Kobbie Maino uherutse guhamagarwa bwa mbere mu ikipe y'igihugu y'Ubwongereza, ashobora kubanza mu kibuga ku mukino baza gukina n'Ububirigi kubera imvune ya mugezi we Jordan Henderson.
Umutoza w'ikipe y'igihugu yu Bwongereza, Gareth Southgate, yavuze ko Kobbie Maino ashobora kubona amahirwe yo kubanza mu kibuga kubera ko mu cyumweru gishize, Jordan Henderson yagiye asiba imyitozo kubera imvune.
Kuvunika kwa Jordan Henderson, bishobora kugira andi mahirwe kuri Declan Rice, kubera ko niwe waza kuba ari Kapiteni kuri uyu mukino. Abakagombye kuba ba Kapiteni nabo baravutse. Abo ni Harry Kane, Harry Maguire na Kyle Walker.
Amahirwe menshi, ni aya Kobbie Maino, kuko nibwo agiye kubanza mu kibuga mu mateka ye, akinira ikipe y'igihugu y'Ubwongereza.
Ku mukino wa Brazil, Kobbie Maino yinjiye mu kibuga asimbuye Jordan Henderson nubundi utari umeze neza kubera imvune. Umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Bwongereza Gareth Southgate yavuze ko Jordan Henderson atitoje bihagije.
Gareth Southgate yagize ati: "Jordan Henderson ntabwo ameze neza, yego yakoze imyitozo yo ku wa mbere arayisoza. Gusa mu cyumweru cyabaje ntabwo yakoze imyitozo yose.
"Twitoje mu mahitamo abiri. Nshobora kugarura inyuma Jude Bellingham agakinana na Declan Rice, cyangwa nkakinisha Kobbie Maino. Gusa Kobbie Maino we afite amahirwe menshi.
"Kobbie biragaragara ko azi icyo ashaka. Twaganiriye kumayeri azakoresha, nsanga ari umukinnyi w'umuhanga utanagoranye kandi biragaragara ko yakuze neza.
Kubera imvune ya Jordan Henderson, Kobbie Maino ashobora kubona amahirwe yo kubanza mu kibuga, naho Declan Rice akaba Kapiteni
Kobbie Maino ashobora kwisanga mu kibuga akinana na Jude Bellingham
Kobbie Maino akomeje gutera imbere mu mupira w'amaguru
TANGA IGITECYEREZO