RFL
Kigali

Turashimira SKOL- Rayon Sports WFC yavuze imyato ubuyobozi bwayifashije kwegukana shampiyona rugikubita - VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:27/03/2024 9:46
0


Abakinnyi n'umutoza ba Rayon Sports y'abagore, bashimiye ubuyobizi bwabo ndetse n'umuterankunga mukuru ariwe SKOL, ndetse bemeza ko babaye ishyiga ry'inyuma mu nzira yo kwegukana igikombe cya shampiyona.



Mu mpera z'icyumweru twasoje, ni bwo ikipe ya Rayon Sports WFC yegukanye igikombe cya shampiyona, igikombe yari yambuye AS Kigali yari yaragize icyayo. Ni igikombe Rayon Sports yegukanye mu mwaka wayo wa mbere, ndetse bikaba ibintu bidakunze kubaho ku Isi ko ikipe izamuka mu cyiciro cya mbere igahita yegukana shampiyona.

Nka InyaRwanda, twashatse gusangiza Abanyarwanda abarangamutima y'abakinnyi b'iyi kipe ndetse no ku rugendo rwayo kugera aho yegukanye iki gikombe, ariyo mpamvu kuri uyu wa Kabiri twasuye iyi kipe ku myitozo yazo mu Nzove.

Ubwo twaganiraga n'abakinnyi, twahereye ku bakinnyi batangiranye n'iyi kipe, aho Sifa Uwanyirigira yatangiye atubwira ko bitari byoroshye ubwo ikipe yashingwaga.

Yagize ati: "Intangiriro zo ntabwo zijya zoroha, twatangiye turi abakinnyi benshi, abakinnyi bamwe bakaza bakagerageza bikanga, abandi bagatsinda, ukabona bamwe bafite ubushake abandi ntabwo bafite. Twatangiye dufite abakinnyi hafi 50 kandi abenshi bari abana bato ku buryo twumvaga kuzatwara igikombe bizatugora". 

Rayon Sports yatangiye urugendo rwayo ikorera ku kibuga cyo ku Ruyenzi, nyuma yimikira mu Nzove 

Arakomeza ati "Rayon Sports yatangiye abakinnyi bakuru turi 3 gusa ndetse twafatanyije n'abandi bari basanzwe, twitwara neza muri shampiyona y'icyiciro cya kabiri ndetse turayitwa, gusa dutsindirwa ku gikombe cy'Amahoro. Ntabwo twacitse intege kuko twakomeje guhatana tuza mu cyiciro cya mbere duhangana na AS Kigali WFC none byarangiye tuyitwaye igikombe cya shampiyona."

Tariki 8 Nyakanga 2022 ni bwo hatangajwe ko hagiye kubaho Rayon Sports y'abagore, ibi bikaba byaravuzwe ubwo SKOL yasinyaga amasezerano y'ubufatanye na Rayon Sports, amasezerano y'imyaka 3 yari agizwe na Miliyari 1 y'amafaranga y'u Rwanda harimo igice cy'amafaranga agomba kujya mu ikipe y'abagore.

Uwase Andersène wari kapiteni ubwo Rayon Sports yashingwaga, avuga ko bishimiye kwegukana shampiyona kandi ko biteguye guhangana na APR WFC nayo yazamutse mu cyiciro cya mbere. 

Yagize ati: "Twiteguye guhangana na APR WFC kuko ni byo tuba dushaka. APR WFC nayo nize duhangane bumve. Iki gikombe twegukanye twaragikoreye, ni urugendo rwatugoye kuva ikipe yashingwa, niyo mpamvu twiteguye kuzahangana n'ikipe iyo ariyo yose."

Neza wari kapiteni wa Rayon Sports mu cyiciro cya kabiri, ahabwa igikombe bari bamaze kwegukana 

Sifa kandi yagarutse ku buryo ubuyobozi bwa Rayon Sports ndetse na SKOL bubitaho buri munsi. Yagize ati: "Ikintu nzi neza ni uko batuba hafi umunsi ku munsi, igishoboka cyose baragikora kugira ngo natwe tugere ku ntego zacu, haba muri SKOL ndetse n'ubuyobozi bwacu batwitaho ntacyo twabashinja."

Tariki 14 Gicurasi 2023, nta n'umwaka uciyemo iyi kipe ya Rayon Sports WFC ishinzwe yahise yegukana igikombe cya shampiyona idatsinzwe, abenshi batangira kuvuga ko iyi kipe izatanga akazi nk'uko bari baje babyivugura.

Rwaka Claude utoza iyi kipe yatangaje ko yanyuzwe n'imiyoborere y'iyi kipe biri no mu bituma igera ku musaruro byihuse. Yagize ati: "Ubundi ntabwo bisanzwe bibaho ko ikipe iva mu cyiciro cya kabiri igahita yegukana igikombe cya shampiyona. 

Ni ubuyobozi bwa Rayon Sports by'umwihariko Perezida ndetse n'abo bafatanyije kuyobora iyi kipe. Uruganda rwa SKOL turarushimira cyane ku bihembo baduha bituma dukora cyane kandi ikipe ya Rayon Sports y'abagore baradufasha cyane."

Tariki 30 Mata 2023 ni bwo Rayon Sports WFC yamenye ko yazamutse mu cyiciro cya mbere ndetse ikaba yari igifite imikino yo gukina 




Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Rayon Sports izashyikirizwa igikombe cyayo mu mukino wa nyuma izakiramo Fatima WFC 


VIDEO & PHOTOS: Eric Munyantore - InyaRwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND