Daphne Joy, wahoze ari umukunzi w’umuraperi w’umunyamerika, 50 Cent banafitanye umwana w’umuhungu, yamushinje kumukubita no kumufata ku ngufu.
Ibi, Daphne Joy yabitangaje nyuma y’amakuru avuga ko 50 Cent yashakaga kurera umuhungu wabo wenyine nyuma y’uko ajyanwe mu rukiko na Sean Diddy Combs.
Mu butumwa burebure
yashyize kuri Instagram, Joy yamaganye 50 Cent avuga ko amufata nk’umubyeyi
utakiriho ku muhungu wabo Sire, amushinja kumusambanya ku gahato no kumukubita mu
mugihe gihe cyose bamaranye.
Yagize ati: “Twimukiye
i New York kugira ngo tuguhe amahirwe yo kuba se w'umuhungu wawe kandi
wamubonye inshuro 10 mu myaka 2 twamaze tuba kure yawe ho ikirometero 1. Ndambiwe
gushyigikira no kurinda isura y’umuhungu wacu utigeze wifuza kurinda."
Akomoza ku by’ihohoterwa yamukoreraga yagize ati: “Reka dushyire ahabona ibikorwa byawe bibi byo kumfata kungufu no kumpohotera ku mubiri. Ntukintegeka kandi Imana yanjye izamporera kuri iyi ngingo.
Wamaze kwangiza burundu icyizere nari ngufitiye nk’umukuru w’umuryango
wacu wagombaga kundinda amagambo y’ibinyoma yamvugwagaho. Wangije imitima yacu
mu bihe bya nyuma.”
Hagati aho, 50 Cent
yamaganye ibirego bya Joy mu butumwa bwihuse bwashyizwe ahagaragara n’umuvugizi
we. Yavuze ko ibirego bya Joy byose byatewe n'icyemezo cye cyo gushaka kurera umuhungu
wabo w'imyaka 12 wenyine.
Iri tangazo riragira
riti: “Ibirego bya Daphne Joy bidafite ishingiro aherutse kuncinja biragaragara
ko ashaka ko nemera icyemezo cye cyo gushaka kurera umuhungu wanjye wenyine. Umwana
wanjye Sire, ni cyo kintu k’ingenzi kuri njye kiza ku mwanya wa mbere kandi
kumugumisha hantu yumva atekanye nicyo nibandaho muri iki gihe."
50 Cent yasobanuye ko gufata
icyemezo cyo kurera umuhungu wabo wenyine ari ugushaka kumurinda, atanga atanga
impamvu y’uko uwo babyaranye uyu mwana ari mu bijyanye n’ikirego cya Lil Rod
yarezemo Diddy.
Daphne Joy akomeje gushinja umuraperi 50 Cent babyaranye umwana w'umuhungu
Joy nawe ari gushinjwa kuba inshoreke ya Diddy
Bombi bakomeje kwitana ba mwana ku gushaka kwikubira umwana wabo
TANGA IGITECYEREZO