RFL
Kigali

Imibare yabaye indi ku makipe 5 arwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:28/03/2024 9:30
0


Mu gihe habura iminsi 6 gusa ngo shampiyona igera ku musozo, amakipe yibereye mu myanya y'inyuma ubu niyo afite shampiyona iryoshye kuko yose ashaka kurokoka.



Mu mpera z'iki cyumweru Kuva kuri uyu wa 5, shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mupira w'amaguru mu Rwanda irasubukurwa hakinwa imikino y'umunsi wa 25 umunsi nawo uzatanga amakuru mashya ku rutonde rwa shampiyona.

Tugendeye ku mateka ya shampiyona y'u Rwanda kuri uba amakipe agera kuri 5 niyo umuntu yavuga ko akirwana n'ubuzima bwo gusigara mu cyiciro cya mbere uyu mwaka.

Aya makipe ni Sunrise FC ifite amanota 26, Etincelles FC ifite amanota 25, Bugesera FC ifite amanota 23, Gorilla FC ifite amanota 23 na Etoile de l'Est ifite amanota 19.

Impa twafashe aya makipe ni uko kuri ubu bikigoye kuba yakuzuza amanota 31 kandi amateka atwereka ko nta kipe yigeze impanuka mu cyiciro cya kabiri ifita amanota 31 kuzamura ku rutonde rwa shampiyona.

Ahantu bitereye ubwoba ni uko kuva shampiyona y'u Rwanda yagira amakipe 16, ubu nibwo bwa mbere shampiyona igeze ku munsi wa 24 ikipe ya nyuma iri hejuru y'amanota 18 bivuze ko Etoile de l'Est nayo itarizera kumanuka.

Aya makipe imikino yayo ya nyuma iteye ite?

Nibura amateka agaragaza ko ikipe ya nyuma mu mikino itanu ya nyuma, itajya ipfa kuburamo amanota 6, bivuze ko nibura Etoile de l'Est yizeye kuzageza amanota 25 ariko birumvikana ko ataba ahagije.

Etoile de l'Est

Niyo kipe ya nyuma ku rutonde rwa nyuma n'amanota 19. Iyi kipe, kuri uyu wa Kane irasura Gasogi United iri ku mwanya wa 10 n'amanota 29, umuntu yavuga ko yo ibura nk'amanota 3 ikizera kuguma mu cyiciro cya mbere.

Tariki 2 Mata, Etoile de l'Est izakira Gorilla FC nayo itarizera icyiciro cya mbere, nyuma yaho Etoile de l'Est izasura Amagaju FC tariki 28 Mata yakire Marine FC tariki 3 Gicurasi isure Police FC, naho tariki 11 yakire Bugesera FC.

Gorilla FC

Ikipe ya Gorilla FC ni imwe mu makipe nayo asumbirijwe, dore ko nubwo yirukanye umutoza Gatera Musa uwamusimbuye Yvan nawe nta kirakorwa. Iyi kipe ifite umukino izakiramo Police FC tariki 30 Werurwe. Nyuma yaho izasura Etoile de l'Est, yakire Musanze FC, isure Sunrise FC, yakirwe na APR FC, isoreze kuri Mukura Victory Sports.

Bugesera FC

Iyi kipe iri ku mwanya wa 14, irakira Etincelles FC mu mukino udasanzwe, nyuma yaho isure Marine FC, yakire Rayon Sports, isure Police FC yakire Muhazi United isoreze kuri Etoile de l'Est.

Etincelles FC

Ni imwe mu makipe nayo igowe nk'ikipe imaze imyaka ariko kuri ubu ikaba igowe cyane n'umutekano w'icyiciro cya mbere. Iyi kipe irasura Bugesera FC mu mpera z'iki cyumweru yongere isure Rayon Sports yakire Muhazi United isure AS Kigali yakire Kiyovu Sports isoreze kuri Gasogi United.

Sunrise FC

Mu 2020-21, yamanutse mu cyiciro cya kabiri bitunguranye nta wabikekaga. Sunrise FC irakira AS Kigali mu mpera z'iki cyumweru isure Kiyovu Sports, isure Gasogi United, yakire Gorilla FC isure Amagaju FC isoze yakira Marine FC.

Hatabaye kujya kure, muri aya makipe niho umuntu yashakira amakipe abiri azajya mu cyiciro cya kabiri gusa buri kimwe kirashoboka ariko hari ikipe usanga zarakererewe.

Iyi niyo gahunda y'imikino y'umunsi wa 25 iteganyijwe mu mpera z'iki cyumweru





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND