RFL
Kigali

Menya irengero ry'abahanzi bo muri Congo baherutse gusinyishwa na Bad Rama muri The Mane

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:30/03/2024 13:38
0


Ku wa Gatanu tariki 8 Ukuboza 2023, ni bwo umushoramari Mupenda Ramadhan uzwi nka Bad Rama yatangaje ko yamaze gusinyisha abahanzi babiri; BM na Babbi bo muri Congo, gusa kugeza na n'ubu abantu bakomeje kwibaza irengero ryabo kuko nta bikorwa bigaragara.



Amezi agiye kuba atanu (5) Bad Rama atangarije itangazamakuru ry'i Kigali ko yamaze gusinyisha abahanzi babiri bakomeye baturuka mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Akimara kubitangaza, hirya no hino mu gihugu ibintu byaracitse abantu batangira kuvuga ko "Ubundi uriya niwe mushoramari dukeneye mu muziki, ushora atitangiriye itama kandi akanatekereza kure ku buryo bwo kwagura umuziki ku ruhando mpuzamahanga".

Wibuke ko mbere yo gusinyisha aba bahanzi, ibikorwa bya The Mane mu Rwanda  byari byaradindiye ku rwego rwo hejuru mu buryo bwagaragariraga buri wese. 

Icyo gihe yaje gutangaza ko impamvu ibyo bikorwa byadindiye, ni uko yarimo afungura ishami rya The Mane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bityo bikaba bitari ibintu byoroshye kubikurikiranira rimwe.

Byaje kurangira n'iryo shami arifunguye maze aryita 'The Mane Entertainment Hub', ari nabwo nyuma yo kurifungura yahitaga asinyisha aba bahanzi baturuka muri Congo cyane ko yanavuze ko kurifungura ari byo byamufashije kugera kuri aba bahanzi.

Icyo gihe Bad Rama yanatangaje ko  ko agiye gutangira no kugirana amasezerano n'abahanzi bo mu Rwanda bagakorana muri The Mane y'i Kigali.

Kuri ubu igice cy'umwaka kigiye kwihirika abantu batazi irengero ry'ibikorwa by'aba bahanzi uyu mugabo yamurikiye abanyarwanda.

Abantu benshi bakurikiranira hafi muzika Nyarwanda bakomeje kwibaza icyaba cyarabaye kugira ngo aba bahanzi babe bageze iki gihe nta kintu kirenze barashyira hanze gikorewe muri The Mane kandi mu byo Bad Rama yatangaje ni uko bari bagiye gushyira hanze imiziki ku rwego rwo hejuru.

Mu gushaka kumenya iby'iki kibazo, InyaRwanda.com twagerageje kubaza nyir'ubwite Bad Rama ngo atubwire ku irengero ry'aba bahanzi baturuka mu gihugu cyo muri Congo.

Bad Rama yavuze ko bitewe n'amakimbirane ari hagati y'u Rwanda na Congo, byahise bituma imikoranire yabo ihagaraga rugikubita (akimara kubereka Abanyarwanda) kuko abaturage n'abayobozi bo mu gihugu cya Congo bendaga kwica aba bahanzi bababwira ko ibyo bakoze byo kugirana amasezerano y'imikoranire n'abanyaRwanda, ari amahano bakoze.

Bad Rama yagize ati: "Tukimara gusinya amasezerano y'imikoranire ndetse n'abanyarwanda bose bakamenya ko The Mane igiye gutangira gukorana n'abahanzi bo muri Congo, amakuru yageze ku baturage bo muri Congo, bukeye nyuma y'umunsi umwe gusa byahise bihindura isura mu gihugu cyo muri Congo n'abaturage bo muri Congo aho bari ku isi hose muri rusange".

Bad Rama arakomeza ati: "Icyo gihe umuhanzi BM yarampamagaye arambwira ati 'Ndapfuye, ndugarijwe! Abantu bamereye nabi cyane; abahanzi, abayobozi n'abandi bantu ku isi yose bari kumpamagara bambwira bati ni ibiki wakoze? Ni gute wagambanira igihugu ugasinyana imikoranire na Kompanyi ikomeye yo mu gihugu cy'u Rwanda yitwa The Mane ubizi ko tutumvikana?"'.

Bad Rama avuga ko uyu muhanzi yahise amusaba ko baba bahagaze kugirana imikoranire kuko iyo baza gukomezanya byari kugaragara nabi mu gihugu cye cya Congo bakamufata nk'umugambanyi wagambaniye igihugu.

Agira ati: "Nahise ntekereza ku bihombo ngize  kuko hari amafaranga menshi twari tumaze gushora harimo nko kubaka Studio n'ibindi bikorwa, ariko ntabwo nigeze mbyitaho cyane kuko biroroshye guhomba amafaranga kurusha guhombya umuntu igihugu cye cyamubyaye kuko yari (BM) yugarijwe bikomeye kurusha uko njyewe nari nugarijwe n'igihombo".

Akomeza avuga ko bagerageje n'uburyo bwo gukorana mu buryo bw'ibanga ariko basanga n'ubundi nta kintu byabagezaho kuko nta kintu wakora utamamaza ibikorwa byawe, byumvikane ko n'ubundi byarangira bimenyekanye ko bagikorana. Ati: "Naramwumvise imikoranire duhita tuyihagarika". Byumvikane ko na Babbi imikoranire yahise nawe ihagarara.

Ubu The Mane iracyari aho, nta muhanzi uragaragazwa ko ayirimo bya nyabyo nyuma y'uko imikoranire ye n'aba bahanzi bo muri Congo ihagaze, icyakora Bad Rama avuga ko nka The Mane Hub bari gutegura uburyo bakongera kubona abandi bahanzi bakorana barimo n'abanyarwanda.


Bad Rama yatangaje icyadindije ibikorwa by'abahanzi bo muri Congo aherutse gusinyisha


Umuhanzi BM wo muri Congo yari yugarijwe n'abaturage


Umuhanzi Babbi nawe abarizwa muri Congo





Reba indirimbo 'All Night Long' ya Babbi

">

Reba indirimbo 'YE LE' ya BM

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND