Ev Niwe Paulin Camarade wamamaye ku mazina ya NPC mu muziki wa Hip Hop binyuze mucyo yise “Injyana Nsazi” yagaragaje inzira yafasha umusore utinya kujya mu rusengero kwakira agakiza mu gihe we yaba yumva ko ari umunyabyaha atakandagira aho abakiristo bateraniye.
Uyu musore
watangiye kwiga iby’ivugabutumwa mu 2020 avuga ko inzira yamufashije kwakira
agikiza ari nayo yarangira undi musore wabaswe n’ubusinzi cyangwa ibindi byaha
wibwira ko atakakira agakiza bitewe n’ishusho aba afite muri rubanda.
Ibi yabigarutseho
binyuze mu butumwa yatangiye mu ihuriro rya King’s Men Conference nyuma yo
kwakira ikibazo cy’umusore wamusabye kumufasha akamuha inama yazafasha mugenzi
we utarakira agakiza wamusabye kumuha icyamufasha gukizwa mu buryo bworoshye.
Yamusubije
agira ati “Umuntu ufite inshuti cyangwa umuvandimwe udakijijwe kandi wifuza
gukizwa, namuha urugero rwanjye njyewe ntabwo nabanje kuririmba umuziki wa
Gospel kugira ngo nkizwe ahubwo narakijijwe nyuma y’igihe mbona kuyiririmba
Imana imbwira ko ngomba kuba umuvugabutumwa, ibyo byose nabitangiye nyuma yo
gukizwa.”
“Uwo muntu
mubwire aze azane izo ndirimbo ze za Secular, azane ibyo byose afite yinjire mu
nzu y’Imana n’iba ananywa izo nzoga mubwire aze niyo yaba avuye mu kabari,
Imana izagenda ihindura n’imyitwarire ye n’ibitekerezo bye.”
Akomeza ati “Nanjye
naje nziko nzakomeza kuba umuraperi ariko nisanze ndi umuvugabutumwa, iyo ugeze
mu Mana nibwo umenya icyo gukora cyangwa umuhamagaro wawe. Ninjiye rwose mva mu
kabari nkinjira mu rusengero nkumva ibyo bavuga ariko Imana yageze aho
irampindura.”
Uyu musore
wamenyekanye cyane mu itsinda Inshuti z’ikirere, nyuma yo gukizwa akabatirizwa
mu itorero Hebron Him Ministry yemeza ko ubu yaguye umurimo wo gukorera Imana
aho agiye kujya yigisha abantu ijambo ryayo.
Ev Niwe Paulin,
Prosper Nkomezi, Umwanditsi w’ibitabo Fred Mugisha na Pastor na Pastor Mugisha
Jackson ni bamwe mu batanze ibiganiro nyungurana bitekerezo byahuje abagabo
n’abasore bari bahuriye muri Kigali Convention Centrer, baganira ku cyabafasha
gukomera mu gakiza ariko baniteza imbere.
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ARANKOROGOSHORA' Y'UMURAPERI NPC
TANGA IGITECYEREZO