Buri muntu wese utunze agatubutse ku Isi, arimo kubaka inzu munsi y’ubutaka aho kumaranira kubaka inzu ndende nk’uko mu myaka yabanje ari ibintu byari bigezweho. N’ubwo ari iterambere rigenda ryaguka ndetse harebwa uburyo abantu babaho neza, hari abantu batangiye kubigiramo urujijo.
Buri gihe abantu babyuka barajwe ishinga no gushaka
iterambere ariko ku rundi ruhande, abatakirwana no gushaka iterambere bashaka guhanga
udushya tuzabitirirwa mu gihe bazaba batakari ku Isi kuko nta muntu kampara
kuri iyi si.
Umuhanga yavuze ko amafaranga ariyo ayoboye Isi mu mpande
zose haba mu miyoborere, imibereho,
imimerere y’Isi muri rusange. Aha urugero ni uko ibyorezo n'ibiza byinshi biri kubaho
biterwa n’amwe mu mashoramari akunze kwangiza ikirere bityo hakabaho ibyorezo.
Nyamara n’ubwo bamwe babikora mu nyungu zabo, hari bamwe mu bacyebura abantu mu magambo macye ariko abantu bakabigira amagambo ntibabyiteho.
Mu mwaka wa 2015, Bill Gates yavuze ko ku Isi hazabaho icyorezo
kizatuma abantu batava mu rugo ariko abantu ntibabyitaho kugeza babonye Covid
19 mu mwaka wa 2019.
Kubwo kuba abanyamafaranga bakunze kuvuga ikintu runaka kandi
cyikaba, kuri ubu batangiye gushaka uko bubaka inzu munsi y’ubutaka. Ibi bintu byatangiye gutera
bamwe kugira inkeke y’icyo baba bikanga kuko n’ubundi hejuru ku Isi ntacyo bari
babaye bari babayeho mu buzima bwiza.
Bill Gates, Mark Zuckerberg, Oprah Winfrey, Richard Branson
na Larry Page ni bamwe mu baherwe bamaze kwibikaho ibirwa ndetse kuri ibyo birwa
bakaba baratangiye kubakaho indaki ndende kandi nini zifite byose abantu bakwifuza.
Urugero rwa hafi, Mark Zuckerberg aherutse kuzuza inzu nini
iri munsi y’ubutaka yamutwaye arenga Miliyari 600Rwf ikaba ifite aho yakororera
amatungo, aho gukinira, aho kwivuriza ndetse n’ibindi byose umuntu yakenera mu
buzima busanzwe.
Ubwo yari akimara kubaka iyi ndaki, yatangaje amagambo menshi arimo amwe mu magambo akomeye yavuze ducyesha ikinyamakuru Guardians.
Mark Zuckerberg yaravuze ngo
“Nta muntu wakuraho urupfu ku buzima bwe ariko yarutinza.” Ibi byatumye abantu
bongera kugira amacyenga kucyo aba baherwe bamenye bityo bakaba baratangiye kubaka munsi y'ubutaka.
Si rubanda rugufi gusa rufite iki kibazo ahubwo mu mwaka wa 2022, Leta ya New
Zealand by’umwihariko abashinzwe gutora amategeko, baganiriye ku kibazo cy’abantu
bari batangiye kugura ku bwinshi ubutaka muri iki gihugu bavuga ko bashobora
kuzarangira banyazwe ubutaka bwabo.
Bamwe mu bashyigikiye iyubakwa ry’aya mazu munsi y’ubutaka,
bavuga ko ari uburyo bwiza bwo kuba bashakira umwanya abaturage ku Isi kuko bakomeje
kwiyongera umunsi ku wundi bikaba biri mu bibazo abantu bihangayikishije Isi. Ni muri urwo rwego abantu bamwe na bamwe badaterwa amabuye kubwo kubaka no gutura mu ndaki.
Ku rundi ruhande, hari abatari bashira amacyenga aba baherwe barimo barubaka
inzu munsi y’ubutaka bacyeka ko hari izindi mpamvu z’uko Isi yaba iri mu marembera dore
ko hari ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bwenda guhura na bimwe mu bikorwa biri kuba
ku Isi.
Usomye Bibiliya mu gitabo cya Ibyahishuwe Igice cya 6 umurongo
wa 15 kugera ku murongo wa 17 haranditse ngo “Abami bo mu isi n'abatware
bakomeye n'abatware b'ingabo, n'abatunzi n'ab'ububasha n'imbata zose
n'ab'umudendezo bose bihisha mu mavumo no mu bitare byo ku misozi, babwira imisozi n'ibitare
bati"Nimutugweho, muduhishe amaso y'Iyicaye kuri iriya ntebe n'umujinya
w'Umwana w'Intama, kuko umunsi ukomeye
w'umujinya wabo usohoye kandi ni nde ubasha guhagarara adatsinzwe?"
Kubwo guhuza Bibiliya ndetse n'ubumenyi bugenda bwaguka umunsi ku wundi, nibyo bishyira mu rujijo abantu aho Isi yaba igana cyane ko ubuhanzi buri muri Bibiliya buri gusohora cyane muri iki gihe.
Abaherwe benshi barimo bubaka inzu ziri munsi y'ubutaka kuruta kuba imiturirwa miremire
Mu nzu iri munsi y'ubutaka y'umuherwe, Hoffman akaba Co-Founder w'urubuga LinkedIn
Inyubako za Mark Zuckerberg ziri munsi y'ubutaka zitwaye umwanya munini cyane
TANGA IGITECYEREZO