Nemeye Platini [Platini P] yanze kugira icyo atangaza abajijwe ku ngingo yo kuba hari abatangiye kugira impungenge ko Big Fizzo yaba igihuha ntazagaragare mu gitaramo arimo gutegura.
Ku wa 30 Werurwe 2024 abakunzi bategereje ari benshi kwitabira igitaramo kigaruka byihariye ku rugendo rw’imyaka 14 Platini P amaze mu muziki.
Inkuru
zikaba ariko zikomeje kuzamuka ko amahirwe ari make yo kuba Big Fizzo umaze
igihe kitari gito adataramana n’abanyarwanda yo kuba bazamubona i Kigali.
Kuri
iyi ngingo ubwo InyaRwanda yageragezaga kuvugana na Platini P ku makuru y’ukuri
ahari ashingiye kubiganiro bari kugirana ntakintu gifatika yabitangajeho.
Amakuru
y'uko Big Fizzo ashobora kutaboneka i Kigali akaba ashingira ahanini ku kuba u
Burundi bumaze iminsi bwarafashe umwanzuro wo gufunga imipaka ibuhuza n’u
Rwanda.
Ndetse
mu minsi yashize iki gihugu kikaba cyarabujije ikipe yari igihagariye mu mikino
ya BAL [Basketball African League] kutambara ibirango bya Visit Rwanda.
Ibi
byaje no kurangira biyiviriyemo guterwa mpaga ubugira Kabiri biyiviramo
gusezerwa muri iri rushanwa cyane ko mu mahame ya siporo ubundi bitemewe
kuyivangamo ibirebana na politike mu buryo ubwo aribwo bwose.
Mu
minsi yashize kandi ubwo Gen Z ya Fally Merci yizihizaga isabukuru y’imyaka 2, mu banyarwenya bari batumiwemo harimo abo mu Burundi nka Kigingi na Michael
Sengazi ariko bose nta numwe wagaragaye ku rubyiniro.
Mu
bihe bitandukanye hagiye hagaragara ibibazo hagati y’ibihugu by’u Rwanda n’u
Burundi byagiye bihita binajyana no kwifata kw’abahanzi cyangwa n'abifuza
kugirana imikoranire ugasanga bakomwa mu nkokora.
Ababyibuka
Israel Mbonyi yasubitse ibitaramo yari afite mu Burundi muri 2021 bitewe nuko
yimwe uruhushya rwo gutaramira muri iki gihugu ku mpamvu zitavuzweho rumwe n’abarebera
hafi ibya politike yo mu Karere.
Meddy
na we muri 2018 yasubitse ibitaramo na we yarafite mu Burundi nabwo bishingiye
ku makuru yari amaze iminsi acicikana ko azagirirwa nabi nakandagira muri iki
gihugu.
Papa
Cyangwe na we aheruka gutangaza ko atabashije kubona uko afata amashusho y’indirimbo
yakoranye na Sat B kubera ifungwa ry’imipaka.
TANGA IGITECYEREZO