Kigali

Big Fizzo ntakije i Kigali

Yanditswe na: Freddy MUSONI
Taliki:29/03/2024 11:08
0


Umuhanzi mpuzamahanga w'umurundi Big Fizzo ntakije mu gitaramo cya Platini P yari amaze umwaka atumiwemo.



Umuhanzi Mugani Désiré wamamaye nka Big Fizzo, ni umwe mu bafite izina rinini mu karere ka Africa y'uburasirazuba abikesha indirimbo zakunzwe zirimo Munyana, Sibeza, Ndakumisinze n'izindi.

Uyu muhanzi yari ateganyijwe kuza mu Rwanda aho yari gutaramira mu gitaramo cya Platini P yise "Baba Xperience" aho yari guhuriramo n'abarimo Eddy Kenzo. Kizaba kuwa Gatandatu tariki 30 Werurwe 2024.

Amakuru yizewe agera ku InyaRwanda.com ahamya ko uyu muhanzi atakije mu Rwanda mu gitaramo cya Baba Xperience giteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu.

Umwe mu bantu ba hafi ba Platini P wahaye amakuru InyaRwanda ariko utifuje ko dutangaza amazina ye, yavuze ko kuri uyu wa Gatanu ari bwo bamenye ko uyu muhanzi atakije muri iki gitaramo nyamara we yabishakaga.

Yagize ati "Big Fizzo ntabwo akije mu gitaramo cya Platini P. Baba byamubabaje rwose kuba uyu muhanzi atakije muri iki gitaramo. Ubundi Big Fizzo yari kuza mu Rwanda ejo hashize ku wa (28 Werurwe 2024) gusa ntabwo byakunze ko aza kuko yagize izindi mpamvu zitamuturutseho".

Yakomeje agira ati "Ntakubeshye Big Fizzo nawe yifuzaga kuza ariko hari impamvu zitari ngombwa gushyira mu itangazamakuru zatumye atakije".

N'ubwo uyu muntu atavuze impamvu nyirizina yatumye uyu muhanzi atakije mu Rwanda, hari amakuru agera ku InyaRwanda ko kubera umubano w'ibihugu byombi utameze neza ariyo yabaye imbarutso yo kwangirwa ko aza muri iki gitaramo.

Big Fizzo ababajwe no kuba atakitabiriye igitaramo cya Platini P

Platini P yamenyeshejwe ko Big Fizzo atakitabiriye igitaramo cye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND