Nyuma y’iminsi micye hatowe Nyampinga w’Isi wa 2024, hari ibihugu bikorera imbere byamaze gutoranya abakobwa b’ubwiza n’ubwenge bazabihagararira mu irushanwa rya Miss World 2025.
Umuhango wabereye muri
Mombai ku mugoroba kuri uyu wa 09 Werurwe 2024, wasize umunya-Czech Republic,
Krystyna Pyszkova, ariwe ubaye Miss World wa 71 yegukana ikamba rya 2024
agaragirwa na Yasmina Zaytoun wo muri Leban wabaye igisonga cya mbere mu
irushanwa ryaranzwe no kwigaragaza cyane kw'abanyafurikakazi.
Mu gihe iby’irushanwa
ry’ubwiza rya Miss Rwanda bitarahabwa umurongo uhamye ndetse hakaba hataremezwa
n’igihe Miss Nshuti Muheto Divine azabasha guhagararira igihugu mu marushanwa ya
Miss World nk’uko byari biteganijwe, hari ibihugu by’inkwakuzi byamaze kwibikaho
itike ibyerekeza mu birori by’ubwiza bya Miss World bizaba umwaka utaha biba
bihanzwe amaso n’Isi yose.
1.
Botswana
Umukobwa w'uburanga
w'imyaka 22 gusa y'amavuko, Anicia Gaothusi, niwe wegukanye ikamba rya Miss
Botswana 2024 asimbuye Miss Lesego Chombo wahagarariye neza igihugu cye mu
irushanwa rya Miss World ry’uyu mwaka akanegukana ikamba rya Miss World Africa.
Kwegukana ikamba rya
Miss Botswana byonyine, byahise bihesha Miss Anicia amahirwe yo kuzahagararira
iki gihugu mu irushanwa ya Nyampinga w'Isi ry'umwaka utaha, rizaba riba ku
nshuro ya 72.
2.
Vietnam
Huỳnh Trần Ý Nhi w’imyaka
21 y’amavuko, niwe wagiriwe icyizere cyo kuzahagararira Vietnam muri Miss World
iteganijwe umwaka utaha. Iri kamba rya Miss World Vietnam, yaritsindiye ku ya
22 Nyakanga 2023, i Binh Dinh.
Ý Nhi yize ibijyanye n’ubuyobozi
mu bucuruzi muri kaminuza mpuzamahanga ya Ho Chi Minh, ubu akaba yiga muri
kaminuza ya Sydney, muri Australia. Kuri ubu, uyu mukobwa arimo kwitegura
kwitabira Miss World izaba mu ntangiriro z'umwaka utaha nk’uko bitangazwa n’abategura
iri rushanwa.
3.
Belize
Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ni bwo rwiyemezamirimo Noelia Hernandez wari usanzwe yibitseho ikamba rya Miss Teen 2019, yahigitse abandi bakobwa bari bahatanye akambikwa ikamba rimwemerera kuzahagararira Belize muri Miss World 2025.
Hernandez
abaye uwa kabiri ugiye guhagararira Belize muri iri rushanwa nyuma ya Elise-Gayonne
Vernon wahagarariye iki gihugu umwaka ushize akabasha no kuza mu bakobwa 40 ba
mbere.
4.
Gibraltar
Shania Ballester
wambitswe ikamba rya Miss Gibraltar 2024 mu mpera z’icyumweru gishize asimbuye
Miss Faith
Torres wari uryambaye kuva mu 2022, niwe uzahagararira Gibraltar mu irushwa rya
Nyampinga w’Isi rizaba umwaka utaha. Igisonga cya mbere cya Miss Gibraltar ni Phoebe
Noble, naho icya kabiri akaba Lauren Shephard.
Mu bindi bihembo Miss
Shania yegukanye harimo icya Miss Photogenic, Miss Elegance, Best Interview n’icya
Top Model.
5.
Panama
Karol Esther Rodriguez
niwe watorewe kuzaserukira Panama birori bya Miss World bizaba umwaka utaha ku
nshuro ya 72. Esther yatsindiye iri kamba ku ya 9 Ukuboza 2023, ahigitse abandi
16 bari barihuriyeho.
Mu buzima busanzwe, uyu
mukobwa w’imyaka 21 y’amavuko, asanzwe ari umukorerabushake mu muryango
utegamiye kuri Leta ugamije gukumira no gusubiza mu buzima busanzwe abana
bahuye n’ihohoterwa.
Karol yize iby’ububanyi n’amahanga muri kaminuza, akaba umunyamideli wabigize umwuga n’umuhanga mu bijyanye no koga. Si ibyo gusa, kuko yigeze no guserukira Panama mu mukino wa Volleyball ku rwego mpuzamahanga.
Zimwe mu nzozi ze, harimo gukora mu Muryango
w’abibumbye no gukoresha ijwi rye mu kurwanya imyumvire idahwitse ku b’igitsina-gore
mu kazi.
Mu gihe imyiteguro
igeze mu bindi bihugu bishakisha abakobwa bazabiserukira mu irushanwa rya Miss
World ry’umwaka, iby’u Rwanda byo birasa nk’ibikigoranye kuko n’irushwa rya
Miss Rwanda ubwaryo ryarahagaze.
U Rwanda ruheruka muri
Miss World muri Werurwe 2022, ubwo Miss Rwanda 2021, Ingabire Grace
yaruserukiraga ariko ntabashe guhirwa ngo yegukane ikamba.
Nyuma yaho gato kuwa 19
Werurwe 2022, Nshuti Divine Muheto yegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2022 mu
birori by’agatangaza byabereye mu Intare Arena.
Kuwa 09 Gicurasi 2022
haje gushyirwa hanze itangazo rya Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yabaye
Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterembere ry’Ubuhanzi rihagarika irushanwa ry’ubwiza
rya Miss Rwanda biza no gutangazwa ko n'andi marushanwa yose y’ubwiza yahagaritswe.
Ibi byaturutse ku
iperereza ryarimo rikorwa n’ubugenzacyaha bw’u Rwanda ku byaha by’ihohotera
rishingiye ku gitsina Prince Kid [Ishimwe Dieudonne], Umuyobozi wa Rwanda
Inspiration Backup yari ifite mu nshingano Miss Rwanda yari akurikiranweho.
Kuva icyo gihe ariko
hakomeje kugaragazwa ubushake bwo kuba amarushanwa yasubukurwa, inshingano zo
gukurikirana ibyo zihabwa Inteko y’Umuco harimo no gukurikirana imishinga
n’ibihembo by'abakobwa begukanye muri Miss Rwanda 2022.
Kimwe mu byari byitezwe
ko bagomba gukurikirana harimo no kuba Miss Muheto yajya guhagararira u Rwanda
mu marushanwa y’ubwiza ya Miss World 2023 nk'uko biri mu byo yari yemerewe
ariko ntiyigeze abasha kujyayo, ndetse n’iby’umwaka utaha birasa nk’aho
bikirimo urujijo rwinshi niba azitabir cyangwa atazitabira.
Haribazwa ikibura ngo
Miss Muheto azabe ari kumwe n’abandi bakobwa muri Miss World 2025 kuko iya 2024
yo byarangiye atayitabiriye. Miss Muheto natitabira Miss World kuri iyi nshuro,
bikwiriye kuzabazwa Inteko y'Umuco kuko ikomeje kuryumaho ku nshingano yahawe.
U Rwanda rumaze kwitabira Miss World inshuro eshanu. Ku ya mbere mu 2016 rwahagarariwe na Miss Mutesi Jolly, mu 2017 hagenda Miss Iradukunda Elsa, mu 2018 ruhagararirwa na Miss Iradukunda Liliane, mu 2019 ruhagararirwa na Miss Nimwiza Meghan.
Mu 2020
ntibyabashije gukunda kubera ko icyorezo cya Covid-19 cyakomye mu nkokora iri
rushanwa, Miss Naomie Nishimwe ntiyagenda, hanyuma mu 2021 hagenda Miss
Ingabire Grace.
Uretse kureba ubwiza
bw'abitabira amarushanwa kuri ubu hakozwe amavugurura anyuranye atuma
n’umuryango mugari uyagiriramo inyungu binyuze mu mishinga y’abayitabira.
Hari kandi no kuba ari
umwanya mwiza ku bafite ibikorwa byabo wo kwamamaza n’izindi nyungu
zitandukanye nyinshi zishamikiye kuri aya marushanwa z'ibifatika n’ibidafatika
birimo no gutinyura abayitabira.
TANGA IGITECYEREZO