RFL
Kigali

Bakwiriye guhabwa amaboko! Muyoboke Alex yatakambiye Leta kubera abahanzi

Yanditswe na: Freddy MUSONI
Taliki:30/03/2024 7:09
0


Umujyanama w'abahanzi Alex Muyoboke yatakambiye Minister y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi avuga ko ibikorwa remezo bigoye ko umuhanzi yabyiyishyurira.



Kuri uyu wa Gatanu Tariki 29 Werurwe 2024 ni bwo habaye ikiganiro n'itangazamakru gitegura igitaramo 'Baba Xperience' cya Platini P giteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu Tariki 30 Werurwe 2024 muri Camp Kigali.

Muri iki kiganiro higanje ibibazo bigaruka ku mpamvu Platini P yafashe ahantu hato ho gukorera iki gitaramo aho ashinjwa na bamwe ko yafashe ahantu hato kandi afite abafana benshi ndetse ko yazanye abahanzi bakomeye akajya Camp Kigali kandi yakabaye ajya muri BK Arena.

Muyoboke Alex wabaye umujyanama w'itsinda Urban Boyz, Dream Boys n'abandi, yavuze ko ari mu ikipe irimo gutegura iki gitaramo ndetse yifuza gusubiza iki kibazo.

Ku ikubitiro Platini P yabajijwe niba yaregereye Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubahanzi, avuga ko atigeze abegera abasaba ubufasha ahubwo yabatumiye ndetse ategereje ko bazaza.

Muyoboke Alex wabaye umujyanama w'abahanzi b'ibyamamare mu Rwanda, yavuze ko abahanzi bakwiriye koroherezwa kuko bigoye ko bahabwa amaboko igihe bakeneye ibikorwa remezo.

Yagize ati "Abahanzi bakwiriye guhabwa amaboko, iriya BK Arena ni iya BK, n'ubwo bavuga ko ari iy'abahanzi ariko ntabwo ari ko bimeze. N'ubwo hari icyo babafasha ariko bagomba guhabwa ubufasha, bakoroherezwa guhabwa serivisi. Kuko biracyagoye rwose kuko babaca amafaranga menshi batabasha kugaruza".

Muyoboke Alex avuga ko n'ubwo abahanzi babwirwa ko ibikorwa remezo ari ibyabo, ntabwo bijya bikunda ko boroherezwa

Muyoboke Alex yatakambiye Leta kugira ngo yorohereze abahanzi

Eddy Kenzo nawe yari yitabiriye ikiganiro n'itangazamakuru cya Baba Xperience






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND