Nyuma y’igihe gito avuye mu gihome, Bassirou Diomaye Faye yatorewe kuba Perezida mushya wa Senegal, akaba afite imigambi ikomeye ashyize imbere irimo guhangana na ruswa, gushyiraho Visi Perezida, kuzamura urwego rw’igisirikare n’ubutabera bya Senegal.
Amakuru agezweho arimo kuvugwa cyane ni ay’intsinzi ya Faye uherutse gutorerwa kuba Perezida wa Senegal. Faye yabonye izuba mu 1980 mu Burengerazuba bwa Senegal, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu mu mategeko.
Nyuma yo gusoza amasomo, yatangiye gukora mu kigo cya Leta gishinzwe imisoro. Yaje kuba umuntu w’imbere mu ishyaka rya PASTEF, gusa ntibaje guhirwa mu matora ya 2019 kuko umukandida wabo Sonko yagiye ashijwa ibirego birimo ibyo gufata ku ngufu, birangira atsinzwe.
Mu Ugushyingo 2023 ni bwo
PASTEF yemeje ko Faye ari we uzabahagararira mu matora ya Perezida yo muri
2024.
Faye ariko yagarutsweho cyane ku bw’impamvu za politike, akomeza gushyiramo imbaraga zirimo n'iz'abayoboye iki gihigu nka Perezida Abdoulaye Wade wagaragaje ko amushyigikiye.
Yiyamamaje avuga ko azarandura
ruswa, agahangana yivuye inyuma n’ibibazo by'ibura ry’akazi.
Uyu mugabo yabaye
Perezida nyuma y’iminsi mbarwa afunguwe ku mbabazi za Macky Sall na we wariho
amazi abira kuko yasubitse amatora.
Faye yifuza ko
imbaraga Ubufaransa bufite mu bukungu mu iki gihugu zagera ku musozo.
Uyu mugabo yavuze ko
agiye gushyiraho Visi Perezida mu rwego rwo kurushaho kwimakaza demokarasi no
kugabanya imbaraga uba usanga zikubiwe n’umukuru w’igihugu.
Mu bindi byinshi uyu
mugabo ashaka gushyiramo imbaraga harimo kuzamura urwego rw’igisirikare n’ubutabera
by’iki gihugu yaba imbere mu gihugu no mu ruhando mpuzamahanga.
Faye afite abagore babiri
ari bo Marie Khone Faye na Absa Faye. Marie Khone akaba ari umugore w’inkundwakazi w’uyu
mugabo bafitanye abana 4 barimo abahungu 3 n’umukobwa umwe. Nta mwana kugeza
ubu afitanye na Absa.
Ni inshuti y'akadasohoka
y’umusangirangendo we Sonko yanitiriye umwe mu bana be nk’ikirango cy’igihango
cy’ubucuti bafitanye.
TANGA IGITECYEREZO