RFL
Kigali

Amarangamutima ya Minisitiri Phiona waherekejwe mu irahira na Eddy Kenzo bavugwa mu rukundo-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:28/03/2024 7:33
0


Phiona Nyamutooro uheruka guhamagarirwa inshingano nshya muri Minisiteri y’Iterambere ry’Ingufu n’Amabuye y’Agaciro muri Uganda, yarahiye, ashimira Perezida Yoweri Kaguta Museveni wamugiriye icyizere.



Kuwa 22 Werurwe 2024 ni bwo Phiona Nyamutooro wari usanzwe ari umwe mu bagize Inteko Ishingamategeko ya Uganda yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Iterambere ry’Ingufu n’Amabuye y’Agaciro.

Kuwa 27 Werurwe 2024 ni bwo yarahiriye izI nshingano mu muhango wayobowe na Perezida Museveni. Akimara kurahira yashyize hanze ubutumwa bw’ishimwe.

Minisitiri Phiona Nyamutooro yagize ati: ”Uyu munsi narahiriye inshingano nk’Umunyamabanga wa Leta. Mwarakoze Nyakubahwa Perezida Museveni kwizerera mu mbaraga zanjye nk’umuyobozi muto.”

Yagaragaje ko ibyo agezeho ari intambwe ikomeye ku rubyiruko abasaba kuba maso kugira ngo bakomeze kugira uruhare mu kubaka igihugu cyabo.

Ku rundi ruhande Eddy Kenzo wari waherekeje Minisitiri Phiona Nyamutooro bavugwa mu rukundo, yamurase amashimwe agira ati: ”Niby’umunezero kuba umwe mu baguherekeje mu irahira ryawe.”

Yongeraho ati: ”Kukubona ukomeje urugendo nk’umuyobozi w'akataraboneka bintera ishema. Imana ikomeze kugufasha no kukuyobora muri byose ukomeza gukorera igihugu cyacu.”

Kubona Eddy Kenzo yaherekeje Minisitiri Phiona Nyamutooro byongeye inkuru zivuga ko baba bari mu rukundo nubwo bo bakomeza kuvuga ko ari inshuti magara z’igihe kirekire.

Mu mwaka wa 2023 ni bwo byatangiye kunugwanugwa ko bari mu rukundo ndetse byemezwa ko Minisitiri Phiona Nyamutooro yahaye impano y’imodoka Eddy Kenzo.

Aya makuru yongeye kugaruka kuri ubu, biturutse ku buryo Eddy Kenzo ari mu ba mbere barase amashimwe Minisitiri Phiona ubwo yahamagarirwaga inshingano nshya.

Mu mpera z’icyumweru gishize bombi bajyanye gusura umwe mu bakobwa ba Eddy Kenzo ku ishuri banagaragara batizanya ikote.

Minisitiri Phiona Nyamutooro afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu buhanzi n’iyi cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza muri ‘Public Administration’. Ni umwe mu rubyiruko rw’imbere mu ishyaka riri ku butegetsi rya NRM.Minisitiri Phiona Nyamutooro yarahiriye inshingano nshya ashimira Perezida MuseveniEddy Kenzo na Minisitiri Nyamutooro bavugwa mu rukundo ubwo baganiraga na Perezida MuseveniAkanyamuneza kari kose kuri Minisitiri Phiona Nyamutooro n'abamuherekeje mu irahira 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND