RFL
Kigali

USA: Ruti Joël yaririmbiye mu nyubako yataramiyemo abarimo Jay-Z na Koffi Olomide -AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/03/2024 10:41
0


Umuhanzi mu njyana gakondo, Ruti Joël yataramiye Abanyarwanda n’abandi babarizwa mu Mujyi wa Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gitaramo cyari kigamije kongera ubusabane no gutaramira abakunzi be babarizwa muri kiriya gihugu.



Cyabaye ku wa Gatandatu tariki 23 Werurwe 2024, aho Ruti Joël yifashishije indirimbo zinyuranye cyane cyane iziri kuri Album ye yise ‘Musomandera’ yashyize hanze muri Mutarama 2024, igakundwa mu buryo bukomeye ahanini biturutse ku ndirimbo ziyigize.

Iki gitaramo cyabereye mu nzu y’imyidagaduro ya Atrium, ahasanzwe habera ibitaramo by’abahanzi bakomeye muri Amerika n’abandi. Iyi nyubako yabereyemo ibitaramo by’abahanzi bakomeye ku Isi barimo Koffi Olomide wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) wahataramiye ku wa 11 Ugushyingo 2022, umuraperi Shawn Corey Carter [Jay-Z] wahataramiye mu 1998 n’abandi.

Iki gitaramo cyabaye mu buryo bwa ‘Live’ kandi cyatambukaga ku rubuga rwa Youtube mu rwego rwo gufasha abatabashije kuhagera. Ibi byakozwe bitewe n’uko iyi nyubako isanzwe irimo ibikoresho by’ikoranabuhanga byifashishwa igihe ushaka gutambutsa ibirori n’ibitaramo mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Iri nyubako imaze imyaka 30 itangiye kwakira ibirori n’ibitaramo byiganjemo ibyo kumurika imideli n’ibitaramo by’abahanzi, kwerekana filime, gufatiramo amashusho y’indirimbo z’abahanzi, ubukwe, gutunganyirizamo filime n’ibindi.

Yubatswe mu buryo bushobora gufasha ababyifuza gutunganyirizamo ibiganiro bya Televiziyo, gukoreramo inama, imikino y’iteramakofe, kandi itegurwa mu buryo buri wese yifuzagamo. Yashyizwemo n’ibindi birimo nka ‘Restaurant’, ‘Parking’ yagutse n’ibindi.  

Ruti Joel niwe muhanzi wenyine waririmbye muri iki gitaramo mu gihe cy’amasaha ibiri. Yabwiye InyaRwanda, ko yishimiye uburyo Abanyarwanda n’abandi babarizwa muri Atlanta bamwakiriye ‘ku nshuro yanjye ya mbere mbataramiye’.

Umwe mu bateguye iki gitaramo, yavuze ko bagiteguye ‘mu rwego rwo gutaramana n’abafana ba Ruti batuye mu Majyepfo y’Uburasirazuba bw’Amerika’.

Yavuze ko ashingiye ku migendekere y’iki gitaramo birashoboka ko ‘Abanyarwanda bakunda gakondo’. Ati “Byaratunejeje kubona abantu bafata indege bakava mu y’indi Mijyi, abandi bagatwara imodoka amasaha atandatu kugirango baze mu gitaramo cya Ruti Joel.”

Ni cyo gitaramo cya mbere Ruti Joël akoreye muri Amerika nyuma y’imyaka ine isaga ari mu muziki. Yaherukaga gutaramira abakunzi be mu birori bya Rwanda Day byabereye mu Mujyi wa Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 2-3 Gashyantare 2024.

Anategerejwe mu kindi gitaramo kizabera mu Mujyi wa Portland muri Leta ya Maine, ku wa 30 Werurwe 2024 mu rwego rwo ‘kwegera abakunzi ba gakondo batuye mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Amerika’.

Uyu muhanzi yari yihaye gahunda yo gukorera ibitaramo bibiri muri Amerika mbere y’uko agaruka mu Rwanda.

Ruti ni umusore w’urubavu ruto wakuriye iruhande rwa Massamba Intore na Jules Sentore bamuharuriye urugendo rw’umuziki we. Byasembuwe no kuba umwe mu bagize Gakondo Group n'itoreri Ibihame anywana n’umuco kuva ubwo. 

Ijwi ry’uyu musore ryumvikanye mu ndirimbo ‘Diarabi’ yakoranye na Jules Sentore ndetse na King Bayo witabye Imana.

Ni indirimbo nawe avuga ko yamwaguriye amarembo y’umuziki, abatari bamuzi batangira kubazanya ngo uwo musore ni nde w’ijwi ryiza! 

Muri Gashyantare 2019 yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘La vie est belle’ yasubiyemo y’umuhanzi w’umunyabigwi mu muziki Papa Wemba. Iyi ndirimbo yumvikana mu rurimi rw’Igifaransa n’Igishwahili.

Uyu musore avuga ko gukurira muri Gakondo Group byamufashije kumenya kubyina no guhamiriza mu Ibihame Cultural Troupe yigiramo imibyinire gakondo n’ibindi.

Urugendo rw’umuziki we yarushyigikiwemo na Masamba Intore wamuhaye album z’indirimbo ze azigiraho kuririmba ndetse ngo rimwe na rimwe bakoranaga imyitozo yo kuririmba.

Ruti Joel yakoreye igitaramo gikomeye muri Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Iki nicyo gitaramo cya mbere, Ruti Joel akoreye muri Amerika nyuma ya Rwanda Day

Ibyishimo byari byose ku Banyarwanda n'abandi basanzwe bakunda Ruti Joel bataramiwe nawe


 

Iyi nyubako Ruti Joel yakoreyemo igitaramo yabereyemo ibitaramo by'abahanzi bakomeye ku isi barimo Koffi Olomide na Jay-Z

Nyuma yo gutaramira muri Atlanta, Ruti Joel atagerejwe muri Leta ya Maine

 

Koffi Olomide yakoreye igitaramo gikomeye muri iyi nyubako mu 2022




Ruti Joel ategerejwe mu gitaramo kizabera muri Portland, ku wa Gatandatu tariki 30 Werurwe 2024






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND