RFL
Kigali

Ghana: Anita Pendo yishimiye kwakirwa na Ambasaderi anavuga uko afata itangwa ry'ibihembo

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:29/03/2024 16:25
1


Anita Pendo uri kubarizwa muri Ghana aho yitabiriye itangwa ry’ibihembo ahatanyemo, yasobanuye byinshi kuri uru rugendo, yitsa kuri gahunda ziteganyijwe ndetse n’ishimwe rimwuzuye.



Mu kiganiro na inyaRwanda, Anita Pendo yagaragaje ibyishimo yatewe no kwakirwa na Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana. Ati: ”Kwakirwa na Hon Mbabazi Rosemary kuri njye umugisha si bose bawubona kuko baba bafite gahunda nyinshi numvise ntekanye kandi nezerewe.”

Ku ngingo irebana nuko afata ibihembo yagize ati: ”Njyewe uko mbona ibihembo, nsanga ari ishimwe ry'imirimo umuntu aba yarakoze ni ukuri.”

Agaruka ku buryo yisanze ahatanye muri Ladies in Media Awards yagize ati: ”Bajya kuntoranya bavuze ko bagira abantu babo mu bihugu bitandukanye nibo bakurikirana umunsi ku munsi icyiciro bashaka, rero ubwo babonye ibyo nkora nubwo ntabazi babiha agaciro.”

Kuba ari mu bahatanye asanga ari iby’agaciro gakomeye ati: ”Kuba umwe mu bahatanye [Nominated] ubwabyo ni agaciro mbona baba baduhaye, nk'ubu ndi mu cyiciro cya ‘Best Radio Host of the Year’ turi 9 bo mu bihugu bitandukanye.”

Anita Pendo avuga ko akigera muri Ghana, umunsi wa mbere yitabiye inama n’abana b’abakobwa n'abahungu b'abanyeshuli mu bukangura mbaga ku bijyanye no gusoma ibitabo.

Umunsi wa 2 ukaba waragenewe kuganira n’ibitangazamakuru byo muri Ghana, umunsi wa gatatu ari wo wo kuwa Gatandatu ukaba ari umunsi wo gutanga ibihembo.Anita Pendo yakiriwe na Ambasaderi w'u Rwanda muri Ghana, Mbabazi RosemaryAnita Pendo yavuze ko yishimira kubona hari abazirikana uruhare abantu bagira mu bisata bitandukanye by'ubuzimaKuri uyu wa Gatandatu ni bwo hazatangwa ibihembo bya Ladies in Media Awards muri Ghana byitabiriwe na Anita Pendo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bizumuremyi Serge 4 weeks ago
    Turabyishimiye natwe





Inyarwanda BACKGROUND