Kenshi usanga isi ya politike idahura cyane n’iy'imyidagaduro
cyane ko ababibamo batabayeho ubuzima bumwe n’imikorere yabo isa nk'igenda
ku mirongo ibiri iringaniye.
Akenshi abantu baba mu myidagaduro akabaye kose baba bashaka
kugashyira hanze, nyamara byagera muri politike bigasaba kubanza gutekereza cyane.
Nubwo biba gacye, hari ubwo ababa muri ibi byiciro bibiri bagiye bisanga bakundana. Tugiye kugaruka ku bavuzwe cyane
barimo Robert F Kennedy Jr uri mu biyamamariza kuyobora Amerika.
Cheryl
Hines umugore wa Robert F Kennedy Jr
Cheryl Hines ni umukinnyi wa filime n’umunyarwenya
ukomeye, akaba umugore wa Robert F Kennedy Jr wo mu miryango y’imbere muri
politike ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse muri iyi minsi arimo
kwiyamamariza kuyobora iki gihugu.
Andrew
Cuomo na Sandra Lee
Mu myaka ya za 2000 ni bwo Andrew Cuomo yisanze mu rukundo n’icyamamare
mu guteka no kwandika Sandra Lee, muri ibyo bihe byose bakaba barakomeje guhisha
iby’urukundo rwabo.
Byaje kurangira Andrew abaye Guverineri wa Leta ya New York, gusa
bakomeza gukundana batarigeze basezerana kuko Sandra Lee atari umuntu wizerera
mu birebana n'ibyo.
Muri 2019 ni bwo baje gutandukana, biza no kurangira
Cuomo ahatiwe kwegura ku mwanya wa Guverineri akurikiranweho ibyaha by’ihohotera
rishingiye ku gitsina.
Sandra na we bidateye kabiri yambitswe impeta n’umukunzi mushya
arusha imyaka myinshi.
Shery
Lee Ralph na Senateri Vincent Hughes
Umugabo wa Kabiri w’umukinnyi wa filime n’umuhanzi Sheryl Lee
Ralph ni Senateri wa Leta ya Pensylvania, akaba yitwa Vincent Hughes. Ubwo
basezeranaga muri 2005, Ralph yakerewe kugera ahabereye isezerano ryabo ho isaha
yose. Ni ubukwe bwaritabiwe n’abagera kuri 425, bususurutswa na Korali y'abagera
kuri 82.
Perezida
Nancy Reagan na Jane Wyman
Perezida Ronald Reagan yabaye Umukuru w’Igihugu cya Leta Zunze
Ubumwe z’Amerika wa 40, mbere yaho ariko yari umukinnyi wa filime akanaba
mu rukundo na Jane Wyman wari icyamamare kumurusha.
Aba bombi baje gusezerana kubana, babyarana abana 2, batandukana umugabo agikunda bikomeye uyu mugore.
Uyu mugabo yaje no kumwandikaho mu gitabo ariko Jane we akomeza
guceceka kugera muri 2004 ubwo uyu mugabo yitabaga Imana.
Uyu mugore yashyize hanze ubutumwa bw'agahinda bugira buti: "Amerika yahombye
Perezida w'akataraboneka, igitangaza, umugwaneza kandi wiyoroshya."
Rosario
Dawson na Senateri Cory Booker
Ubwo Senateri Cory Booker yiyamarizaga kuba Perezida muri 2020, yari atangiye gukundana na Rosario Dawson icyamamare mu gukina filime.
Bari barahuye muri 2018, batangira gukundana muri 2019
ndetse byari ibyishimo kuri Rosario Dawson. Byaje kurangira Cory atabashije gutsinda, ariko bakomeza gukundana ndetse bari mu bitabiriye umuhango w'irahira rya Joe
Biden mu 2021.
Aba bombi ariko baje gutandukana biyemeza gukomeza kuba inshuti.
Marilyn
Monroe na Perezida John F Kennedy:max_bytes(150000):strip_icc():focal(999x0:1001x2):format(webp)/marilyn-jfk-2000-a53017aa6ee4459f9a20ca7a3ed6419e.jpg)
Umukinnyi w’icyamamare wa filime Marilyn Monroe yakomeje kuvugwaho kuryamana na Perezida John F Kennedy ndetse byemezwa ko uyu mugore
mbere yo kwitaba Imana yabanje guhamagara umugore wa JFK akamusaba imbabazi ko
yamucaga inyuma.
Perezida
Nicolas Sarkozy na Carla Bruni
Umuhanzikazi w’umunyamideli Carla Bruni yamamaye cyane muri 2002 ubwo yashyiraga hanze Album ye ya mbere. Yaje gusezerana kubana na Perezida Nicolas Sarkozy mu bukwe bwitabiriwe n’abantu bacye ba hafi yabo. Mu gihe umugabo we yari ku butegetsi, Bruni yakomeje gukora umuziki.
Daryl
Hannah na John F Kennedy JrUmukinnyi wa filime Daryl Hannah yakundanyeho na JFK Jr wo mu
miryango ya ba Kennedy abanyapolitike b’imbere bari bishimanye bagaragara babyinana
ahirengeye ku nyubako.
JFK Jr yaje kwitaba Imana azize impanuka, ibintu byakomerekeje
cyane Daryl Hannah.
Taylor Swift na Conor Kennedy
Taylor Swift ubwo yari afite imyaka 22 yakundanyeho na Conor Kennedy wari ufite imyaka 18 maze n'imiryango irabashyigikira dore ko Taylor Swift yari yarakoze indirimbo ivuga ku buhangange bw'uyu muryango.
