyeza, gushimira Imana no gutegura imitima tukinjira mu cyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, tumeze neza.”

Igitaramo cya 'Ewangelia Easter Ewangelia Celebration Concert' kizaba kuwa 31 Werurwe 2024, kizaririmbamo amatsinka nka Christus Regnat, Shalom choir, Jehovah Jireh na Alarm Ministries.

Hazaririmba kandi abaramyi bakunzwe bitangaje mu Rwanda ari bo James na Daniella na Israel Mbonyi, bakaba nabo batangaza ko biteguriye gutaramira abazitabira iki gitaramo.

Iki gitaramo kizabera muri BK Arena aho kwinjira ari 5,000Frw, 10,000Frw, 15,000Frw, 20,000Frw na tabule ya 200,000Frw.

Ushaka kugura tike wayisanga ku nsengero zitandukanye ariko no mu buryo bw’ikoranabuhanga wakwifashisha urubuga www.ticqet.rw Amasaha arabarirwa ku ntoki ngo abakunzi b'ibihangano by'umwuka bahurira mu gitaramo cy'amateka muri BK ArenaAmatike arik ugurishwa mu buryo bw'ikoranabuhanga ndetse hari n'insengero zitandukanye wayasangaho

Minisitiri Dr Utumatwishima yasabye abantu kuzitabira igitaramo cya Ewangelia avuga ko ari ahantu hakwiye ho kwizihiriza Pasika






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND