Kigali

Bruce Melodie yanditse amateka atarakorwa n'undi muhanzi nyarwanda

Yanditswe na: Freddy MUSONI
Taliki:26/03/2024 17:56
1


Umuhanzi Nyarwanda Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie abifashijwemo na Shaggy mu ndirimbo ',When she's around' binjiye ku rutonde rw'indirimbo zikunzwe kuri Billboard.



Umuhanzi Bruce Melodie ndetse na Shaggy barimo kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho barimo kumenyekanisha indirimbo yabo 'When She's around', bakoze amateka binjira ku rutonde rwa Billboard Africa rusanzwe rugaragaraho ibihangange.

Uyu muhanzi Bruce Melodie abikesha indirimbo 'When She's around ' yakoranye na Shaggy yabaye umuhanzi wa mbere wo mu Rwanda ukoze amateka yo kuza ku rutonde rw'indirimbo zo mu njyana ya Afro Beats zikunzwe muri Amerika ruzwi nka Billboard USA Afro bests Songs chat.

Iyi ndirimbo yahoze ari 'Funga Macho' ikaza kuba 'When she's around' na Shaggy yaje ku mwanya wa 20  w'indirimbo zikunzwe aho yaje imbere y'ibihangange nka Kizz Daniel, Bella Shmurda n'abandi.

Iyi ndirimbo imaze amezi ane hanze, imaze kurebwa n'abasaga Miliyoni eshanu n'abandi.

Bruce Melodie yanditse amateka aza ku rutonde rwa Billboard Afro Beats 

Bruce Melodie na Shaggy bakomeje  kumenyekanisha indirimbo yabo 'When She's around iri mu zikunzwe cyane dore ko baherutse muri Good morning America 

Reba When she's around ya Bruce Melodie na Shaggy

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Theoneste 8 months ago
    Ndagukund cyn Bruce melody komerezaho!!



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND