RFL
Kigali

Perezida Sarkozy na John F imbere: Abanyapolitike bakundanye n’ibyamamare mu myidagaduro

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:29/03/2024 6:04
0


Ushobora kuba umaze iminsi ubona inkuru za Eddy Kenzo na Minisitiri Phiona Nyamutooro ko baba bari mu rukundo, ukavuga ko isi y’imyidagaduro idahura n'iya politike, nyamara si iby’ubu nubwo biba gacye.



Kenshi usanga isi ya politike idahura cyane n’iy'imyidagaduro cyane ko ababibamo batabayeho ubuzima bumwe n’imikorere yabo isa nk'igenda ku mirongo ibiri iringaniye.

Akenshi abantu baba mu myidagaduro akabaye kose baba bashaka kugashyira hanze, nyamara byagera muri politike bigasaba kubanza gutekereza cyane.

Nubwo biba gacye, hari ubwo ababa muri ibi byiciro bibiri bagiye bisanga bakundana. Tugiye kugaruka ku bavuzwe cyane barimo Robert F Kennedy Jr uri mu biyamamariza kuyobora Amerika.

Cheryl Hines umugore wa Robert F Kennedy JrCheryl Hines ni umukinnyi wa filime n’umunyarwenya ukomeye, akaba umugore wa Robert F Kennedy Jr wo mu miryango y’imbere muri politike ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse muri iyi minsi arimo kwiyamamariza kuyobora iki gihugu.

Andrew Cuomo na Sandra LeeMu myaka ya za 2000 ni bwo Andrew Cuomo yisanze mu rukundo n’icyamamare mu guteka no kwandika Sandra Lee, muri ibyo bihe byose bakaba barakomeje guhisha iby’urukundo rwabo.

Byaje kurangira Andrew abaye Guverineri wa Leta ya New York, gusa bakomeza gukundana batarigeze basezerana kuko Sandra Lee atari umuntu wizerera mu birebana n'ibyo.

Muri 2019 ni bwo baje gutandukana, biza no kurangira Cuomo ahatiwe kwegura ku mwanya wa Guverineri akurikiranweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Sandra na we bidateye kabiri yambitswe impeta n’umukunzi mushya arusha imyaka myinshi.

Shery Lee Ralph na Senateri Vincent HughesUmugabo wa Kabiri w’umukinnyi wa filime n’umuhanzi Sheryl Lee Ralph ni Senateri wa Leta ya Pensylvania, akaba yitwa Vincent Hughes. Ubwo basezeranaga muri 2005, Ralph yakerewe kugera ahabereye isezerano ryabo ho isaha yose. Ni ubukwe bwaritabiwe n’abagera kuri 425, bususurutswa na Korali y'abagera kuri 82.

Perezida Nancy Reagan na Jane Wyman

Perezida Ronald Reagan yabaye Umukuru w’Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wa 40, mbere yaho ariko yari umukinnyi wa filime akanaba mu rukundo na Jane Wyman wari icyamamare kumurusha.

Aba bombi baje gusezerana kubana, babyarana abana 2, batandukana umugabo agikunda bikomeye uyu mugore.

Uyu mugabo yaje no kumwandikaho mu gitabo ariko Jane we akomeza guceceka kugera muri 2004 ubwo uyu mugabo yitabaga Imana.

Uyu mugore yashyize hanze ubutumwa bw'agahinda bugira buti: ”Amerika yahombye Perezida w'akataraboneka, igitangaza, umugwaneza kandi wiyoroshya.”

Rosario Dawson na Senateri Cory BookerUbwo Senateri Cory Booker yiyamarizaga kuba Perezida muri 2020, yari atangiye gukundana na Rosario Dawson icyamamare mu gukina filime.

Bari barahuye muri 2018, batangira gukundana muri 2019 ndetse byari ibyishimo kuri Rosario Dawson. Byaje kurangira Cory atabashije gutsinda, ariko bakomeza gukundana ndetse bari mu bitabiriye umuhango w'irahira rya Joe Biden mu 2021.

Aba bombi ariko baje gutandukana biyemeza gukomeza kuba inshuti.

Marilyn Monroe na Perezida John F Kennedy

Umukinnyi w’icyamamare wa filime Marilyn Monroe yakomeje kuvugwaho kuryamana na Perezida John F Kennedy ndetse byemezwa ko uyu mugore mbere yo kwitaba Imana yabanje guhamagara umugore wa JFK akamusaba imbabazi ko yamucaga inyuma.

Perezida Nicolas Sarkozy na Carla Bruni

Umuhanzikazi w’umunyamideli Carla Bruni yamamaye cyane muri 2002 ubwo yashyiraga hanze Album ye ya mbere. Yaje gusezerana kubana na Perezida Nicolas Sarkozy mu bukwe bwitabiriwe n’abantu bacye ba hafi yabo. Mu gihe umugabo we yari ku butegetsi, Bruni yakomeje gukora umuziki.

Daryl Hannah na John F Kennedy JrUmukinnyi wa filime Daryl Hannah yakundanyeho na JFK Jr wo mu miryango ya ba Kennedy abanyapolitike b’imbere bari bishimanye bagaragara babyinana ahirengeye ku nyubako.

JFK Jr yaje kwitaba Imana azize impanuka, ibintu byakomerekeje cyane Daryl Hannah.

Taylor Swift na Conor KennedyTaylor Swift ubwo yari afite imyaka 22 yakundanyeho na Conor Kennedy wari ufite imyaka 18 maze n'imiryango irabashyigikira dore ko Taylor Swift yari yarakoze indirimbo ivuga ku buhangange bw'uyu muryango.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND