RFL
Kigali

Mu myaka 16 ishize, Frank utoza Amavubi yinjiye mu batoza bakirigise Abanyarwanda! Abandi bitwaye gute?

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:26/03/2024 8:34
0


Kuva mu 2008 Amavubi amaze gutozwa n'abatoza 9 bahawe amasezerano ahoraho, aho Frank Spittler abaye umutoza wa mbere ugize intangiriro nziza mu mikino 4 ye ya mbere, nyuma Stephen Constantine na Milutin Sredojević (Micho).



Tariki 2 Ugushyingo 2023 ni bwo Frank Spittler ukomoka mu Budage yagizwe umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu "Amavubi", asimbuye Carlos Alós Ferrer wari umaze kubabaza abanyarwanda kubera umusaruro mubi yari abazaniye. 

Frank yahawe amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa, ariko aho bigereye aha bemwe batangiye gushira ivuga kubera umusaruro udasanzwe akomeje kugaragaza.

Uyu mutoza uri hafi kwinjira muri ½ cy’amasezerano ye, amaze gutoza Amavubi imikino 4 atsindamo 2 anganya 2 ndetse akaba atarinjizwa igitego na kimwe muri iyo mikino, aho amaze gusarura amanota 8 kuri 12.

Ibi bimugira umutoza wa 3 umaze gusarura amanota menshi mu mikino 4 ya mbere ku batoza b’Amavubi kuva 2008, inyuma ya Stephen Constantine wasaruye amanota 9, na Micho wasaruye amanota 10.

Ese abatoza b'Amavubi bitwara gute mu mikino yabo ya mbere?

Imibare tugiye kugenderaho ni iy’imikino 4 ibanza buri mutoza wahawe Amavubi ku buryo buhoraho yatoje, n'umusaruro yakuyemo. Impamvu y'imikino 4 ni uko ariyo mikino Frank amaze gutoza, bivuze ko tugomba kuyinganyisha n'iy'abandi batoza bamubanjirije.

Mu mibare twakoze ntabwo twabaze abatoza bahawe u Rwanda by'agateganyo barimo Eric Nshimiyimana, Kanyankore Gilbert, Cassa Mbungo Andre, Lee Johnson ndetse na Jimmy Mulisa. Ubundi nk’uko twabivuze haruguru, kuva mu 2008 u Rwanda rwahaye amasezerano ahoraho yo gutoza Amavubi abatoza 9.

Branko Tucak

Umutoza tugiye guheraho ni Branko Tucak watoje u Rwanda kuva 2008. Uyu mutoza mu mikino ine ye ya mbere yatsinzemo imikino 2 anganya 1 atsindwa umwe, bivuze ko yasaruye amanota 7 kuri 12 yakiniye, atsindamo ibitego 6 atsindwa 3.

Sellas Tetteh

Niwe mutoza wasimbuye Branko, atoza Amavubi mu mwaka umwe, aho mu mikino 4 ye ya mbere yatsinzwe - nta mukino n’umwe yatsinze, yanganyije umukino 1, atsindwa 3, akaba yaracyuye inota rimwe kuri 12 yakiniye.

Akaba ariwe mutoza wacyuye amanota make mu ikipe y’igihugu "Amavubi" mu mikino 4 ya mbere mu myaka 16 ishize. Sellas Tetteh yaje gutoza u Rwanda avuye kwegukana imikino y'igikombe cy'Isi n'ikipe y'igihugu ya Ghana, mu batarengeje imyaka 20.

Milutin Sredojevic

Uyu mutoza bakunze kwita Micho niwe mutoza wa gatatu tugezeho watoje u Rwanda imyaka 2 mu 2011-2013, aho mu mikino 4 ye ya mbere nta mukino n'umwe yatsinzwe, yatsinze imikino 3 anganya umwe asarura amanota 10 kuri 12 yakiniye, akaba ariwe mutoza watsinze imikino myinshi mu Amavubi mu mikino 4 ye ya mbere kuva mu 2008.

Stephen Constantine

Uyu mutoza afite umwihariko ko ariwe watoje imikino micye gusa kuko muri rusange yatoje u Rwanda imikino 5. Mu mikino 4 ye ya mbere, Stephen yatsinzemo imikino 3, atsindwa umukino umwe, byatumye asarura amanota 9 kuri 12.

Johnny Mckinstry

Johnny ni umwe mu batoza bamaze igihe mu Rwanda dore ko yahamaze imyaka igera kuri 2. Mu mikino 4 ye ibanza yatsinzemo 2 atsindwa 2, akaba yarasaruye amanota 6 kuri 12 yakiniyeho.

Antoine Hey

Niwe wasimbuye Johnny ndetse akaba ari umwe mu batoza batatinze mu Rwanda. Uyu mutoza wageze mu Rwanda mu 2017, mu mikino 4 ya mbere yanganyije imikino 2 atsinda umwe atsindwa undi, atahana amanota 5 kuri 12.

Mashami Vincent

Antoine Hey amaze kwigendera, ikipe y'igihugu yaje guhabwa umutoza Mashami Vincent ari nawe mutoza w'umunyarwanda wari uhawe gutoza Amavubi mu buryo buhoraho.

Mashami Vincent kandi yakoze agahigo ko kuva mu 2004 u Rwanda rwava mu mikino y'igikombe cy'Afurika, ariwe mutoza watoje Amavubi igihe kinini kigera ku myaka 4. Mu mikino 4 ye ya mbere Mashami nta mukino n’umwe yatsinze, yanganyije 2 atsindwa 2 atagana amanota 2 kuri 12.

Carlos Alós Ferrer

Ku mwanya 8 rero haraza umutoza Carlos Alos Ferrer ariwe waherukaga gutoza Amavubi uyu mutoza ntabwo yagiye kure y’umutoza yari asimbuye, kuko mu mikino ye ine ya mbere nta mukino n’umwe yatsinze, yanganyije imikino 2 atsindwa 2 atahana amanota 2 ku manota 12 yakiniye.

Torsten Frank Spittler

Niwe mutoza ufiye Amavubi kuri ubu ndetse akaba amaze amezi asatira 6 muri aka kazi. Uyu mutoza amaze gutoza imikino igera kure 4 akaba ataratsindwa umukino n’umwe, aho amaze gutsinda imikino 2 anganya ibiri. 

Uyu mutoza kandi ntabwo aranjizwa igitego, akaba ariwe mutoza ushyizeho aka gahigo mu ikipe y’igihugu "Amavubi" ko kumara imikino 4 ya mbere yikurikiranya ikipe itinjijwe igitego.

Ibi byabaye nyuma yo gutsinda Madagascar kuri uyu wa mbere mu mukino wa gicuti wabereye muri iki gihigu ibitego 2-0, ndetse bakaba bari banganyije na Botswana ubusa ku busa. 

Imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi, uyu mutoza yatsinze Afurika y’Epfo ibitego 2-0 ndetse akaba yari yanganyije na Zimbabwe ubusa ku busa, akaba ari umwe mu batoza babashije kwigarurira imitima y’abanyarwanda yari yarazagaye, ndetse akaba yatuma hari abareba Amavubi bagaturika bagaseka kubera ibyishimo.

Umusaruro wa Frank kuva yagera mu Amavubi mu Ugushyingo umwaka ushize






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND