RFL
Kigali

Ibya EP Green P yasezeranyije abakunzi be

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:27/03/2024 10:31
0


Ku wa 26 Mutarama 2024 nibwo umwe mu baraperi bakomeye mu Rwanda banditse ibigwi, Green P, yatangaje ko arimo gutegura EP (Extended Playlist) iri kurangira ateganya gushyira hanze muri Werurwe uyu mwaka.



Kimwe mu bintu byashimishije abantu ni uko yavuze ko kuri iyo EP hazaba hariho indirimbo yakoranye n'umuvandimwe we The Ben, abantu bakaba biteguye gusubira muri bya bihe bya kera muri za ndirimbo bagiye bakorana zirimo nka "Nyumvira", "Icyampa nkayimenya" n'izindi zitandukanye.

Icyo gihe kuri Radiyo Rwanda ubwo yari abajijwe niba bishoboka ko we n'umuvandimwe The Ben bakorana indirimbo, Green P yagize ati" "Birashoboka cyane kuko byarakozwe ahubwo ubu ngubu abantu bategereze amashusho kuko kuri iyo Ep yanjye hariho indirimbo ndi kumwe na Ben".

Green P yavuze ko iyi ndirimbo yakoranye n'umuvandimwe we The Ben ivuga ku rukundo, ndetse icyo gihe ahamya yemye ko iyi ndirimbo izasohoka kuri Ep yarimo akoraho, aho izaba igizwe n'indirimbo zigera kuri 7, 'ikaba izasohoka mu kwezi kwa Werurwe turimo gusoza.

Aka kanya tuvugana ukwezi kwa Werurwe kuri kugana ku musozo, bamwe bari kwibaza niba Ep basezeranyijwe bazayibona cyangwa se bagaheba.

 Green P avuga ko yari yateganyije gushyira hanze iyo Ep muri uku kwezi kwa Werurwe, ariko haza kuba ikibazo cy'uko hari indirimbo zimwe zitari zarangiye neza mu buryo bw'amajwi ndetse n'amashusho.

Green agira ati" Ep yo iri kurangira nta kibazo, rero nagombaga kuyishyira hanze muri uku kwezi kwa Werurwe, ariko haza kubaho ikibazo cyo gutinda kurangira kw'amashusho yazo, ubu turi kubinononsora byose, nibwo nahise mfata umwanzuro wo kwimura igihe cyo kuyishyira hanze, murahishiwe cyane nyuma y'icyunamo kuko mu kwezi kwa Mata bizaba ari umuriro".

EP ya Green P ni umwe mu mishinga utegerezanyijwe amatsiko menshi cyane hano hanze, dore ko avuga ko ari Ep yahurijeho abo bahoranye mu itsinda rya Tuff Gangs ndetse n'abandi basore bahagaze neza muri uyu muziki nyarwanda, hakubitiraho noneho indirimbo azaba ari kumwe na Ben bikaba ibindi bindi.

Green P avuga ko impamvu Ep ye itazasohoka muri Werurwe nk'uko yari yabitangaje, ari uko atarayisoza neza

Hari indirimbo iriho ari kumwe na The Ben bavukana

Reba indirimbo 'Umunsi ku munsi' ya Green P

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND