Kigali

Bazitwaze inkweto zo guhindura! Gusiba igitaramo cya Pasika kizabera muri BK Arena ni ukunyagwa zigahera

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:27/03/2024 11:41
0


Harabura iminsi ibarirwa ku ntoki maze abakiristo bagafatanya n'abaramyi bakunda ndetse n'amakorali afite ibigwi bikomeye mu Rwanda no mu mahanga, kwizihiza umunsi wa Pasika mu gitaramo kizabera muri BK Arena, mu rwego rwo gushyigikira Bibiliya mu Rwanda.



Mu kiganiro bamwe mu bazataramira abazitabira iki gitaramo ndetse n'abagiteguye bagiranye n'Itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Werurwe 2024, bamaze impungenge abazaza kwifatanya nabo kuramya Imana, batangaza ko imyiteguro ijyanye n'aho kizabera mu nyubako ya BK Arena igeze kuri 80/%.

Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Pastor Viateur Ruzibiza, yasobanuye ko kwitabira iki gitaramo cyiswe "Ewangelia Easter Celebration Concert" ari ugushyigikira Bibiliya no guhashya ibura ryayo mu Rwanda.

Asobanura aho izina Ewangelia ryahawe iki gitaramo ryakomotse, yagize ati: "Izina Ewangelia rikomoka ku ijambo Evangelia ryo mu rurimi rw'Ikigiriki risobanuye ubutumwa bwiza. Ubutumwa bwiza rero, nta yindi nkuru nziza abakristu tuvuga, ni ukuzuka kwa Kristo. 

Birahura rero na Pasika, niyo mpamvu ku itariki 31 Werurwe hateganijwe igitaramo duhamagararira buri muntu wese kuzitabira, ariko hazaba harimo n'ubwo buryo bwo gushyigikira Bibiliya. Niyo mpamvu icyo umuntu yinjira atanze, kizakoreshwa kugira ngo Bibiliya ikomeze kuboneka."

Bamwe mu bazataramira abazitabira 'Ewangelia Easter Celebration Concert,' barimo James Rugarama waje ahagarariye itsinda rya James & Daniella, Pastor Serugo Ben wari uhagarariye Alarm Ministries, Jean Luc Rukundo waje ahagarariye Shalom Choir n'uwaje ahagarariye Korali Christus Regnat, batangaje ko bageze kure imyiteguro.

Bavuze kandi ko bahari kuri uriya munsi nta kabuza bazafasha abantu kurushaho kwegerana n'Imana cyane ko ari kimwe mu bitaramo biteguye neza. Perezida wa Shalom choir, Jean Luc Rukundo, yasabye abazitabira iki gitaramo bose kuzazana inkweto zo guhinduranya kuko bazatambira Imana mu buryo bukomeye.

Nubwo umuramyi Israel Mbonyi na Jehovah Jireh Choir batabashije kwitabira iki kiganiro n'abanyamakuru ndetse ntihagire n'ubahagararira, hatangajwe ko nabo biteguye cyane kuzacana umucyo muri iki gitaramo gitegerezanyijwe amatsiko.

Abaterankunga b'iki gitaramo cya Pasika, barimo Samsung 250, Songa Logistics, Tecno Market Printing House, Itec na Beta Paints, bose bashishikarije abantu kwitabira iki gitaramo no kurushaho gutera inkunga Bibiliya, nk'ijambo ry'Imana ritunze abayizereramo.

Hatangajwe ko ku isaha y'i Saa munani z'amanywa, aba mbere bazaba batangiye kwinjira ahazabera igitaramo muri BK Arena, hanyuma saa kumi zuzuye igitaramo nyirizina mu rwego rwo kubahiriza igihe no guha abantu umwanya uhagije wo kwegerana n'Imana.

Ku bijyanye n'abari bafite impungenge z'uko iki gitaramo gishobora kutitabirwa neza hashingiwe ku kuba kizabera ku itariki imwe n'iy'igitaramo cya Tonzi azamurikiramo album yise 'Respect,' hasobanuwe ko nta mpungenge bakwiriye kugira kuko hari ubwumvikane bwiza no gushyigikirana hagati y'abateguye 'Ewangelia Easter Celebration Concert' hamwe na Tonzi. 

Igitaramo cya Pasika "Ewangelia Easter Celebration Concert" cyateguwe n'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR) mu gusoza ubukangurambaga bwiswe 'Shyigikira Bibiliya', bwo gushishikariza abantu gutera inkunga Bibiliya kugira ngo itazabura burundu mu Rwanda.

Kizaba tariki 31 Werurwe 2024, kibere muri BK Arena, inyubako yagenewe ibikorwa by'imyidagaduro ikaba yakira abantu barenga ibihumi icumi bicaye neza. Ni igitaramo cy'amateka cyatumiwemo Israel Mbonyi, James na Daniella, Chrisus Regnat, Alarm Ministries, Shalom Choir na Jehovah Jireh Choir.

Umwe mu bari gutegura iki gitaramo, Nicodeme Nzahoyankuye, yabwiye InyaRwanda ko bagiteguye mu rwego rwo gufasha Abakristu kwizihiza Pasika. Ati "Iki gitaramo kigamije gufasha abantu kwizihiza Pasika. Abantu bazahabwa umwanya mwiza wo gutaramana n'amatsinda n'abahanzi bakomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana."

Israel Mbonyi wiyongereye mu bazaririmba muri iki gitaramo gitegerejwe na benshi, aherutse kwandika amateka yo kuzuza Miliyoni y'abamukurikira kuri Youtube. Ni mu gihe kandi afite indirimbo ya Gospel ikomeje kuza ku isonga mu Karere mu gukundwa cyane, iyo akaba ari "Nina Siri" imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 40 mu mezi 8 gusa.

Mbonyi agiye kongera gutaramira muri BK Arena afitemo amateka akomeye dore ko mu myaka ibiri yikurikiranya, yayikoreyemo ibitaramo bya Noheli, akitabwa n'abakunzi be ibihumbi n'ibihumbi kugera aho amatike yose agurwa agashira (Sold Out). Biri no mu byatumye hari abamwita 'Nyiri BK Arena' na cyane ko ari we muhazi rukumbi wayujuje.

Ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo biri mu byiciro bine (4) aho bihera ku bihumbi bitanu gusa (5000 RWF) ahasanzwe, ahisumbuyeho ni ibihumbi icumi (10000 RWF), muri VIP ni ibihumbi cumi na bitanu (15,000 RWF), muri VVIP ni ibihumbi makumyabiri (20,000 RWF) naho kumeza yicarwago n'abantu batandatu (6) ni ibihumbi magana abiri (200,000 RWF).

Abifuza kugura amatike y'iki gitaramo cy'imboneka rimwe cyo kwizihiza Pasika cyiswe 'Ewangelia Easter Celebration', bayagura banyuze ku rubuga rwa WWW.TICQET.RW n'ahandi hatandukanye mu mujyi wa Kigali nka Camelia CHIC, Camelia- Makuza Peace Plaza, Camelia Kisimenti, La Gardienne (Kiyovu), Uncle's Resto (Kicukiro);

St Famille Parish, Regina Pacis, Omega church (Kagugu), Bethesda Holy church, Foursquare Gospel church, Restoration center (Masoro), Zion Temple (Gatenga), New Life Bible church (Kicukiro) na Eglise Vivante (Rebero). Ushobora no guhamagara izi nimero bakagufasha kubona itike byoroshye: 0788304142, 0788880901 na 0787837802.


Abateguye igitaramo cya 'Ewangelia Easter Celebration' bagiranye ikiganiro n'itangazamakuru ahazabera iki gitaramo muri BK Arena


James yashimangiye ko abazatarama bose bari mu myiteguro myinshi, atangaza ko iki gitaramo kiri mu bitaramo bizaba biteguye neza mu Rwanda


Ubuyobozi bwa BK Arena bwavuze ko bwishimiye kwakira igitaramo nk'iki bushimangira ko ntawe uhitamo gukorera muri iyi nyubako ngo ahombe


Pastor Serugo Ben yashimangiye ko Alarm MInistries yiteguye cyane


Korali Christus Regnat bakajije imyiteguro y'iki gitaramo


Shalom Choir bazaba bahari kandi basabye abazitabira iki gitaramo kuzaza bitwaje izindi nkweto zo guhindura kugira ngo zitazababera imbogamizi yababuza gutambira Imana


Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Ruzibiza Viateur yatangaje ko kuza muri iki gitaramo ari ugushyigikira Bibiliya no gukumira ibura ryayo mu Rwanda


Abateye inkunga iki gitaramo barimo Samsung 250 basabye abantu kuzitabira ku bwinshi



Imyiteguro y'ahazabera iki gitaramo igeze kuri 80%


Muri BK Arena harabera igitaramo gikomeye kuri iki Cyumweru


AMAFOTO: Rwigema Freddy - InyaRwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND