Abakozi b’Imana barimo umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Prosper Nkomezi, Pastor Mugisha Jackson, Fred Mugisha na Ev. Niwe Paulin wamamaye nka NPC akiri umuraperi, bagaragarije urubyiruko inzira zarufasha kwiteza imbere bitabasabye kuva mu gakiza.
Iyi ni
ingingo yaganiriwe binyuze mu ihuriro ry’abasore n’abagabo ryiswe King’s Men
Conference ryabereye muri Kigali Convention Centre ku mugoroba wo ku wa
Gatandatu tariki 23 Werurwe 2023.
Ni umugoroba
watangiwemo ibitekerezo byafasha abasore cyangwa abakiri bato kwiyubaka mu
buryo bw’ubukungu ndetse n’ubwa Gikirisitu bakavamo abagabo babereye u Rwanda
n’umuryango muri rusange.
Prosper
Nkomezi ni umwe mu baganirije abasore n’abagabo bitabiriye uyu muhuro. Uyu muhanzi
wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Nzayivuga’ yagarutse ku bibazo abahanzi baririmba
Gospel bahura nabyo ndetse asaba abashaka kuza muri uyu murimo kubanza
kwitegura.
Ati “Ikibazo
tugihura na cyo ni ukudashyigikirwa na bamwe mu ba Pasiteri n’abandi ariko iyo
uzi icyo wateguriwe, uzi uwaguhamagaye urakomeza. Icyo nasaba urubyiruko ni
uko iyo wamenye ko ari igihe cya nyacyo cyo gukora cyangwa gutangira umuhamagaro, uzabikore udashize amaso ku bantu uyashyize kuwaguhamagaye ibintu bizagenda
neza.”
Akomeza ati “Hari
igihe umuntu abyuka akavuga ngo ndashaka kuririmba nka runaka kandi mu by’ukuri
iyo mpano ntayo ufite, ufite indi utarasobanukirwa ariko niba wiyumvamo iyo
mpano byereke Imana, nanjye namaze igihe nandika indirimbo nkaziha abandi
numvaga ko igihe cyanjye cyo kuririmba kitaragera.”
Pastor
Jackson Mugisha umushumba wa Spirit Revival Temple akaba n’umushabitsi mu bijyanye
n’ingendo n’ubihinzi avuga ko umukirisito ahura n’imbogamizi nyinshi mu mirimo
isanzwe ndetse asubiza abibwira ko agomba kubeshya iyo ari ‘Business’ kugira
ngo abone inyungu.
Ati
“Imbogamizi ntizibura ariko ubasha kuzicamo bitewe n’uko wateguwe mbere y’uko
winjira muri iyo mirimo nk’abantu dushingiye mu myemerere ikintu dukwiriye
gushyiramo imbaraga ni ugutegurwa mbere y’uko tugira icyo dukora, mbere y’uko
Dawidi aba umwami yabanje guca mu ishyamba.”
“Utegurwa mu
mutwe ukiga neza kubyo ugiye gukora, amafaranga ubonye utarigeze uyategura
aragucika, benshi mu bagabo bahora bibaza ngo ni iyihe Business nakora nkiteza
imbere ariko banza urebe ngo ndi muntu ki? Ni iyihe mitekerereze igiye gutwara
business.”
Pastor
Jackson Mugisha ibikorwa afite yabanje kwiyubaka no gukora imirimo itandukanye
harimo n’ibigo bya Leta yakuyemo inkunga imufasha gushinga ‘Business’ ze kugiti
cye.
Jackson
Mugisha yagarutse ku bimufasha guhuza umurimo w'Imana n’imirimo isanzwe akomoza
ku batekereza ko muri ‘Business’ habamo amanyanga n’uburiganya bukorwa kugira
ngo umucuruzi yunguke.
Yavuze ko
igituma iyo mirimo igora benshi ari uko bayifata nk’imirimo atarimo Imana. Ati
“Hari abantu batekereza ko utakira udatenitse, icyo nabwira ni uko ibintu
bitarimo umugisha w’Imana ntibikora, wowe ukeneye imbaraga z’Imana kuruta uko
watangira gutekereza ku kwirwanirira ukora ibyo bidakwiye, ku Mana ugaragaza
imirimo yawe nayo igashyiraho imigisha yayo, ntabwo rero yayishyira ku bintu
bitekinitse oya.”
Fred Mugisha
rwiyemezamirimo mu bijyanye na Real Estate akaba umukozi w'Imana n’umwanditsi
w’ibitabo yanditse icyitwa "Mapping of Choices", yasabye abakiri bato guhera ku
bito bafite kuko aribyo bibategurira abo bazababo mu gihe kizaza.
Ati
“Icyatumye nandika ni uko nunguka byinshi iyo ndi gusoma, umuntu abona n’umwanya
wo kubitekerezaho neza, ubwanditsi ni ikintu kiramba kandi kikagera kure cyane,
kuva nkiri muto nakundaga kwandika akantu kose numvise nkakandika nawe
wabitangira ubu, utangira wandika ibikurimo, bigera aho bivamo indi nyandiko
ikomeye.”
Ev Niwe
Paulin wamamaye ku mazina ya NPC muri muzika mu njyana ya Hip Hop nyuma akaza
gukizwa yifashishije inzira yatumye yakira agakiza mu gukangura urubyiruko
rukeneye kwakira agakiza ariko rukizitirwa n’isura rufite muri sosiyete kubera
ubusinzi.
Yasabye
uwumva wese akeneye gukizwa kuza uko ari akinjira mu rusengero niyo yaba ari
umusinzi kuko igihe kigera Imana ikamusanga agakizwa.
Yitanzeho
urugero avuga ko nawe rimwe narimwe yagira ajya mu rusengero avuye mu kabari
igihe kigeze areka ya miziki ye ya kera arakizwa ndetse atangira kwigisha
ijambo ry’Imana.
King’s Men
Conference ni ihuriro rihuriza hamwe abasore n’abagabo bakungurana ibitekerezo
byabafasha kwiteza imbere bagakora ariko batavuye mu nzira y’agakiza.
Prosper Nkomezi witegura gukora igitaramo cye tariki 12 Gicurasi 2024, ni umwe mu baganirije abasore n'abagabo bitabiriye umuhuro wiswe 'King's Men Conference'
EV Niwe
Paulin wamamaye nka NPC mu njyana ya HipHop nyuma akaza gukizwa yifashishije
inzira yatumye yakira agakiza mu gukangurira urubyiruko rukeneye kwakira
agakiza ariko rukizitirwa n'isura rufite muri rubanda
Pastor Jackson Mugisha akaba n'umushabitsi, yavuze ko umukristo ahura n'imbogamizi nyinshi mu mirimo isanzwe, ariko byose bikemurwa no kuba yarabanje gutegurwa mbere yo gukora iyo mirimo
Umwanditsi w'ibitabo Fred Mugisha yasabye abakiri bato guhera ku bito bafite kuko ari byo bibategurira abo bazaba bo mu gihe kizaza
Abakiri bato bahawe umwanya wo kubaza ibibazo ku ngingo batumvise neza muri uyu mugoroba wafashije benshi kongera ubusabane n'Imana
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO PROSPER NKOMEZI YAKORANYE NA JAMES NA DANIELLA
TANGA IGITECYEREZO