Kigali

Kwinjira muri Gospel ni icyemezo cyiza kuri Niyo Bosco?

Yanditswe na: Freddy MUSONI
Taliki:26/03/2024 13:38
0


Umuhanzi Niyokwerwa Bosco wamamaye mu muziki nka Niyo Bosco yatangaje ko yinjiye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana asezera usanzwe.



Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu ni bwo umuhanzi Niyo Bosco usanzwe ubarizwa muri Kikac Music, yatangarije ikigo cy'igihugu cy'itangazamakuru, RBA, ko agiye kwinjira mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana akareka indirimbo yari asanzwemo zizwi nk'iz'isi.

Ni umwanzuro watunguye benshi by'umwihariko abakurikirana imyidagaduro umunsi ku munsi kuko nta gihe cyari giciyemo abonye inzu imureberera inyungu z'umuziki we nyuma y'imyaka isaga ibiri asiragizwa. Yari aherutse gusinya muri Kikac Music aho ahuriyemo na Bwiza.

Icyatunguranye ni ukubona uyu muhanzi ahinduye ibitekerezo nyamara yari ageze kure imishinga yo gukora amashusho y'indirimbo zigize Ep aherutse gushyira hanze yise 'New Chapter' iriho indirimbo zitandukanye zirimo 'Ndabihiwe' aherutse gushyirira hanze video, 'Smile, Hora mama' n'izindi.

Bamwe mu bakurikirana imyidagaduro Nyarwanda bemeza ko gospel, wabakabaye ariwo muziki yakoze agitangira bitewe n'ubuzima yanyuzemo ndetse ko zimwe mu ndirimbo yagiye aririmba, atabaga ari umutima nama we ahubwo yabikoreshwaga n'abo babaga bari kumwe. Zimwe mu ndirimbo zitungwa agatoki, harimo 'Piyapuresha, Urugi, Buriyana' n'izindi zirimo amagambo aganisha ku ishimisha mubiri azwi nk'ibishegu.

Umwe mu baganiriye na InyaRwanda ariko utifuje ko dutangaza amazina ye, yagize ati "Njyewe mbona Niyo Bosco yaratinze gufata iki cyemezo cyangwa se akaba yaratinze gutangaza ko yagifashe. Kuko iyo urebye ubuzima bwa Niyo Bosco, kuba ari aho ari aha, ni Imbaraga z'Imana. Yakabaye yarabibonye umunsi wa mbere agihura na Irene Mulindahabi wamuhinduriye ubuzima, buriya kiriya gihe nicyo cyari cyiza cyo gukora umurimo w'Imana".

Uyu musore avuga ko guhindura akajya muri Gospel ari byiza ariko bitari kuba byiza nk'iyo abikora mbere. Ati "Ubu ushobora no gutekereza ko yabonye iby'imiziki ya secular yanze, akisunga gospel n'ubwo utamenya icyo yagendeyeho ariko birashoboka kuko hano arimo arakorana n'amarangamutima kuruta uko muri secular yakoraga ku marangamutima ariko harimo n'unwenge bwinshi, bajora. 

Gusa muri gospel ibyo ntabibayo, upfa gushyira hanze indirimbo ivuga Imana by'umwihariko iyo uzwi amata aba abyaye amavuta kandi wibuke ko umuziki wo guhimbaza no kuramya Imana ariwo ufite isoko rinini muri iyi minsi.

Niyo Bosco araza kubyungukiramo cyane kuko asanzwe ari umwanditsi mwiza w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, twabonye izo yandikiye Dorcas na Vestine zigakundwa, simbona ko agiye kugorwa no kwandika ize cyane ko asanzwe yandikira abandi bahanzi bo muri gospel".

Icyakora yasoje avuga ko bimusaba imbaraga kugirango yerekane ko ubushobozi yari afite muri Secular abugumana. Ati "Ihurizo rimwe rihari ni iryo kwibaza arashaka kuba umuhanzi uhagaze ute muri gospel? Ese kuba we biramusaba iki?.

Mubyo agomba gukoraho harimo kuba agomba gushyiramo imbaraga ziruta izo yakoreshaga kuko batamumenyereye muri iyi nzira cyane ko indirimbo ya gospel agira ari 'Izindi Mbaraga' yakoranye na Aline Gahongayire".

Icyakora amakuru agera ku Inyarwanda avuga ko ataretse secular music muri rusange ahubwo ko azajya acishamo akaririmba indirimbo zihumuriza ndetse zikanakebura abantu. Izo yaretse ni izirimo amagambo aganisha ku ishimisha mubiri, urukundo rw'abasore n'inkumi n'ibindi bishamikiye aho.

Bivugwa ko zimwe mu ndirimbo Niyo Bosco yari yaratangiye gufatira amashusho zigize Ep zitagisohotse by'umwihariko izitajyana n'umurongo we mushya.

Niyo Bosco yamaze kwinjira mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana

Niyo Bosco ashoboka guhirwa n'urugendo rushya








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND