RFL
Kigali

Itangazamakuru ryarabeshywe cyangwa yari Deal! Urujijo ku masezerano ya The Ben na Orion BBC

Yanditswe na: Freddy MUSONI
Taliki:27/03/2024 15:45
0


Hari ku wa 04 Nzeri 2022 ubwo umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yamurikwaga nka Brand ambassador wa Orion Basketball Club. Ni amasezerano yari yasinywe ko agiye kwamamaza ibikorwa by'iyi kipe mu gihe kingana n'imyaka itanu. Aya masezerano yasinyiwe mu nzu mberabyombi ya Kigali Convention Center.




Aya masezerano yari akubiyemo ingingo zitandukanye ariko zose zibanda cyane ku kuba The Ben azakomeza kumenyakanisha iyi kipe no kuyihagararira ndetse ibi bikaba byarashimangiwe na The Ben ubwe nk’aho yavuze ko afite abakunzi benshi ahantu hatandukanye bityo ko nabo agomba gutuma bamenya iyi kipe ikiri nshya muri Basketball y’u Rwanda.


The Ben yari yavuze ko na mbere y'uko asinyira gukorana n'iyi kipe, yari asanzwe ari umukunzi w'imikino.


The Ben yari yagize ati "Mbere na mbere ndi umukunzi w’imikino byumwihariko Basketball, rero Orion baraje baranyegera bambwira ko bashaka ko dukorana, bambwira intego bafite numva koko ari ibintu byiza ndetse ari na gahunda nziza bafite niko guhita nemera gukorana na bo.”


Icyakora usibye ibyabere muri icyi cyumba, amasezerano y'imikoranire ku mande zombi yarategerejwe iburirwa irengero.


The Ben agaragaza ishyirwa mu  bikorwa byayo, yaryumyeho ndetse na Mutabazi James nyiri iyi kipe aryumaho ku buryo ntawe uzi aho aya masezerano yarengeye.


Umunyamakuru wa InyaRwanda ubarizwa mu gisata cy'imikino, Ishimwe Olivier Ba, yavuze ko yakurikiranye iby'aya masezerano ariko akabura The Ben mu bikorwa by'iyi kipe.


Yagize ati "Erega biriya bintu ni ukudutekera umutwe, amasezerano ya The Ben na Orion Basketball Club y'imyaka itanu yarangiye uriya munsi asinywa. Mu byo The Ben yari gukora na kintu na kimwe yakoze, nta The Ben mu kibuga, nta The Ben ashyigikira Orion. Mbese nta The Ben mu mikino".


Oliveir avuga ko hashobora kuba harabayeho ubwumvikane ku mande zombi, bakanzura kubeshya itangazamakuru.


Ati "The Ben na Mutabazi birashoboka ko baba barumvikanye ikiraka cy'uwo mwanya, bakanzura kubeshya ko basinye imyaka itanu kugirango iyo kipe ivugwe cyane ko yari nshya. Cyangwa se The Ben akaba yaratekewe umutwe.


Gusa nawe nubwo yaba yaratekewe umutwe, yari kujijisha akubaha izina rye, akamamaza iyi kipe niyo cyaba icyumweru kimwe none yarushye agitangira".


Ubwo InyaRwanda yageragezaga kuvugisha buri umwe yaba The Ben cyangwa se Mutabazi James wa Orion Basketball Club, ntago Telefone zabo zabashije kuboneka ku murongo. Icyakora turakomeza gukurikirana iby'iyi nkuru.


Amasezerano yaba bombi abaye agihari, yakabaye agiye kugera muri kimwe cya kabiri cyayo kuko hashize imyaka ibiri, hari kuba hasigaye itatu.

Amasezerano ya The Ben na Orion BBC yaheze mu kirere 

The Ben ubwo yerekanwaga nk'ugiye kwamamaza ibikorwa bya Orion BBC

">Reba ikiganiro kigaruka kuri aya masezerano

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND