RFL
Kigali

Abagore 10 bo muri Sinema bakize cyane ku Isi mu 2024-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:29/03/2024 8:58
0


Gukina filime ku babigize umwuga benshi muri bo byarabakijije bibahindurira ubuzima, gusa hari abagore bakina filime batunze amafaranga menshi babikesha uyu mwuga wiganjemo cyane igitsinagabo.



Mu bakinnyi ba Filime bakize kurusha abandi, hari umutungo ubazwe mu buryo bw’amafaranga baba bafite ni kimwe mu byibandwaho harebwa urusha undi umutungo. 

Kuri uru rutonde higanjemo abakinnyi ba filime b'abagore bubatse izina banahuriye ku kuba bamaze igihe kinini muri sinema byumvikana ko uburambe bwabo muri uyu mwuga ari naho babashije gukura agatubutse.

Dore abagore 10 bo muri Sinema batunze agatubutse ku Isi mu 2024:

1. Jami Gerts ufite $3.2 Billion

Ku mwanya wa mbere mu bakinnyikazi ba filime bakize ku Isi mu 2024, hari icyamamarekazi Jami Gerts wamamaye muri filime nka ''Lost Boys'. 'Less Than Zero' n'izindi. Uretse kuba anakina filime, Jami Gerts ninawe waguze ikipe ya 'Atlanta Hawks' ikomeye muri NBA. Afite umutungo wa Miliyari 3.2  z'Amadolari.

2. Impanga za Olsen ($500 Millinon)

Abavandimwe babiri b'impanga aribo Mary-Kate Olsen na Ashley Olsen nibo bari ku mwanya wa kabiri. Bombi bamamaye cyane muri filime yitwa 'Full House' ndetse basanzwe ari n'abahanzi b'imideli. Batunze miliyoni 500 z'Amadolari.

3. Reese Witherspoon ($420 Million)

Icyamamarekazi muri Sinema, Reese Witherspoon wamamaye muri filime zitandukanye zirimo nka 'Legally Blonde', 'Wild', 'Big Little Lies' n'izindi, ndetse anakora ibikorwa by'ubucuruzi bw'imyenda ikorwa na kompanyi ye akaba anafite inzu itunganya filime yitwa 'Hello Sunshine'. Reese afite umutungo wa miliyoni 420 z'amadolari.

4. Victoria Principal ($400 Million)

Umukinnyi wa filime akaba n'umwanditsi wazo, Victoria Ree Principal, wamamaye cyane kuva mu 2001 niwe uri ku mwanya wa kane. Victoria wanagannye ubucuruzi bw'ibikoresho by'ubwiza bikorwa na kompanyi ye 'Principal Secret' atunze miliyoni 400 z'amadolari.

5.Jessica Alba ($390 Million)

Icyamamarekazi muri Sinema, Jessica Alba, uzwiho kugira uburanga bukurura benshi, yatangiye kumenyekana akiri muto afite imyaka 13 gusa. Azwi cyane nko muri 'Fantastic Four', 'Honey', n'izindi. Uretse gukina filime Jessica Alba anafite kompanyi ikora ibikoresho by'abana yitwa 'The Honest Company' imwinjiriza agatubutse. Kuri ubu Alba atunze miliyoni 390 z'Amadolari.

6. Jennifer Aniston ($320 Million)

Undi mugore ufite izina rikomeye i Hollywood, Jennifer Aniston wamamaye cyane muri filime nyinshi nka 'Friends', 'Just Go With It', 'Murder Mystery', n'izindi. Aniston w'imyaka 55 y'amavuko atunze miliyoni 320 z'amadolari.

7. Julia Roberts ($255 Million)

Umunyabigwi muri Sinema anamazemo igihe, Julia Roberts, wubatse izina muri filime zitandukanye zitandukanye zirimo nka 'Mystic Pizza', 'Steel Magnolias', 'Pretty Woman' n'zindi. Julia Roberts afite umutungo wa Miliyoni 255 z'Amadolari.

8. Sandra Bullock ($250 Million)

Icyamamarekazi muri Sinema, Sandra Bullock wahoze ari umwarimu mbere yo gukina filime, azwi muri filime zirimo 'Bird Box', 'The Proposal', 'Ocean's 8' yakinannye na Rihanna n'izindi. Sandra Bullock wagizwe umugore mwiza kurusha abandi mu 2015, atunze miliyoni 250 z'amadolari.

9. Julia Louis Dreyfus ($247 Million)

Umunyarwenyakazi Julia Louis Dreyfus anakina filime, wakunzwe muri 'Downhill', Tuesday', Veep' n'izindi. Julia ufite Se w'umuherwe witwa Gerard-Louis Dreyfus, nawe yabashije gukorers agatubutse muri Sinema, aho ubu atunze miliyoni 247 z'amadolari.

10. Jane Fonda ($200 Million)

Icyamamare muri Sinema, Jane Seymour Fonda w'imyaka 86 wamamaye muri filime nka 'Grace and Frankie', 'Barbarella', '80 For Brady' n'izindi. Jane Fonda unazwoho kuba akora ibikorwa byo kuvugira uburenganzira bw'abagore, atunze miliyoni 200 z'amadolari.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND