RFL
Kigali

Yashoboraga gukinira Arsenal abura ibyangombwa! Sobanukirwa Ronaldinho ubitse Ballon d'Or akaba ategerejwe i Kigali

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:27/03/2024 6:42
0


Ronaldinho ubitse Ballon d'Or ndetse akaba anategerejwe i Kigali mu gikombe cy'Isi cy'abakanyujijeho, yashoboraga gukinira Arsenal ariko birangira bidakunze kubera kubura ibyangombwa.



Ronaldo de Assis Moreira uzwi nka Ronaldinho Gaúcho yavutse tariki 21 Werurwe mu 1980  avukira mu gace ka Porto Alegre muri Brazil. 

Yavutse ku babyeyi bose bakomoka muri Brazi,nyina yitwa Miguelina Eloi Assis dos Santos akaba yari yarize ibintu bijyanye n’ubuganga gusa bikaza kurangira abaye umucuruzi mu gihe Se umubyara we yitwa Joao de Assis Moreirra akaba yarakinaga umupira w’amaguru abifatanya  no gukora amato yagize ibibazo.

Ronaldinho yatangiye gukina umupira w’amaguru ku myaka 8 gusa biza no gutuma ahabwa izina ry’akabyiniriro rya ‘Inho’ baryongera kuri Ronaldo bibyara Ronaldinho gutyo.  

‘Inho bisobanuye ikintu gito bakaba barabihuzaga n’uburyo yakinaga umupira ariwe  muto cyane mu ikipe ndetse ananutse.

Mu 1998 nibwo yahise atangira gukina umupira w’amaguru nk'uwabigize umwuga ahereye mu ikipe y'iwabo muri Brazil ya Gremo.

Mu mwaka w’imikino wakurikiyeho yahise atangira kwitwara neza atsinda ibitego 22 mu mikino 47 yakinnye bituma amakipe menshi akomeye yo ku mugabane w’i Burayi atangira kumwifuza.

Muri 2001 Arsenal yaramwifuje ariko biza kurangira bidakunze kubera kubura ibyangombwa bimwemerera gukorera mu Bwongereza biza gutuma yerekeza mu ikipe ya Paris Saint-Germain aguzwe Miliyoni 5 z’Amapawundi gusa ahita ahabwa  kuzajya yambara nimero 21.  Yasanzeyo abakinnyi bakomoka mu gihugu kimwe cya Brazil barimo Aloisio,Jay-Jay Okocha na Nicolas Anelka.

Ronaldinho yakinye muri Paris Saint-Germain imikino 55, atsindamo ibitego 17 mu myaka 2 bituma muri 2003 yerekeza muri Espagne mu  ikipe ya FC Barcelona. Hano Perezida wa FC Barcelona,Joan Laporta yari yizeje abafana bayo ko agiye kuyishyira ku murongo w’imbere mu Isi y’umupira w’amaguru kandi ibyo akazabikora agura abakinnyi bakomeye 

Muri abo bakinnyi harimo David Beckham,Thierry Henry na Ronaldinho ariko birangira abonyemo umwe ariwe Ronaldinho imuguze Mliyoni 30 z’Amayero amutwaye Manchester United kubera ko nayo yaramushakaga.

Yagiriye ibibe byiza muri iyi kipe ya FC Barcelona kubera ko nyuma y’umwaka umwe gusa yahise ayifasha kwegukana igikombe cya shampiyona ndetse anagirwa umukinnyi w’umwaka wa FIFA.   Ronaldinho yatangiye kumenyekana cyane ku Isi bitewe n’ibintu bidasanzwe yakoraga muri La Liga ndetse mu mikino ya UEFA Champions League.


Bijyanye n’ukuntu yarari kwitwara neza muri 2005, ikipe ya FC Barcelona yamusabye ko yakongera amasezerano azamugeza muri 2014 akazahabwa Miliyoni 89 z’Amayero muri iyo myaka 9 ariko arabyanga ahubwo yemera gusinya ay’imyaka 2.

Umwaka w’imikino wa 2005-06 wabaye amata n’ubuki kuri Ronaldinho kubera ko nyuma yo kongera amasezerano yahise atwarana na FC Barcelona igikombe cya UEFA Champions League,ahabwa igihembo cya Ballon d’Or ndetse anahabwa igihembo cy’ umukinnyi w’umwaka wa FIFA,kiba icya 2 yegukanye bituma  aba umukinnyi wa 3 ubigezeho nyuma  ya Zidane ndetse na Ronaldo.

Muri uyu mwaka kandi nibwo uyu mukinnyi yakomewe amashyi n’abafana ba Real Madrid mu mukino wa El Clacisico kuri Santiago Bernabeu bitewe n’ibitego 2 byose yarI amaze gutsinda yandagaje abakinnyi ba Real Madrid abacenga.

Nyuma yo gukora aya mateka yaje gutangira kugira  ibibazo by’imvune bituma asubira inyuma maze muri 2008 ahita yerekeza muri AC Milan yo mu Butaliyani atwarana nayo igikombe cya shampiyona muri 2011 ahita anayivamo yerekeza muri Flamengo y4iwabo muri Brazil.

Nyuma y’umwaka umwe yagiye mu yitwa Queretaro  yo muri Mexico ariko muri 2015 aza gusubira muri Fluminense y4iwabo muri Brazil ahita anasezera kuri ruhago burundu muri uwo mwaka.

Ikipe y’igihugu ya Brazil,Ronaldinho  yatangiye kuyikinira mu 1997 ahereye mu y’abaterengeje imyaka 17 maze nyuma y’imyaka 2 atangira gukinira inkuru. 

Muri rusange yayikiniye imikino 97 atsindamo ibitego 33 ayifasha kwegukana igikombe cy’Isi cya 2002.

Mu 2009 kandi Ronaldinho niwe watowe nk’umukinnyi w’ikinyejana cya 2000? akaba yari ahanganye n'abarimo Cristiano Ronaldo ndetse na Lionel Messi.

Uyu ni umwe mu bakinnyi uzaba uri mu Rwanda mu kwezi kwa 9 guhera tariki ya 1 kugeza ku ya 10 uyu mwaka wa 2024 mu mikino y'Igikombe cy'Isi cy'abakanyujijeho kizakinirwa i Kigali.


Ronaldinho wafashije ikipe ye y'igihugu kwegukana igikombe cy'Isi cya 2002


Ronaldinho yegukanye igihembo cya Ballon d'Or muri 2006







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND