Umuhanzi mu njyana gakondo, Ruti Joël yataramiye Abanyarwanda n’abandi babarizwa mu Mujyi wa Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gitaramo cyari kigamije kongera ubusabane no gutaramira abakunzi be babarizwa muri kiriya gihugu.
Cyabaye ku
wa Gatandatu tariki 23 Werurwe 2024, aho Ruti Joël yifashishije indirimbo
zinyuranye cyane cyane iziri kuri Album ye yise ‘Musomandera’ yashyize hanze
muri Mutarama 2024, igakundwa mu buryo bukomeye ahanini biturutse ku ndirimbo
ziyigize.
Iki gitaramo
cyabereye mu nzu y’imyidagaduro ya Atrium, ahasanzwe habera ibitaramo by’abahanzi
bakomeye muri Amerika n’abandi. Iyi nyubako yabereyemo ibitaramo by’abahanzi
bakomeye ku Isi barimo Koffi Olomide wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya
Congo (RDC) wahataramiye ku wa 11 Ugushyingo 2022, umuraperi Shawn Corey Carter
[Jay-Z] wahataramiye mu 1998 n’abandi.
Iki gitaramo
cyabaye mu buryo bwa ‘Live’ kandi cyatambukaga ku rubuga rwa Youtube mu rwego
rwo gufasha abatabashije kuhagera. Ibi byakozwe bitewe n’uko iyi nyubako
isanzwe irimo ibikoresho by’ikoranabuhanga byifashishwa igihe ushaka gutambutsa
ibirori n’ibitaramo mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Iri nyubako
imaze imyaka 30 itangiye kwakira ibirori n’ibitaramo byiganjemo ibyo kumurika
imideli n’ibitaramo by’abahanzi, kwerekana filime, gufatiramo amashusho y’indirimbo
z’abahanzi, ubukwe, gutunganyirizamo filime n’ibindi.
Yubatswe mu buryo bushobora gufasha ababyifuza gutunganyirizamo ibiganiro bya Televiziyo, gukoreramo inama, imikino y’iteramakofe, kandi itegurwa mu buryo buri wese yifuzagamo. Yashyizwemo n’ibindi birimo nka ‘Restaurant’, ‘Parking’ yagutse n’ibindi.
Ruti Joel
niwe muhanzi wenyine waririmbye muri iki gitaramo mu gihe cy’amasaha ibiri.
Yabwiye InyaRwanda, ko yishimiye uburyo Abanyarwanda n’abandi babarizwa muri
Atlanta bamwakiriye ‘ku nshuro yanjye ya mbere mbataramiye’.
Umwe mu
bateguye iki gitaramo, yavuze ko bagiteguye ‘mu rwego rwo gutaramana n’abafana
ba Ruti batuye mu Majyepfo y’Uburasirazuba bw’Amerika’.
Yavuze ko
ashingiye ku migendekere y’iki gitaramo birashoboka ko ‘Abanyarwanda bakunda
gakondo’. Ati “Byaratunejeje kubona abantu bafata indege bakava mu y’indi
Mijyi, abandi bagatwara imodoka amasaha atandatu kugirango baze mu gitaramo cya
Ruti Joel.”
Ni cyo
gitaramo cya mbere Ruti Joël akoreye muri Amerika nyuma y’imyaka ine isaga ari
mu muziki. Yaherukaga gutaramira abakunzi be mu birori bya Rwanda Day byabereye
mu Mujyi wa Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 2-3 Gashyantare
2024.
Anategerejwe
mu kindi gitaramo kizabera mu Mujyi wa Portland muri Leta ya Maine, ku wa 30
Werurwe 2024 mu rwego rwo ‘kwegera abakunzi ba gakondo batuye mu Majyaruguru y’Uburasirazuba
bwa Amerika’.
Uyu muhanzi
yari yihaye gahunda yo gukorera ibitaramo bibiri muri Amerika mbere y’uko
agaruka mu Rwanda.
Ruti ni umusore w’urubavu ruto wakuriye iruhande rwa Massamba Intore na Jules Sentore bamuharuriye urugendo rw’umuziki we. Byasembuwe no kuba umwe mu bagize Gakondo Group n'itoreri Ibihame anywana n’umuco kuva ubwo.
Ijwi ry’uyu
musore ryumvikanye mu ndirimbo ‘Diarabi’ yakoranye na Jules Sentore ndetse na
King Bayo witabye Imana.
Ni indirimbo nawe avuga ko yamwaguriye amarembo y’umuziki, abatari bamuzi batangira kubazanya ngo uwo musore ni nde w’ijwi ryiza!
Muri Gashyantare
2019 yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘La vie est belle’ yasubiyemo
y’umuhanzi w’umunyabigwi mu muziki Papa Wemba. Iyi ndirimbo yumvikana mu rurimi
rw’Igifaransa n’Igishwahili.
Uyu musore
avuga ko gukurira muri Gakondo Group byamufashije kumenya kubyina no guhamiriza
mu Ibihame Cultural Troupe yigiramo imibyinire gakondo n’ibindi.
Urugendo
rw’umuziki we yarushyigikiwemo na Masamba Intore wamuhaye album z’indirimbo ze
azigiraho kuririmba ndetse ngo rimwe na rimwe bakoranaga imyitozo yo kuririmba.
Ruti Joel
yakoreye igitaramo gikomeye muri Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe za
Amerika
Iki nicyo
gitaramo cya mbere, Ruti Joel akoreye muri Amerika nyuma ya Rwanda Day
Ibyishimo byari byose ku Banyarwanda n'abandi basanzwe bakunda Ruti Joel bataramiwe nawe
Iyi nyubako
Ruti Joel yakoreyemo igitaramo yabereyemo ibitaramo by'abahanzi bakomeye ku isi
barimo Koffi Olomide na Jay-Z
Nyuma yo gutaramira muri Atlanta, Ruti Joel atagerejwe muri Leta ya Maine
Koffi Olomide yakoreye igitaramo gikomeye muri iyi nyubako mu 2022
Ruti Joel ategerejwe mu gitaramo kizabera muri Portland, ku wa Gatandatu tariki 30 Werurwe 2024
TANGA IGITECYEREZO