RFL
Kigali

Uwahoze ari umukunzi wa 50 Cent yamushinje kumukubita no kumufata ku ngufu

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:29/03/2024 15:52
1


Daphne Joy, wahoze ari umukunzi w’umuraperi w’umunyamerika, 50 Cent banafitanye umwana w’umuhungu, yamushinje kumukubita no kumufata ku ngufu.



Ibi, Daphne Joy yabitangaje nyuma y’amakuru avuga ko 50 Cent yashakaga kurera umuhungu wabo wenyine nyuma y’uko ajyanwe mu rukiko na Sean Diddy Combs.

Mu butumwa burebure yashyize kuri Instagram, Joy yamaganye 50 Cent avuga ko amufata nk’umubyeyi utakiriho ku muhungu wabo Sire, amushinja kumusambanya ku gahato no kumukubita mu mugihe gihe cyose bamaranye.

Yagize ati: “Twimukiye i New York kugira ngo tuguhe amahirwe yo kuba se w'umuhungu wawe kandi wamubonye inshuro 10 mu myaka 2 twamaze tuba kure yawe ho ikirometero 1. Ndambiwe gushyigikira no kurinda isura y’umuhungu wacu utigeze wifuza kurinda."

Akomoza ku by’ihohoterwa yamukoreraga yagize ati: “Reka dushyire ahabona ibikorwa byawe bibi byo kumfata kungufu no kumpohotera ku mubiri. Ntukintegeka kandi Imana yanjye izamporera kuri iyi ngingo. 

Wamaze kwangiza burundu icyizere nari ngufitiye nk’umukuru w’umuryango wacu wagombaga kundinda amagambo y’ibinyoma yamvugwagaho. Wangije imitima yacu mu bihe bya nyuma.”

Hagati aho, 50 Cent yamaganye ibirego bya Joy mu butumwa bwihuse bwashyizwe ahagaragara n’umuvugizi we. Yavuze ko ibirego bya Joy byose byatewe n'icyemezo cye cyo gushaka kurera umuhungu wabo w'imyaka 12 wenyine.

Iri tangazo riragira riti: “Ibirego bya Daphne Joy bidafite ishingiro aherutse kuncinja biragaragara ko ashaka ko nemera icyemezo cye cyo gushaka kurera umuhungu wanjye wenyine. Umwana wanjye Sire, ni cyo kintu k’ingenzi kuri njye kiza ku mwanya wa mbere kandi kumugumisha hantu yumva atekanye nicyo nibandaho muri iki gihe."

50 Cent yasobanuye ko gufata icyemezo cyo kurera umuhungu wabo wenyine ari ugushaka kumurinda, atanga atanga impamvu y’uko uwo babyaranye uyu mwana ari mu bijyanye n’ikirego cya Lil Rod yarezemo Diddy.


Daphne Joy akomeje gushinja umuraperi 50 Cent babyaranye umwana w'umuhungu


Joy nawe ari gushinjwa kuba inshoreke ya Diddy

Bombi bakomeje kwitana ba mwana ku gushaka kwikubira umwana wabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kay4 weeks ago
    hahah agakino karakomeje mujye mwandika twe tuba kuri teraain tuzi byose bihabera uyu yguzwe na P Diddy kugirango ashyire isha kuri 50 cent





Inyarwanda BACKGROUND