Ukwezi kwa Werurwe, ni ukwezi kwaranzwe n’umuziki uri hejuru, aho abahanzi nyarwanda bakoranye imbaraga zose mu guha abaturarwanda indirimbo nziza kandi nyinshi bishoboka.
Kimwe no mu yandi mezi
yatambutse, abahanzi nyarwanda bakomeje gushimangira ko 2024 nta kujenjeka ndetse
ko biyemeje guha abanyarwanda umuziki mwiza kandi ku gihe.
Mu gihe kwa gatatu
k’umwaka kubura amasaha macye ngo gushyirweho akadomo, InyaRwanda yaguteguriye
indirimbo 10 z’intoranwa zagufasha gukomeza kuryoherwa n’impera z’ukwezi, ari
nako winjirana akanyamuneza mu mpera muri weekend kandi wizihiza neza Umunsi wa Pasika.
1.
AbaTwin – Chiboo
Abakurikirana Junior
Giti kuva mu mwaka ushize wa 2023, bakunze kumubonana n'umusore witwa Freddy
Chiboo usanzwe ari umuhanzi. Akenshi aho ubonye ikipe ya Giti Business Group,
Junior Giti na Chriss Eazy, uhabona n'uyu musore witwa Freddy Chiboo. Hari
amakuru ko baba bamaze igihe bagerageza gukorana.
Imihanzi Chiboo amaze
iminsi ibiri gusa ashyize hanze indirimbo ye nshya ikomeje gukundwa cyane ku
mbuga nkoranyambaga yise ‘AbaTwin’ nyuma y’igihe ayamamaza.
2.
Ingabe – Impakanizi
Umuhanzi Iradukunda Yves [Impakanizi] usanzwe
ubarizwa mu Itorero Ibihame, yashyize hanze indirimbo yise ‘Ingabe,’ nyuma yo
gutaramira imbere y’abarimo Perezida Paul Kagame na Madamu Jeanette Kagame cy’Itorero
Inyamibwa bise ‘Inkuru ya 30’ cyabaye ku wa Gatandatu tariki 23 Werurwe 2024 mu
nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena.
3.
Exit – AY ft Hollix, Taz & PoppA
Umuraperi AY yahurije
hamwe abandi baraperi bagenzi be bakomeje kuzamuka neza mu njyana ya Hip Hop mu
Rwanda barimo Hollix, Taz na PoppA mu ndirimbo nshya bise ‘Exit.’
4.
Nonese Mpeze? - Yee Fanta
Yee Fanta ni umwe mu
ba-producer bakiri bato ariko bamaze gukora ku mishinga ikomeye hano mu Rwanda.
Uyu musore w’imyaka 21 y’amavuko, amaze iminsi atangiye gukora n’indirimbo ze
ku giti cye. Kuri ubu, yamaze gushyira hanze iyo yise ‘Nonese Mpeze?’ ikubiyemo
ibimaze iminsi bivugwa mu myidagaduro ku mihanda, harimo n’amakimbirane avugwa
hagati ya The Ben na Bruce Melodie.
5.
Step in Like - Angell Mutoni
Umuhanzikazi Angell
Mutoni ukunze kuririmba indirimbo ziganjemo iziri mu rurimi rw’Icyongereza
avanga n’Ikinyarwanda, mu mwaka ushize yashyize hanze Extended Play [EP] yise ‘For
Now’ yakoranye na Dr Nganji wo muri Green Ferry Music, iri mu nzu zitunganya
imiziki zafashije benshi barimo Bushali, B-Threy n’abandi batandukanye bamaze
kubaka amazina. Kuri ubu yashyize hanze indi iri mu rurimi rw’Icyongereza yise ‘Step
in Like.’
Angell Mutoni uri mu
batanga icyizere asanzwe ari umuraperi akaba n’umuririmbyi wandika indirimbo.
Aririmba Afro-Hiphop, RnB na Pop.
Uyu mukobwa afite
mixtape eshatu ndetse na EP ebyiri. Ari mu bahanzi 10 bitabiriye RFI Prix
Découvertes, mu 2016. Yagiye kandi agaragara mu maserukiramuco atandukanye muri
Afurika y’Iburasirazuba birimo Blankets & Wine, Kigali Up, Amani Festival,
Bayimba n’ayandi.
6.
Twaramugabiwe – Ben & Chance
Imwe muri couple
zikunzwe cyane muri Gospel haba mu Rwanda no mu mahanga ya Ben & Chance,
yamaze gushyira hanze indirimbo yabo bise ‘Twaramugabiwe.’
7.
Ni irihe Shyanga – True Promises
Ministries
Itsinda ry’abaririmbyi
b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, True Promises Ministries ryatangiye
urugendo rwo gukora zimwe mu ndirimbo zizaba ziri kuri Album yabo ya mbere biri
mu mpamvu bateguye igikorwa cyo kuzifatira amashusho kizaba tariki 15 Nyakanga
2024. Kuri ubu, bamaze gushyira hanze indirimbo bise ‘Ni irihe Shyanga.’
8.
Naona Pendo Kubwa – Papi Clever &
Dorcas
Couple ya Papi Clever
& Dorcas imaze gukundwa m’abatari bacye kubera gusubiramo indirimbo zo mu
gitabo cy’indirimbo, bamaze iminsi bakora n’indirimbo ziri mu rurimi rw’Igiswahili,
aho ubu bashyize hanze iyitwa ‘Naona Pendo Kubwa.’
9.
Yesu Niwe Mwungeri Mwiza – Siloam Choir
Imwe muri korali zo mu
Itorero rya ADEPR mu Rwanda ikunzwe cyane mu ndirimbo bise ‘Warandondoye,’ ubu
noneho yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Warandondoye.’
10. Ta Bonte - Laetitia Mulumba
Laetitia Mulumba
wamenyekanye mu ndirimbo zirimo "Kwizera", akaba umugore wa Producer
Gates Mulumba [Bill Gates] umwe mu bashyize itafari ku muziki wa Gospel mu
Rwanda, yasohoye indirimbo nshya iri mu rurimi rw'Igifaransa cy'Abafaransa,
atangaza ko ari gahunda azakomeza bijyanye n'uko Imana izamushoboza.
Umuramyi Laetitia
Mulumba utuye mu Bufaransa yatangiye urugendo rwo kuririmba mu Gifaransa
ahereye ku ndirimbo yise "Ta bonté" yavomye mu Amaganya ya Yeremiya.
11. Insinzi ya Yesu - Boaz Choir Samuduha
Korali Boaz ikorera
umurimo w'Imana muri ADEPR Samuduha muri Paruwasi ya Kicukiro, nyuma y’uko
ishyize hanze indirimbo zirimo "Uri Uwera," "Mutima
wanjye," basoje ukwezi kwa Werurwe bashimangira ‘Insinzi ya Yesu,’ mu
ndirimbo bashyize hanze mbere y’uko Pasika yizihizwa.
12. Ninjye Ubivuze – Eleda Sanze
Umuhanzi Sanze Eleda
ubarizwa mu Itorero ry’Abadivantisiti rya Gisozi,yashyize hanze amashusho
y’indirimbo yise ‘Ninjye Ubivuze,’ ashimangira ko Imana itajya ibeshya isohoza
ibyo yakoze ku bayiringiye.
13. Ntuma – Mado Okoka Esther
Hakomeje kuboneka
impano nshya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Mado Okoka Esther ni umwe
mu banyempano binjiye mu muziki wa Gospel mu 2023. Mado
Okoka Esther, atuye ku mugabane w’uburayi mu gihugu cya Danmark, akaba asengera
muri Zion Temple. Uyu muhanzikazi amaze umunsi umwe ashyize hanze indirimbo
nshya yise ‘Ntuma.’
14. Shimwa – Gisa Claudine
Gisa Claudine uri mu
bahanzi bakizamuka mu ndirimbo ziramya zigahimbaza Imana, batanga icyizere
cy'ejo heza, yashimye Imana mu ijwi ryeruye mu ndirimbo nshya yise
"Shimwa".
15. Burya – Elisa & Chantina
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Muhayimana Elisa Claude [Elsa Cluz] wamamaye muri Korali Yesu Araje, yinjije umugore we Chantina muri uyu muziki, bakorana indirimbo ‘Burya’ igaragaramo n’umwana wabo.
TANGA IGITECYEREZO