Kigali

StarTimes yazaniye poromosiyo abakiriya bayo mu bihe bya Pasika

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:27/03/2024 10:23
0


Iyi Pasika, StarTimes inejejwe no guha abakiriya bayo porogarame zitangaje na poromosiyo! StarTimes izi agaciro k'imyidagaduro, niyo mpamvu yashyizeho gahunda idasanzwe ya Pasika ifasha abafatabuguzi bayo kubona porogaramu nyinshi ku biciro bitagereranywa.



Ubu uragura abonema y’ukwezi kuri bouquet usanzwe ugura, uhite uhabwa iyisumbuyeho. Abasanzwe bagura bouquet yo hejuru,“Unique/Super” bahita bahabwa iminsi 3 y’inyongera.


Hamwe n'iyi poromosiyo yihariye, ushobora kwishimira ibintu byabonekaga kuri bouquet zihenze ku giciro gito. Shyira aya mataliki ku ngengabihe yawe mu gihe iyi mikino ishimishije izagaragara kuri bouquet zacu mu gihe cya pasika:

Taliki 30 Werurwe: FC Bayern München izakina na Borussia Dortmund

Ni 'Derby' ya shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Budage ya Bundesliga, ni umukino w'ingirakamaro buri mwaka muri Bundesliga.


Taliki 31 Werurwe Saa15:00: Mukura VSna Rayon Sports

Ni umukino ukomeye hagati y’ikipe iri ku mwanya wa 2 n'ikipeiri ku mwanya wa 4 muri Primus National League. Impande zombi zizarwanira kwegukana amanota 3 kugira ngo zizamuke ku mwanya.


Taliki 31 Werurwe Saa15:00: APR FC izakina na Muhazi United FC, Ikipe iri ku mwanya wa 1 ku rutonde rw’amakipe yitabiriye shampiyona y’u Rwanda izahura n’ikipe iri ku mwanya wa 8 ku rutonde rwa Primus National League. Mu mpera z'iki Cyumweru, amaso yose azaba kuri Magic Sports gusa kuri StarTimes.


Taliki1 Mata: Al Ahli na Al Ittihad

Ni mukino ukomeye hagati y'abakinnyi bakomeye muri shampiyona yo muri Arabiya Sawudite, Riyad Mahrez na Roberto Firmino na Karim Benzema na N'Golo Kanté.

Taliki 2 Mata: Juventus na Lazio

Taliki ya 6 Mata: Borussia Dortmund na VfB Stuttgart

Iyi promosiyo ihagarariwe na shene ziherutse gutangizwa za STMovies na ST Toons, StarTimes yiteguye gushimisha abagize umuryango wawe ku bintu bitandukanye. Ntucikwe na filime zikurikira hamwe na serie zitandukanye zizanyura ku ma shene yacu:

Spider-Man : Far from Home, izanyura kuri ST Movies taliki ya 30 Werurwe Saa21:35 z'ijoro. Muri iyi filime nyuma y’ukwihorera: Endgame (2019) na Spider Manbahura n'ingorane nshya mu isi iteka ryose bitewe n’ibyabaye kera.


The Iron Heart

Izajya inyuraho kuri shene ya ST Novela E Plus guhera taliki ya 6 Mata kuva kuwa Mbere kugeza ku Cyumweru19:50 z'umugoroba.

Nyuma ya Brothers mwakunze muri benshi, The Iron Heart nayo yahageze irimo imirwano n’iperereza ridasanzwe kugira ngo hashyirwe hasi abagizi ba nabi barimo n’abakomeye.

Dirty Linen

Izajya inyuraho kuri shene ya ST Novela E Plus guhera taliki 28 Werurwe kuva kuwa Mbere kugeza ku Cyumweru saa 20:40 z'umugoroba.

Muri iyi filime, umukozi wo mu rugo, umushoferi, hamwe n’abagore babiri bamesa bo mu muryango ukize, w’icyubahiro, bagiye baburirwa irengero umwe kuri umwe nta kimenyetso. Nyuma y’imyaka, abakozi 4 b’abanyamuryango babo bishwe ndetse n'inshuti zabo bajya kwihorera muri uwo muryango ukomeye.


Hariho kandi ibyagenewe abana bizajya bibafasha mu biruhuko nka:

Ben 10, izajya inyura kuri Boing buri munsi Saa Saba n'igice.

Buri munsi kurikira Ben Tennyson w'imyaka 10 wavumbuye isaha itangaje imwemerera guhinduka mu binyabuzima 10 bidasanzwe.

Boonie Bear-The adventures izajya inyuza inkuru kuri ST Toons buri munsi Saa19:45 z'umugoroba

Filime zacu zishimije nka "Roop" iri mu Kinyarwanda buri munsi Saa 17:00 kuri Ganza TV, amakuru y’iwacu n'ibiganiro byiza kuri RTV, Ishusho TV, Flash TV n’ibindi byinshi.


Iyi Pasika yigire igihe cy'imyidagaduro idashira n’ibihe bitazibagirana hamwe na StarTimes ugura ifatabuguzi ryawe rya televiziyo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND