Anita Pendo uri kubarizwa muri Ghana aho yitabiriye itangwa ry’ibihembo ahatanyemo, yasobanuye byinshi kuri uru rugendo, yitsa kuri gahunda ziteganyijwe ndetse n’ishimwe rimwuzuye.
Mu kiganiro na inyaRwanda, Anita Pendo yagaragaje
ibyishimo yatewe no kwakirwa na Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana. Ati: ”Kwakirwa
na Hon Mbabazi Rosemary kuri njye umugisha si bose bawubona kuko baba bafite
gahunda nyinshi numvise ntekanye kandi nezerewe.”
Ku ngingo irebana nuko afata ibihembo yagize
ati: ”Njyewe uko mbona ibihembo, nsanga ari ishimwe ry'imirimo umuntu aba yarakoze
ni ukuri.”
Agaruka ku buryo yisanze ahatanye muri Ladies
in Media Awards yagize ati: ”Bajya kuntoranya bavuze ko bagira abantu babo mu bihugu
bitandukanye nibo bakurikirana umunsi ku munsi icyiciro bashaka, rero ubwo
babonye ibyo nkora nubwo ntabazi babiha agaciro.”
Kuba ari mu bahatanye asanga ari iby’agaciro
gakomeye ati: ”Kuba umwe mu bahatanye [Nominated] ubwabyo ni agaciro mbona baba
baduhaye, nk'ubu ndi mu cyiciro cya ‘Best
Radio Host of the Year’ turi 9 bo mu bihugu bitandukanye.”
Anita Pendo avuga ko akigera muri Ghana, umunsi wa mbere yitabiye inama n’abana b’abakobwa n'abahungu
b'abanyeshuli mu bukangura mbaga ku bijyanye no gusoma ibitabo.
Umunsi wa 2 ukaba waragenewe kuganira n’ibitangazamakuru
byo muri Ghana, umunsi wa gatatu ari wo wo kuwa Gatandatu ukaba ari umunsi wo
gutanga ibihembo.
TANGA IGITECYEREZO