Kigali

Miss Belgique Kenza Ameloot yiyibukije ibihe yagiranye n’umukunzi we mu Rwanda amwifuriza isabukuru nziza - AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:27/03/2024 17:46
0


Umunyarwandakazi Kenza Ameloot w'imyaka 21 y'amavuko, waciye agahigo ko kuba Nyampinga w'u Bubiligi w’uyu mwaka wa 2024, ari mu byishimo byo kwifuriza umukunzi we isabukuru nziza y’amavuko.



Miss Kenza Ameloot wanditse amateka akomeye yo kuba umunyarwandakazi wabaye Nyampinga w’u Bubiligi, yifashishije amafoto yafashe ubwo aheruka mu Rwanda akagirana ibihe byiza n’umukunzi we, Seppe D’Espallier, maze amwifuriza isabukuru nziza.

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, Miss Ameloot yagize ati: “Isabukuru nziza ku nshuti magara/ umukunzi wanjye. Nsubije amaso inyuma mu bihe byiza nagiranye nawe mu ruzinduko twakoreye mu Rwanda.”

Umukunzi wa Kenza Johanna Ameloot wujuje imyaka 25 uyu munsi, asanzwe ari umukinnyi w’umupira wa Basketball ukinira ikipe Telenet Antwerp Giants.

Miss Ameloot yaciyen aka gahigo, nyuma y’imyaka 24 nta munyarwandakazi wegukana ikamba rya nyampinga mu bihugu by'imahanga, dore ko uwabiherukaga ari Sonia Rowland wabaye Miss France mu 2000.

Ibirori byo gutangaza uwegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Bubiligi byabereye mu gace ka Adikerke de Panne, mu nzu y’imyidagaduro ya Proximus Theater, mu ijoro ryo ku itariki 24 Gashyantare 2024.

Umunyarwandakazi Kenza Johanna Ameloot yabaye 'Miss Belgique 2024' ahize abakobwa 32 bari bahatanye muri aya marushanwa y'ubwiza ngarukamwaka.

Kenza Ameloot wabaye w'imyaka 21 wabaye Miss Belgique 2024, abyarwa n'umunyarwandakazi Gakire Joselyne. Ubusanzwe, Kenza asanzwe ari umunyamideli uri mu bagezweho bakiri bato mu Bubiligi.

Yavukiye mu Bubiligi ahigira amashuri abanza n’ayisumbuye, kuri ubu akaba ari umunyeshuri mu ishami ry’ubucuruzi mpuzamahanga, akaba n’umunyamideli wabigize umwuga.

Mu Kwakira kwa 2023 nibwo Kenza Ameloot uheruka mu Rwanda nk'uko yabyerekanye mu mafoto yashyize ku rubuga rwa Instagram akurikirwaho n'abantu basaga ibihumbi 14.

Reba amwe mu mafoto ashimangira urukundo rwa Miss Belgique Kenza Amaloot n'umukunzi we wizihiza isabukuru y'amavuko uyu munsi: 










Ku munsi w'abakundana




Seppe D'Espallier ni umukinnyi ukomeye wa Basketball






Umunyarwandakazi Miss Kenza Johanna Ameloot yaciye agahigo ko kuba Nyampinga w'u Bubiligi


Miss Belgique n'umubyeyi we 


Miss Ameloot asanzwe ari umunyamideli



Miss Belgique yifurije isabukuru nziza umukunzi we





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND